Kuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muri iki gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo guhera mu mwaka ushize, ubwo bwatangiraga kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kuva icyo gihe ni bwo urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiraga gukora umukwabu muri buri wese ubutegetsi bukekaho gukorana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23, rubata muri yombi, baraburanishwa. Aba barimo Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Felix Tshisekedi na Edouard Mwangachuchu, umudepite ufite ibikorwa byubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Masisi.
Mwangachuchu akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bukomeye birimo gukorana n’uwo Leta ya RDC yita umwanzi (u Rwanda na M23) no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, izi ngo zikaba zaratahuwe mu birombe bya Bisunzu muri Masisi.
Mu byo ubushinjacyaha bwa RDC buri kwifashisha ko Mwangachuchu akorana n’u Rwanda, harimo kuba bwarabanje kumwita Umunyarwanda, kuvuga ko ari mu banyamigabane ba sosiyete RwandAir, kuba afite ibikorwa mu Rwanda ndetse ngo afite n’umutungo muri iki gihugu.
Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri kuburanisha Mwangachuchu rwavuze ko mu byafatiwe mu rugo rwe rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha, rwasanze harimo icyemezo cy’inyubako uyu mufungwa yahaye umuhungu we, ngo ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali.
Mwangachuchu uhamya ko ari Umunyekongo wuzuye, hamwe n’abamwunganira nka Me Thomas Gamakolo ntibumva ishingiro ryo kuba ibyo kugira umutungo mu Rwanda [kandi umufungwa yabonye mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamba], hari icyo byafasha mu kumushinja ibi byaha.
Urukiko niruha agaciro ibi bimenyetso, rukanabishingiraho ruhamya Mwangachuchu ibi byaha, hari abandi Banyekongo bashobora kuzabizira, mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda wakomeza kuba mubi.
Minisitiri w’ingabo wa RDC yaba ari mu kaga
Mu Banyekongo bafite imitungo mu Rwanda harimo Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba. Awukomora ku mubyeyi we, Bemba Saolona, wari ufite imigabane mu ruganda rwatunganyaga ibikomoka ku buhinzi, EAR (La Société d’Exploitation Agricole du Rwanda) Ltd.
Uyu mutungo (ikibanza) uherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo Bemba yamaze imyaka 14 awuburana, wamweguriwe mu mwaka w’2021 nyuma y’ubuhuza bwabaye bidasabye gutegereza urukiko rw’ikirenga rwaburanishaga urubanza rw’abanyamigabane b’uru ruganda.
Bigaragara ko umunsi Bemba yaramuka nabi, ubutegetsi bwa RDC buzatangira kumukeka nka Mwangachuhu, ANR igasohoza ubutumwa bwayo.
Tanga igitekerezo