
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris D�by Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat D�by Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Tchad.
Kubonana na Perezida Kagame mu buryo bw’intumwa kwabayeho nyuma y’iminsi mike Perezida Deby yishwe kandi igihugu kiri mu bibazo bigaragarira buri wese, kuko inyeshyamba za FACT zari zakamejeje.
Byagarutsweho mu bitangazamakuru ko Abdelkerim yatumwe na Gen. Mahamat kugeza kuri Perezida Kagame ubutumwa bwihariye, gusa nta byinshi byatangajwe kuri uru ruzinduko.
Abashinzwe itumanaho muri perezidansi ni nako basanzwe, n’iyo butaba ubutumwa bwihariye kuri perezida Kagame wenyine, akenshi bashyiraho amafoto gusa ubundi bakicecekera, gusa ntawamenya wasanga iyo bigenze bityo biba aribwo baba bakoze akazi kabo ’neza’. Wasanga bibwira ko perezidansi idakwiriye kubwira Abanyarwanda iby’ayo makuru, aba yagizwe ubwiru, gusa reka twizere ko bikorwa mu nyungu zabo nk’uko n’ibindi bigenda.
WASOMA: https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yakiriye-umuhungu-wa-Marshal-Deby
Kubera iki byari ngombwa kuvugana na Perezida Kagame muri ibi bihe Tchad irimo?
Kuri Perezida w’inzibacyuho akaba n’umusirikare, Gen Mahamat Itno, biragoye gushidikanya ko ahanini kwari ukwaka inama Perezida Kagame ku bw’ubunararibonye bwe muri politiki ndetse no mu gisirikare.
Gen Mahamat akeneye inama za Perezida Kagame kuko uwo azisaba na we yanyuze mu kuyobora inzibacyuho. Birumvikana ko hari ibyo yumvaga akeneye kumubaza haba ku buryo bigenda mu kuyobora, gushyiraho abayobozi bashya, dipolomasi dore ko mu bakiriye intumwa yohereje harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’ibindi by’ubufatanye abakuru b’ibihugu byombi baganiraho.
Hagendewe ku bakiriye Abdelkerim Deby Itno, Gen Kaka nk’uko bakunze kumwita, aba barimo Gen. Maj. Nzabamwita Joseph uyoboye urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza, (NISS ), ntekereza ko ikibazo cy’umutekano kiri mu byagarutsweho kuko kiri mu byo Tchad ikeneye mbere na mbere muri ibi bihe bitoroshye iri kunyuramo.
Kuri iyi ngingo, si ugutakagiza, bizwi na buri wese ko Perezida Kagame ari ingingo yagira icyo abwira umujenerali w’imyaka 37 nka Kaka. Afite ubunararibonye mu butasi, kuyobora ingabo ndetse kuyobora igihugu kivuye mu bibazo by’umutekano muke n’ibindi ntarondoye. Izi ni ingingo zatuma Gen Kaka anyaruka ngo abaze uko bigenda kandi ni bumwe buryo bwiza bwo kwiga.
Gen Mahamat si we wenyine wihutiye kuvugana na Perezida Kagame mu gihe ibintu bitoroshye
Kuwa 18 Ugushyingo 2020, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Demeke Mekonnen.
Muri ibyo bihe, ibintu byari ibicika hagati y’Ingabo za Leta n’iz’Intara ya Tigray mu Majyaruguru y’igihugu.
Izi ntumwa perezidansi yatangaje ko zabwiye Kagame uko ibintu byifashe muri Ethiopia ndetse ngo yazigaragarije ko yifuza ko umutekano wagaruka vuba mu gihugu.
Kimwe n’izindi ngero ntarondoye, birumvikana ko hari abagana Perezida Kagame mu gihe ibintu bitifashe neza iwabo. Bikekwa ko ikibagenza kiba ari nta kindi kitari inama ku ngingo ziba zibaraje ishinga kandi ahatari hake ibibazo bimwe byagiye bikemuka.
WASOMA: https://www.bwiza.com/?Perezida-Kagame-yakiriye-intumwa-za-Ethiopia-irimo-imirwano
Buri wese agira uwo abona wamufasha igihe asumbirijwe
Tugarutse kuri Gen Mahamat Itno Ibn Idriss Deby Kaka nk’umusirikare ashobora kugira uwo afata nk’icyitegererezo (idol) muri ako kazi. Nta kuntu uyu mugabo yaba atarumvise uko Perezida Kagame yayoboye RPA mu rugamba rwiswe urwo kubohora igihugu, uburyo bwo guhuza ingabo zatsinze n’izatsinzwe (icyemezo Tchad ikeneye gutekerezaho muri iki gihe), uko yategetse u Rwanda mu gihe cy’inzibacyuho n’inzira nshya ya demukarasi rwafashe benshi badahwema kuvuga ko ngo " Yavuye ku buyobozi bwe bwiza."
Nanone kandi, ntawakwirengagiza ko ibyo Gen Mahamat ari kunyuramo, na Perezida Kagame yabinyuzemo, aho uwari umusirikare aba agomba kuba umunyepolitiki. Ni ingingo nayo yatuma amwegera ngo amusabe inama.
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo "utaganiriye na Se ntamenya icyo sekuru yasize avuze". Birashoboka ko hari ibyo Gen Kaka yumvise se Marshal Deby avuga kuri mugenzi we w’ u Rwanda, akabona ari umwe mu bantu yahita yoherereza ubutumwa bwihariye.
Nanone mu Giswahili baca umugani ngo ’’Jungu kuu halikosi ukoko’’. Bivuze ngo umuntu mukuru ntiyabura igisubizo ku kibazo runaka n’iyo biba bigaragara ko gikomeye.
Muri make, nta gushidikanya ko Gen Kaka afite impamvu ikomeye izwi cyane na nyir’ubwite, yatumye yumva indege itwaye murumuna we yava i Ndjamena ikagwa i Kanombe mu gihe hari abandi bakuru b’ibihugu byinshi baturanye, bari mu miryango imwe y’akarere nabo bari kugira icyo bamumarira muri ibi bihe asabwa gusubiza igihugu ku murongo.
Perezida Kagame na Abdelkerim Deby Itno/Village Urugwiro
Kurikira ibiganiro n�amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo