Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje Ingabire Victoire Umuhoza nk’"umunyabyaha utajya wihana", aho kuba impirimbanyi ya demukarasi nk’uko we abivuga.
Makolo yasaga n’usubiza uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi wagaragaje ko atigeze anyurwa no kuba ubutabera bw’u Rwanda bwaranze kumuhanaguraho ubusembwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Urukiko Rukuru rwateye utwatsi ubusabe bwa Ingabire Victoire Umuhoza wari wararwitabaje arusaba kumuhanaguraho ubusembwa, kugira ngo azemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni Ingabire wari warafunzwe muri 2013 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ariko akaza gufungurwa muri 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Uyu mugore nyuma y’umwanzuro w’urukiko umugaragaza nk’udakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa, yagaragaje u Rwanda nk’igihugu kidakurikiza amategeko.
Ati: "Iyo mvuze ko tutarubaka igihugu kigendera ku mategeko ni ibi mba mvuga."
Mu itangazo yasohoye kandi yavuze ko "uyu mwanzuro uje mu bihe bikomeye u Rwanda rwiteguramo amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika nizeraga kwiyamamazamo, ngatanga ubuvugizi ku mpinduka za demukarasi".
Ingabire Victoire yavuze ko kuba urukiko rwanze kumuhanaguraho ubusembwa atari igihombo kuri we gusa, ko ahubwo ari "ikimenyetso cyerekana ibibazo bitandukanye igihugu cyacu gihura na byo, ibibazo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bamaze igihe banenga".
Yavuze kandi ko umwanzuro wo kuri uyu wa Gatatu ugaragaza impungenge z’uko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, ikindi ukaba werekana icyo yise inzitizi zikiri ku bifuza kugira uruhare muri Politiki n’abaharanira amavugurura yihuse mu miyoborere y’igihugu.
Yunzemo ko n’ubwo yagumanye ubusembwa bwe atazahwema "gukomeza urugamba rw’uko mu Rwanda habaho demukarasi nyayo ndetse gukomeza gutanga ubuvugizi bw’uko uburenganzira bwa muntu n’amategeko byubahirizwa".
Amagambo y’uyu munyapolitiki yasamiwe hejuru n’ibinyamakuru mpuzamahanga, byandika inkuru zigaragaza ko yabujijwe kwiyamamaza.
Ikinyamakuru The Guardian mu nkuru yacyo yo ku wa Gatatu cyanditse ko "umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yakumiriwe mu matora kubera ibyaha yigeze guhamywa".
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yavugaga kuri iyi nkuru, yagaragaje ko Ingabire Victoire atari umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi ko ahubwo ari umugizi wa nabi wigeze kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati: "Victoire Ingabire si umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa uharanira demukarasi. Ni umunyabyaha utajya wihana wahamwe n’icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje inzira z’urugomo, no gushaka kwimika amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda".
Makolo yunzemo ko ubutabera bw’u Rwanda bwanze kumuhanaguraho ubusembwa ari ubwo gushimirwa, kuko bwongeye gushimangira ukugendera ku mategeko.
1 Ibitekerezo
Dusabe Vicky Kuwa 14/03/24
Iterabwoba ry’Abaparimehutu Ingabire agomba kumenya ko ryajyanye na Juillet 1994. Ubwe mu mutwe we aracyafitemo ubwandu bwo guha ukuri Interahamwe zenewabo ziyise Wazalendo none ngo arasaba guhanagurwaho ubusembwa mu gihe we ubwe atarabwihanaguramo!? Narumiwe rwose!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo