Kuwa 18 Nyakanga 2021, nibwo mu Rwanda hongeye kumvikana cyane umuco ukwiriye kwamaganwa wo gukubita abaturage bikozwe n’abayobozi batanduanye mu Karere ka Nyagatare.
Aba ubusanzwe nsanga bakwiye kwitwa abategetsi cyangwa abatware bayobora nka bamwe muri ba burugumesitiri ba kera kuko kuyobora no gutegeka ari inshinga zose ziri mu mbundo ariko zisobanura ibikorwa bibiri bitandukanye.
Kuri uwo munsi, uwamenyekanye ko yakubiswe, ni umunyamakuru wa Flash Fm, Charles Ntirenganya, aho yakubiswe na Mudugudu witwa Sam Kalisa uyobora Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage benshi BWIZA itabasha kugaruka ku bitekerezo byabo bose, bahurizaga ku kintu kimwe ko " Inkoni i Nyagatare imereye nabi abaturage." Gusa byagera muri Guma mu Rugo, abo bayobozi bagasya batanzitse, ngo bisa n’ibimenyerewe.
Inkoni benshi barazikubiswe
Harebwe ibitekerezo biri ku mbuga nkoranyambaga za BWIZA ndetse n’ibyatanzwe ku nkuru iri ku rubuga Bwiza.com, bigaragara ko hari abaturage bagiye bakubitwa n’abayobozi mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyagatare.
Abaturage bagiye bahuriza ku kuba kwitwaza inkoni ari nk’umuco w’abatuye Nyagatare. Si uguzicumba gusa, bamwe mu bayobozi batunzwe agatoki tutagarukaho hano, bazikoresha bakubita abaturage.
Hari abavuga ko urugomo rumenyerewe i Nyagatare kugeza n’aho abantu basigaye bakubitwa bari mu nshingano zabo.
Uretse uyu munyamakuru wakubiswe ubu akaba ategereje ubutabera, hari abandi bagiye bagaruka ku byagiye biba aho abayobozi bakubise abaturage, bamwe bakavuga ko ahubwo bidatangaje kuko ngo urugomo rumenyerewe i Nyagatare.
Ikibazo gihabwe uburemere bukwiriye
Kuba umuyobozi yafata agace ayoboye nk’aho ari akarima ke, biri mu bituma yumva yakora ibyo ashaka byose birimo no guhutaza.
Abaturage ba Nyagatare bakomeza gutaka ko bakubitwa n’abarimo Youth Volunteers muri ibi bihe. Hakomeza gusakara amashusho y’aho aba bamwe batambaye imyenda ibaranga, bafite inkoni bakoze za bariyeri, babuza abaturage no kujya gusarura ibiri mu mirima yabo.
Izo nizo ngero nke zizwi cyane ko bamwe mu baturage mu Rwanda batajya bavuga akarengane bagirirwa kandi aho bimenyekanye bagobokwa. Ni undi muco wo kwitoza, bakanga akarengane cyane ko i bukuru byagaragaye ko batabishyigikiye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi mu Karere ka Nyagatare, bwagaragaje intege nke mu guhangana n’iki kibazo. Ikibigaragaza ni uko hari abaturage ubwabo babatunga intoki ko babakubita ndetse bikaba ariko ubuyobozi bukavuga ko butabizi ndetse ntibunavuge ingamba bufite ngo buhangane n’iki kibazo.
Hakorwe iki?
Abayobozi b’ i Nyagatare nibareke kwigira nk’utumana, abanyabubasha. Nibibuke ko atari bo ba mbere bayoboye utwo duce duto bayoboza inkoni z’ibyuma. Birababaje kumva mudugudu waba waratojwe avuga ngo " Sinshaka abanyamakuru mu mudugudu wanjye." Akavuga ko ari uwe nk’aho ari umutungo we bwite!
Abayobozi ba Nyagatare bakwiriye guhindura imyumvire, bakubaha amahame ya demukarasi n’uburenganzira bwa muntu bukimakazwa muri kariya gace cyane ko havugwa n’ivangura rikorerwa abagenda bahimukira.
Nihahanwe hihanukiriye, abayobozi bakubita abaturage, bibere abandi urugero kandi hatangizwe ubukangurambaga hagati y’abaturage n’abandi ku gukemura amakimbirane n’abayobozi badasigaye inyuma.
Kuyoboza abaturage inkoni bisebya ubutegetsi, bigateranya abaturage nabwo bakabwanga cyane ko uwakubiswe agira ngo nabyo biri mu bishyizwe imbere mu miyoborere.
1 Ibitekerezo
elias Kuwa 28/07/21
Ariko se mwagize ngo ni aho gusa? Wapi ibintu ahubwo birakaze pe! Nyagatare dukwiriye ubuvugozi bwimbitse kuko si ba mudugudu gusa! Nk’ubu mu murenge wa Mukama, no kujya mu murima ntibyemewe! Uhura na Gitifu akagufinga nta kindi yitayeho, ubundi ukavamo aguciye 20000fr, nkibaza ngo umuntu wikoreye ifumbire agiye mu murima yagakwiriye gufungwa koko? Ibyo ni bimwe muri byinshi turimongukorerwa abitwa abayobozi bacu barebera!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo