• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
    Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
    Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
    U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
    Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
    Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Ubushumba, umushinga ubyara inyungu bwite kuri bene wo

Ibitekerezo

Ubushumba, umushinga ubyara inyungu bwite kuri bene wo

Yanditswe na Mvukiyehe Hesron Rubera
Yanditswe kuwa 25/01/2021 18:58

Abantu bakuru cyangwa abantu babaye ahantu hari ubworozi bazi neza abashumba abo ari bo. Umushumba asobanurwa nk�umuyobozi cyangwa uragiye umukumbi cyangwa se ubushyo ariko muri iyi nyandiko ntitugiye kuvuga ku bashumba b�amatungo ahubwo turavuga ku bitwa abashumba bayobora abantu mu nzira y�iyobokamana (pastors, Bishops, abapadiri n�abandi�.)

Tubanje kwifashisha urugero rw�ubushumba bw�amatungo twabonye haruguru, reka turebere hamwe impamvu n�akamaro ko gushumba cyangwa korora n�inyungu z�uwo murimo aho ziherereye niba ari k�ushumbwa cyangwa k�ushumba.

Amatungo (Inka,intama,ihene,�.) muri kamere yayo ntabwo yabereyeho kororwa, amateka agaragaza ko ubworozi ari igikorwa cyakozwe n�abantu kandi hagamijwe inyungu z�iterambere ryabo, nta muntu n�umwe wahakana ko ubworozi ari umushinga w�inyungu bwite z�abantu keretse yigiza nkana, ntabwo umushumba ajya inama n�amatungo aragiye, umushumba ayagagaburira igihe ashakiye, ayagurishiriza igihe ashakiye ndetse kandi no kuyarya abikorera igihe ashakiye.

Ntabwo kugaburira amatungo neza ku mushumba ari inyungu cyangwa impuhwe aba ayafitiye ahubwo abikorera kuzayabonamo umusaruro mwinshi, ikindi kandi nk�uko twabibonye ntabwo isano y�umushumba n�izo ashumba ari inyungu rusange, ahubwo ituruka ku kamenyero gahoraho no gutoza bihoraho amatungo, gutakaza ukubaho kamere kwayo akaba mu kubaho yahangiwe n�ukeneye kuyorora. Birumvikana rero ko kubaho neza kw�amatungo gushoboka atorowe ariko umworozi hari inyungu nyinshi atabona atayoroye.

Tumaze kubona ibi, tugiye kureba isano mu mpamvu n�imigirire iri hagati y�ubushumba bw�amatungo n�ubushumba twakwita nyobokamana.

Abashumba mu by�iyobokamana bavuga ko impamvu yabo ari ukuyobora no gutoza abantu (bita intama) inzira ijya mu ijuru no kugira imico mbonera, ariko mu by�ukuri ari Ijuru bavuga ko bayoboramo abantu, ari bo ubwabo ndetse n�ababo ntawe urarijyamo. Aha ukibaza ukuntu umuntu agukumbuza kuba ahantu na we ubwe atazi. Iki ni ikintu abashumbwa bagakwiriye gutekerezaho, ikindi ni uko gutoza abantu imico mbonera atari ikintu cy�abashumba kuko na benshi muribo usanga ibikorwa byabo bigaragazako iyo mico mbonera bo n�ababo bari mu b�ibanze bakwiriye kuyitozwa, isooko y�imico mbonera iri mu burere na kirazira z�umuco wacu.

Inyungu aba bashumba bo mu nzira nyobokamana baharanira zigaragarira buri wese: icyubahiro, ukwamamara, ubutware, ubutunzi,� ntabwo rwose ari ukwigisha abantu inzira igana Imana nk�uko babyitwaza, nk’uko twabibonye ku matungo, umuntu na we isano ye n�Imana ni kamere nta wundi muntu ukwiriye kuyijya hagati. Rero ukuri ni uko nk’uko bigaragara ku bashumba b�amatungo n�aba biyita abashumba mu nzira nyobokamana ni abantu bagamije inyungu zabo bwite

ABASHUMBA NA BIBILIYA:

Bibiliya nk�igitabo cyizerwa n�abakristo bose ndetse kandi bihamiriza ko ari cyo kibagenga hari uko kivuga abashumba, inkomoko yabo nk’uko icyo gitabo kibivuga, ikomoka mu bwoko bw�Ab�israel mu muryango w�Abalewi ngo ni bo bari barerejwe kuba mu buturo bwera bagatungwa n�ibyaho kuko batagiraga gakondo. Ni na bo bavagamo abitwa abatambyi nk�uko biboneka mu bitabo by�Isezerano rya Kera ariko nk’uko Bibilia ibigaragaza, ibyo bikorwa byose by�ubutambyi ngo byasuraga Yezu.

Yezu amaze kuza, iherezo ry�ubwo butambyi ryari rigeze kumusozo kuko uwo byasuraga yari abonetse (Daniel 9:24 na 27). Birumvikana ko nyuma ya Yezu nta kamaro k�ibitambo abatambyi n�amaturo n�ibindi byagendanaga n�ibyo, ngo mu buturo bwera igitambaro cyakingirizaga ahera cyane aho umutambyi yabaga cyacitsemo kabiri Yezu amaze gupfa (Mariko 15:37-38, Mt 27:51) bitanga uburenganzira kuri buri wese bwo kwigerera ku Mana bitagombye umutambyi.

Mu gitabo cya Ezekiyeli 34 hagaragaza imyitwarire y�abashumba duhereye nko ku murongo wa 3 haravuga ngo ��none mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y�ubwoya bw�intama mukibagira izimishishe kurusha izindi ntimwite ku matungo.�

Mu gitabo cya Yesaya 56:10-12 na ho hari uko havuga imyitwarire y�abashumba,
�Abarinzi ba Israel ni impumyi, bose uko bakabaye ntacyo bazi; ni nk�imbwa z�ibiragi, zidashobora kumoka, bararotagizwa bakaryamira bagahora bahunyiza, ariko kandi ni imbwa z�ibisambo: ntibazi kuvuga ngo turahaze, ngabo abitwa abashumba! Ntacyo biyumvira namba, baravuga bati nimuze tujye gushaka divayi tunywe ku kayoga gakaze n�ejo bizagenda bityo, ibinyobwa ntibibuze!� (Bibiliya Ntagatifu).

Ibi hamwe n�andi masomo menshi tutagarutseho bigaragaza neza ko impamvu y�ubushumba ari inyungu bwite z�abashumba, ibi byose ni byo bigaragara mu mibereho y�abitwa abashumba, abenshi muri bo babayeho neza mu nzu z�ibitabashwa, imodoka n�imyamabaro by�ibiciro bihanitse nyamara abayoboke babo bita ’Intama’ abenshi usanga babayeho mu buzima bubi cyane, ari imfubyi n�abapfakazi batishoboye akenshi banafashwa na leta ariko bakaba aribo sooko y�ubutunzi bwabo,

ABAKOZI B�IMANA;

Zimwe mu mpamvu zituma abantu dukenera abakozi ni; kuba tudashoboye cyangwa tutazi byose, kuba tutabera hose icyarimwe, kuba dushobora kunanirwa no kuba hari izindi nyungu zihariye dukeneye kuri abo bakozi, none ko twese twemera ko Imana ishoboye byose kandi ikaba ibera hose icya rimwe, ni iyihe mpamvu iyitera kugira abakozi? Ukuri ni uko Imana nta mukozi igira ahubwo abiyita bo ni abikorera ku giti cyabo, amadini n�matorero batubwira ko ngo ari ay�Imana ni imishinga yabo ku giti cyabo, n�ikimenyimenyi amazina yabo niyo yanditswe muri RGB ntabwo ari Yezu cyangwa Imana babyitirira bandikamo.

Harageze ko Abanyarwanda bahumuka bakava mu bujiji bakamenya ko umubano wabo n�Imana ari bo ureba bonyine n�Imana yabo, nta mukomisiyoneri ukenewe hagati yayo na bo, nta muntu n�umwe ukwiriye kwigisha abandi iby�Imana(Abaheburayo 8:11) kuko isabana na buri wese mu mwuka wayo uri muri we (1abakorinto 6:19-20).

Aba bashumba tuyoboka ntibashobora kutugeza ku Mana kuko benshi ntibanayizi kandi tuyigezeho batubura kuko ubwo ntibaba bagikenewe, bityo inyungu zabo muri twe zikavaho, ni yo mpamvu yo kuduhoza mu ruzerero rutarangira, benshi bazi ingero ny�inshi z’abo bashumba bapfa imitungo, bazi amakimbirane adasiba muri benshi, ukuvuka kw�amadini buri munsi ariko umusaruro w�ibyo yiyitirira ukabura muri bo ndetse no muri rubanda rusange. Ibi byose ni ibigaragaza ukuri kw�abo bari bo.

Ndakangurira Abanyarwanda kuba abantu tukareka kwitwa intama n�Imitungo ya ba rwiyemezamirimo, dusenge Imana iri muri twe tubanirane neza uko bikwiriye.

IMANA Y�I RWANDA IHORANA NATWE.

Izindi Nkuru Bijyanye


Minisitiri w'ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w'abarokore
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Izindi wasoma

Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali

Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?

Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore

Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?

Mvukiyehe Hesron Rubera
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

5 Ibitekerezo

nikobatuye wi Rwanda Kuwa 25/01/21

Urakoze bro ukanguye benshi ariko nuko bisinzirije badukozemo akazi cyane igihe niki tukitwa abantu apana intama

Subiza ⇾

Emmy Kuwa 26/01/21

Nubundi keretse abantu bagisinziriye,nahubundi se abo biyita abakozi b’Imana ninde utabona ko ahubwo ari abakozi b’inda zabo.None se niba Umwami batubwira gukorera ari umwe,ariwe Yezu Kristu,kandi bose akaba ariwe bavuga,none nkubwo badusobanurira icyo bapfa, bagashwana bakajyanana munkiko byarimba bagafungishanya,mubyukuri ubwo baba bari kurwanirira uwo Yezu cg.baba bari kurwana kunyungu zabo.Nyamara koko abanyarda twari dukwiye guhumuka.IMANA turayizi ahubwo abo biyita abashumba sinzi imana bakorera ari bwoko ki?Gusa ntabwo ar"IMANA Ishobora byose,Rurema,Rugira,Uwiteka,Uhoraho,wapi,wapi kabisa Iyo ntibayizi.imana bakorera ninda zabo.

Subiza ⇾

Rwanda Kuwa 26/01/21

iby’uvuga igice kimwe ni byo kuko abiyita abashumba abenshi n’ibisambo ndetse by’ibigome bigaragaza no kutamenya IMANA,ariko Yesu Kristo umwana w’IMANA WE ni muzima kdi abari mw’isi bakwiriye kumwizera kuko ari WE nzira n’ukuri n’ubugingo kdi nta ujya Ku Mana atamujyanye,nk’uko wabivuze ni mutambyi akaba n’igitambo kd hahirwa abamwiringira.naho imana y’iRwanda yirirwa ahandi ikarutahamo yo nta kizere itanga kuko ar’ikigirwa-mana.IMANA nyamana ntaho yirirwa n’aho irara

Subiza ⇾

Ntagara Kuwa 19/02/21

Uzatubwire ubutaha ahubwo ku bashumba bashya badutse nsigaye numva hanze aha.

Subiza ⇾

AUGUSTIN Kuwa 09/03/21

Nkuko dusanzwe tubizi twese bose bavuga kobakorera Imana ariko bakorere inda zabo

IMPAMVU: 1.Nakwemera kobakorera imana barangije nkamezi abiri badahembwa maze bagasubira munsengero
2.iyobavuga Nngobakorera Imana bajyebatanga umwanya kumuntu wese ushaka gukora
kuko nagiye mwishuri ndiga nawe ariga icyo twashakaga nukugiora ahazaza heza bahitamo kuba abashumba mpitamo indi mirimo ijyanye nibyo nkora
rero ntibatubeshye ngobakorera Imana ahubwo nibda zabo

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman

Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
27/09/23 06:31
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
27/09/23 06:30
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
27/09/23 06:00
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
27/09/23 06:00
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
imikino

Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
ubutabera

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
Amakuru

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.