Umwanditsi witwa Uwera Steven avuga ko ubumenyi bufite agaciro gakomeye kurusha Ifeza n’Izahabu. Ubundi ubumenyi ni nka Zahabu igihe utarayikoresha cyangwa ngo uyishongeshe ntacyo ishobora kukumarira, ubumenyi nabwo rero niko bumeze iyo utaramenya icyo wabukoresha nyirizina ntacyo bishobora kukumarira.
Ubumenyi nibwo bwakoze ibintu byose ubona , reba iruhande rwawe urebe ubumenyi buhari , ubumenyi kugira ngo tububone bidusaba igiciro gihambaye ndetse n’igihe ku buryo nta muntu wabyishoboza aramutse ari wenyine.
Ahubwo kugira ngo tububone habaho ubufatanye bw’abantu benshi batandukanye hakiyongeramo n’igihugu. Ibyo bituma agaciro kubumeyi katabarika mubifatika ariko dushobora kugereranya hagiyemo byabindi byose wakoresheje kugira ngo ugere cyangwa ubone ubumenyi ufite.
Buri muntu wese yibajije agaciro kubumenyi afite ntabwo bishingira ku mafaranga y’ishuri wagiye wishyura ahubwo ,oya hari n’ibindi byinshi byatuma, byatumye ubumenyi ufite ubugira cyangwa ububona kandi byari ingenzi ku rwego rwo kurenza amafaranga y’ishuri wishyuraga kandi nayo wita amafaranga y’ishuri ni uko yose wayakoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ngaho niba umaze gusoma ibi byose biri hejuru ibaze nawe urumva agaciro ku bumenyi ufite kangana gute? Karakomeye kandi ni kanini cyane ku rwego rwo hejuru.
Uwera ni muntu ki?
UWERA steven , ndi umwanditsi nkaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’imiterekerereze ya muntu. Mfite amashuri atandatu yisumbuye narangije mu mashanyarazi, narangije umwaka umwe muri IPRC TUMBA muri faculity ya renewable energy nkomeza kwiga ibijyanye na DATA science mu ishuri ry’Abahihinde mu buryo bw’iyakure.
BWIZA yatambukije igice cya mbere cy’inyandiko yise "AGACIRO KUBUMENYI’ isobanura neza icyo bisaba kugira ngo umuntu agire ubumenyi afite bisaba agaciro gakomeye cyane ari nayo mpamvu nta muntu wakabaye adafite umurimo kuko intego nyamukuru yo kwiga ni ukugira ubumenyi bukuganisha ku murimo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo