Umukinnyi wa Police FC uri kugana ku musozo w’amasezerano, Hakizimana Muhadjiri asanga bitari bikwiriye ko akomeza gukina mu Rwanda kuko icyubahiro abantu bamugomba cyigenda cyigabanuka ndetse n’amagambo akaba menshi muri rubanda.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu mukino yatsinzemo Bugesera FC, ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino, itangazamakuru ryegereye bamwe mu bakinnyi ba Police FC maze bagaragaza ibyiyumviro byabo nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro.
Aganira n’itangazamakuru, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC yavuze ko atifuza gukina mu Rwanda kuko bimugabanyiriza icyubahiro mu bantu ndetse n’amagambo avuga ko ashaje agatangira kugenda aba menshi.
Yagize ati: "Njyewe mu mutima wanjye mba numva ntakina mu Rwanda ariko nubwo bishobora kwanga nkakina mu Rwanda [...] Akenshi iyo ukinnye mu rugo icyubahiro ntabwo cyiba gihagize, abantu bakubona cyane bagatangira kuvuga ko ushaje kandi atari nabyo. Byamfasha mbashije gusohoka."
Agaruka ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports yavuze ko batari baganira, ati: "Nta kipe nimwe nari navugana nayo."
Hakizimana Muhadjiri ari ku musozo w’amasezerano ye Police FC aho atifuza kuba yayongera kuko ashaka kujya gukina hanze y’u Rwanda.
1 Ibitekerezo
akumiro Kuwa 02/05/24
Niba ashaka kujya hanze nashake VISA
Subiza ⇾ariko niba ashaka kugenda agiye gukina nabanze agere ku rwego rwuko bamukenera. za Barca, Chealse, PSG, Younger, Mamelodi, ...... bakeneye abakinnyi.
mumumbarize ngo "uri kuruhe rwego"
urashaka ko rubanda rukubaha kandi n’ikirenge cyawe kitakubaha kuburyo cyakugeza aho ushaka
Tanga igitekerezo