Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris Déby Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat Déby Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Chad.
Abdelkerim yatumwe na Gen. Mahamat kugeza kuri Perezida Kagame ubutumwa bwihariye, gusa ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda ntacyo byigeze bivuga kuri ubu butumwa.
Mu bakiriye Abdelkerim kandi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Gen. Maj. Nzabamwita Joseph uyoboye urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza, NISS.
Abdelkerim asanzwe ari Umuyobozi w’ibiro bya Perezida w’Inama ya Gisirikare iyoboye Chad mu buryo bw’inzibacyuho.
Asuye u Rwanda hashize ibyumweru bibiri umubyeyi wabo yishwe n’ibikomere by’amasasu yarasiwe mu mirwano y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwaje intwaro wa FACT.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo