Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’ ryabwiye As Kigali ko itemerewe kugura abakinnyi no kubandikisha mu gihe cyose itari yishyura myugariro Sali Boubakary Li wirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko akaza kuyirega maze akayitsinda.
Mu mwaka ushize nibwo ikipe ya As Kigali yasezereye bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Sali Boubakary ukomoka muri Cameroon, wahise ujya kurega muri FIFA avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko.
Mu gusuzuma ikirego cye, Fifa yaje gusanga ikirego cy’uyu mukinnyi gifite ishingiro maze itangira kugikurikirana uko cyakabaye. Icyo gihe Fifa yaje gusanga uyu mukinnyi yarirukanwe binyuranyije amategeko maze ihita itegeka As Kigali guhita yubahiriza ibyari mu masezerano.
Fifa yategetse As Kigali kwishyura uyu mukinnyi amafaranga anagana n’ibihumbi 18 by’amadorari y’Amerika akubiyemo imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.
Muri icyo gihe, As Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Sali Boubakary Li bitaba ibyo igafatirwa ibihano bikakaye.
Tariki ya 30 Mata 2024 As Kigali yakiriye ibaruwa ivuye muri FIFA iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha abakinnyi umwaka utaha kubera yanze kwishyura uyu mukinnyi nk’uko yabitegetswe.
Ibi bihano bije nyuma y’uko iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali inaniwe kwishyura myugariro Sali Boubakary Li wayitsinze muri FIFA.
As Kigali yiyongereye kuri Kiyovu Sports nayo yahanwe kutandikisha abakinnyi ndetse na Etincelles yategetswe kwishyura Jerome Iniesta na we wirukanwe binyuranyije amategeko.
Tanga igitekerezo