Hashize iminsi dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi,.. hari n’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri ariko bayavuyemo biyemeza kugenda batazi iyo bajya ngo ni abagenzi bajya i Siyoni bava mu gihugu cy’irimbukiro, umwe muribo we yivugiye ko n’ubwo bamubona ariko we yapfuye rwose.
N’ubwo ibi ari ibishya biri kugaragara ubu, ariko imigirire nk’iyo si iyanone, ni kenshi hagiye hagaragara amatsinda y’abantu batemera kwivuza, batemera gufata amakarita ndangamuntu, abanga gukora cyangwa gutanga umuganda ,abatemera kujya mu matora cyangwa kwitabira ibikorwa byose bya leta iyo biva bikagera,... Aba iyo baganirijwe basobanura neza nta mususu ibyo bemera bagatanga n’ibitabo bakomoramo ibyo bizera bituma bagira iyo myitwarire bigaragara ko ibangamiye iterambere ryabo bwite bagakwiriye kuba bagira ndetse n’amajyambere y’igihugu muri rusange,
Igitangaje ni uko ibyo iyo bibaye abayobozi b’amadini babarizwamo babihakana, bakavuga ko babananiye cyangwa se ko bumvise nabi inyigisho zayo, ubwo natwe tukabashungera tukabafata nk’aho ari abarwayi bo mu mutwe, tukabifata nk’ibisanzwe ariko dukwiriye kwibaza ibibazo bikurikira, ese ko abafite iyo migirire batahurwa kenshi kuki icyo kibazo gikomeza kugaragara? Ese ubuyobozi bw’amadini bukora iki kugira ngo icyo kibazo kirangire? Ese ubundi koko impamvu yabyo ni iyihe?
Nkuko mbigarukaho kenshi mvuga ko kugira ngo ukemure ikibazo burundu ukwiriye kugikemurira mu mizi, ikibazo gikwiriye kureberwa mu mpamvu yacyo aka yamvugo ya Rudahigwa ati "Aho kwica gitera wakwica ikibimutera." Nkuko nabivuze haruguru, aba iyo bafashwe batanga ibyihamya (references) by’aho bakomora uko kwemera kubatera iyo migirire rero ikibazo baba bafite gikwiriye gusuzumirwa aho mu nyigisho bahabwa no mubitabo byitwa iby’iyobokamana basoma, hari inyandiko nyinshi zitari Bibiliya ziba mu madini usanga zirimo inyigisho zishobora kuba umusemburo w’imyimitwarire nk’iyo, Inzangano amakimbirane no kudashyira hamwe mu bantu.
Nko mugitabo cyitwa Ubutumwa bwatoranijwe gikoreshwa mu idini y’Abadivantisti ku rupapuro rwa 95 gukomeza harimo icyigisho kivuga ngo, Mbese abakristo bakwiriye kujya mu miryango ikorera mu ibanga.? iyo usomye icyo cyigisho cyose ubona impamvu ya ba bantu tubona banga kujya muma koperative no muyandi matsinda agamije kwiteza imbere kuko bagaragaza ko itsinda umukristu akwiriye kubamo ari iry’abo bafatanya kungurana inama mubyo bita iby’Umwuka, hari aho bagira bati " Ntabwo itegeko ry’uwiteka rivuga ngo ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye ryerekeye gusa ku gushyingiranwa kw’abakristo n’abatizera Imana, ahubwo ryerekeye ku masezerano yose aho amatsinda ayagirana ashyira hamwe mu buryo bwimbitse kandi muriyo hagakenerwa guhuza mu mwuka no mu mikorere."
Aha birumvikana ko bagaragaza ko gushyingiranwa kw’abo bita ko bizera Imana n’abo bitako batayizera bitemewe, ibi bikaba ari ibice byagabwe n’abanyamadini mu banyarwanda bafite ubumwe bavuga ururimi rumwe umuco umwe kandi bakomoka hamwe, nta gushindikanya, imyumvire nk’iyi ikwiriye kwamaganwa nk’andi macakubiri yose, uru ni urugero rumwe kandi ruto cyane kuko inyandiko ni nyinshi ziri mu madini menshi kandi n’aho bitari nk’inyandiko usanga hari amahame adafite aho yanditse ariko yumvikanyweho abagize ayo madini bagenderaho, kuba ntaho byanditse mu mahame abagenga bagaragariza u rwego rwa leta rushinzwe kureberera no kugenzura amadini nibyo bituma abayobozi b’amadini bihakana ababa bafatiwe muri ibyo bikorwa cyangwa bagaragaweho iyo myumvire.
Gusa si ibyo gusa kuko na Bibiliya ubwayo benshi bavuga ko ariyo bagenderaho gusa, nayo igaragaramo amasomo yabangamira iterambere ry’imibereho n’imibanire by’abagize umuryango mugari, ukumva bamwe mu bayobozi b’amadini baravuga ko ayo masomo yumviswe nabi ariko sibyo, Bibiliya ni ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, bo mu mico itandukanye bafite impamvu zitandukanye ndetse babyandika no mu bihe bitandukanye, ibi biragaragaza ko bibiliya ubwayo nta bumwe yifitemo nta nubwo ishobora gutanga, buri munsi tubona amadini atandukana buri rimwe rikajya ukwaryo kuko hari ibyo baba batumvikanyeho muri iyo Bibiliya, ubumwe itarema mu bayigisha ntiyaburema mu bayigishwa ubwayo ni umuzi w’amacakubiri.
Rero nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo gukosora abandi ayifashishije cyangwa ngo avuge ko bayumva nabi kuko nawe nta gipimo aba afite cy’uko ariwe uyumva neza cyane ko aba atari we wanditse ibiyirimo, kenshi aba avuga ibyo yitekerereje kandi n’abandi baba batekereza, ubundi akaba avuga ibyo yigishijwe n’abandi kandi abo bandi nabo bigisha imyumvire yabo gusa ndetse batigishize bose basoma izo nyandiko,
Ibi ni biraduha umukoro wo gushakira mu mizi nkuko nabigarutseho ikibazo tubona mu baturage b’igihugu ariko abanyamadini bakabitarutsa bavuga ko babyumvise nabi ariko nyamara ibyo biba ari ukwirengera no kurwana ku izina ryabo ngo ritajyaho umugayo, ibitabo abo baturage basoma cyangwa basomerwa bikomeza gucuruzwa no kwigishwa muri rubanda niyo mpamvu ikibazo kitarangira, mu mugambi wo guhangana n’iki kibazo cy’igwingirabitekerezo riterwa n’inyigisho nyobokamana.
Hakwiriye kubaho ubugenzuzi bukoraho hagamijwe kureba ireme ry’inyigisho ziri mu nyandiko n’ahandi zikoreshwa mu madini, kuko ibi dukwiriye kubibonamo ko ari imbogamizi ku iterambere mu mibereho n’imibanire by’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange, ubugenzuzi bukwiriye gukorwa hagamijwe ineza y’Abanyarwanda kubungabunga ubumwe bwabo, cyane ko aribwo mbaraga z’igihugu, kuko urashe intekerezo ahamya imyumvire,uhamije imyumvire yica ibinyejana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
31 Ibitekerezo
ernest Kuwa 12/08/21
Isi ntiriho itagira nyirayo, kandi nawe wandika ibi waravutse usanga isi iriho. hari abayigutanzeho batakiyiriho kandi nawe uzapfa uyisige ariko icyo ukwiriye kumenya nuko hari iri hejuru yibyo byose idapfa kandi itavuguruzwa nibyo yaremye. hatabayeho kwitwaza covid,hari abandi barwanije biblia kandi batabitewe nimpamvu zimwe nizo uvuze, gusa babitewe no kwanga ukuri kuyirimo. Biblia ubwayo siyo soko y’amacakubiri ahubwo kuva satani yamanukira isi hahise habaho antagonisme (ikibi kirwanya icyiza cyigishwa na Biblia.) izo mbaraga ebyiri zitabasha guhuza nizo zihora zihanganye kandi zikorera mu migabane ibiri y’abantu badashobora ghuza,yabaye abantu bari bazi ko hari uwabaremye akabashyira mwisi, bakamenya ko abaruta cyane nkuko ibumba utarihwanya n’umubumbyi , mu byukuri bakamenye ko uwo mutware utwara abatware, n’umwami w’abami atarekera ibiremwa bye mw’isi nta mategeko n’amabwiriza abigenga kandi umunyeyi wese agena uko umuryango we ubaho akawurinda kononekara no kwigana abiyonona. Imana ni umubyeyi,abayumvira n’abana bayo naho abatumvira n’abumubi. ariko umutima wa kamere muntu wanga amategeko y’Imana ndetse ntunayishimira kuko ayobora abantu mu kuri no mu mucyo kandi aho mwene muntu yaramenyereye umwijima n’ibinyoma. ngaho aho urugamba rushingiye ibindi n’inzitwazo. Abagira imyumvire iciriritse nabo ntibabura nyamara ubwenge nabwo ntibwiburira icyibugaragaza. Murakoze
Subiza ⇾UWIRWANDA Kuwa 13/08/21
Aha ntabwo arwanya bibilia ahubwo yo ubwayo irivuguruza
None ibyo usanzemo waba utagize inyurabwenge ugatakara.aha naguha urugero
Hari ahanditse ngo uwizera umwana w’umuntu avumwe ede nutizera uwo mwashakanye Kandi murarana umunsi kuwundi harya harya ubwo hagize ikiba ntawamwivugana
Nutizera nyoko naso bakubyara
Uzizera nde?
Send kera ko batarari Bazi gusoma nta Mana bizeraga Kandi ntamacakubiri yigeze abaranga
Amakubiri yazamywe nabanyamadini
Ngaho ntiwashingira mubo mudahuje idini kuko bamwe ni abapagani abando ni abakristo
Ibyo bisekuru mu
Rwagasabo haraho biri?
Twe turi abirwanda
IMANA yacu niyi Rwanda bivuzeko turi Benimana
Imana ihorana natwe ntabwo dukwiriye kuyishaira mu madini
Subiza ⇾Mimi Kuwa 25/08/21
Urakoze cyane Ernest. Nusoma neza izina rye, na we urabona ikibimutera.
Subiza ⇾Kayitani Kuwa 02/10/22
Ni uko mbese.......
Subiza ⇾Better ko wakora comments ku byo wumva
Ibindi ubyihorere
kaboli Kuwa 12/08/21
Nifuza ko abandika articles bajya bashyiraho nimero zabo bwite tukabahamagara cg tukabandikira bisanzwe!!!!
Subiza ⇾Abakangutse Kuwa 13/08/21
Murakoze kumusanzu mutanga wo kubaka igihugu ,amadini nikibi cyinjiye mu banyarwanda ,kirangwa namacakubiri ,ibyo turabizi
Subiza ⇾Theophile tuyikuze Kuwa 26/08/22
Turimwisi ntiturimwijuru kd nimana yaravuzengo uzabura ubwenge nzamuta. Dufite kwirinda dufite kwizera uwaremye ijuru nisi gusa twese ntitwumva ibintukimwe.bibiria irigisha kd mubyoyigisha hari nibyo yivuguruza. Ijambo ryimana riratubwirango twumvire abatuyobora.kwirinda ningombwa ntizandurengo turigushaka imana nokuyubahisha kuko ituzi kuturusha uko tuyizi:murakoze mugumye kuyoborwa nimana mubyo mukora byose.
Subiza ⇾Olivier Kuwa 13/08/21
Ngo Bibiliya ubwayo nta bumwe yifitemo?
Si kera cyane ukabona ko ibwifitemo ndetse ukaba n’umuhamya wabyo...
Subiza ⇾Seburikoko Kuwa 13/08/21
Ndumva Ijambo ry’Imana murigabyeho ibitero, utekereze uwo uhanganye nawe ko atari umuntu ahubwo n’Uwiteka uhoraho. Wirinde rero mu magambo yawe.
Subiza ⇾Gil Kuwa 13/08/21
Ibyo uvuze ni ukuri, muvandimwe @Sebirikoko. Bareke bakore Imana mu jisho. Bagirango izabarebera!! Gutabarwa k’ ubwoko bw’ Imana kuregereje vuba.
Subiza ⇾Gil Kuwa 13/08/21
@MVUKIYEHE Heslon Rubera, iyi propaganda iribasira kandi irabiba urwangano ku ubwoko bw’Imana;intambara utangije ntabwo uyishoje ku bantu ahubwo uyishoje ku Mana ari yo muyobozi wabo, nubwo abo bantu ari bo ibasha kuheraho.
Ndakumenyesha ko imvugo nk’ izi ari zo zahembereye irwango bita abatutsi inyenzi, i zoka n’ ibindi, bigera aho bakorerwa Genocide twese tuzi uko yaduhekuye.
Ndagirango nkubwire ko noneho iyi nkundura mutangije ari Genocide irimo itegurwa kw’ isi yose muzayitsindwa, kuko imigambi wayo nta wundi ari uwo kurwanya amategeko y’ Imana; kandi bizasoza mutsinzwe, bavandimwe hamwe n’ umuyobozi wanyu Satani.Abo murimo gutunga urutoki,ni na bo mu gihe gushinja kuba ba nyirabayazana b’ indwara z’ ibyorezo n’ Ibiza byugarije isi, kuko batazemera kugendera kuri murongo w’isi mushaka ko bagemderaho. Turabizi neza ko ibyo byose birimo gukorwa n’ Ubupapa binyuze mu ngabo zayo z’ aba-Jesuits. Nimwihane bigishoboka.
13 Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.
Subiza ⇾14 Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha."
(Ibyahishuwe 17:13;14)
Elyse Kuwa 13/08/21
Iyo wize nabi BIBILIYA ugira ngo iravuguruzanya, nyamara ntivuguruzanya ahubwo IRUZUZANYA.
YESAYA 9: 5 "Nuko Umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, UMWAMI W’AMAHORO"
Yesu amaze kuvukira mu isi abamarayika bararirimbye bati, LUKA 2:14 "Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi AMAHORO abe mu bo yishimira"
Yesu amaze gukura, ubwo yabwirizaga asa n’uwavuguruje aya magambo kuko yavuze ngo:
MATAYO 10: 34 "Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana AMAHORO mu isi. SI NAJE KUZANA AMAHORO, AHUBWO NAJE KUZANA INKOTA"
None ko YESAYA, N’ABAMARAYIKA bose bavugaga ko YESU aje kuzana AMAHORO MU isi, ese YESU YABA YARIHAKANYE IBYAMUHANUWEHO?
Aha ni ho dukenera UMWUKA W’UBUHANUZI kugira ngo dusobanukirwe,
Ellen White, INTAMBARA IKOMEYE NTO, P 37
"Nyamara iyo usobanukiwe neza izo mvugo zombi,
usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro. Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira
isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. UBUTUMWA BWIZA BUBIGISHA AMAHAME AGENGA IMIBEREHO ANYURANYE CYANE N’INGESO ZABO N’IBYIFUZO BYABO MAZE BIGATUMA BABURWANYA.Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri kandi atunganye. NI MURI UBWO BURYO UBUTUMWA BWIZA BWISWE INKOTA, KUKO UKURI BWIGISHA KUBYUTSA URWANGO N’AMAKIMBIRANE. "
Iyi nkuru ni ukwisubiramo kuziguye kw’icyateje impindura matwara y’ubu Fransa.Muvandimwe,MVUKIYEHE, uwaguha amahirwe ukamenya ugutera inkunga mu bitekerezo nk’ibi wandika,wakwirukanka ukamuhungira kure.Ni umubisha,ni Umwanzi w’abantu n’Imana.Niba bibiliya itabasha kunga abantu,ibitekerezo by’abantu,byaba ari imburamumaro.Ubufaransa bwakoze nk’uko uvuze uku,itoteza bakristo mu bihugu by’Uburayi rishinga intebe aho hantu,abakristo bamaze gushira abandi bahungiye muri Amerika,babuze abo bica,barahindukirana,baricana,Maze papa Agatha naNapoleon aramufunga agwa mu buroko.Uwo ni wo musaruro uboneka aho Bibiliya yigijweyo.Uguha inama ni umunyambaraga,humura urashyigikiwe,arko nakugira inama wa wiyita umunyabwenge we,uhindukiye wazabona ubugingo.Arko niba ukomeje kuba intwaro y’umubi(Satani) courage,komeza uroge abantu,uzagororerwa ibikwiriye umuhate wawe.
Subiza ⇾Elyse Kuwa 13/08/21

Imig 11:18-21
Subiza ⇾[18]Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano,Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.
[19]Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
[20]Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,Ariko anezezwa n’abagenda batunganye.
[21]Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.
Aimable Official Kuwa 23/10/21
[19]Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa
ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye
urupfu.
bose barabarara,barahangayika,bararwara kandi bagapfa
ntatandukaniro rero
Subiza ⇾Tanga igitekerezo