Kuwa 15 Kamena mu bitamenyerewe, humvikanye amakuru ko Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muzik nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo.
Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ’Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150.
RIB nayo yemeje ko yakiriye icyo kirego mu gihe uregwa ari we Butera Knowless we avuga ko atazi umurega gusa ngo akaba yiteguye kwitaba RIB kuri iki kibazo.
Knowless ntiyabura ubwishyu
Ku muhanzikazi Knowless, umubyeyi wakoreye amafaranga kuva mu myaka ishize, akagira n’urugo aho we n’umugabo we bakwishakamo Frw miliyoni imwe na magana atatu bakishyura, si ibintu byakumvikana nk’ibibagoye.
Kuba Ibi byagera ku rwego rwo kwitabaza RIB byashoboka ko ari uko hatabayeho ubushake bwo gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro n’ubwo Knowless we avuga ko umurega atamuzi. Birashoboka ko bataziranye n’ubwo nta kindi kimenyetso gifatika cyakwemeza ibyo avuga.
Ku rundi ruhande, uyu muhanzikazi ashobora kubona ko akwiye kwishyura hitabajwe amategeko kuko bishoboka ko hari ibyo atemeranya n’abamurega kumwabura cyane ko n’ubutegetsi bwari bwasabye rubanda kugenda buhoro mu bintu by’uruhererekane rw’amafaranga mu bizwi nka Pyramid.
Gushaka Hit
Uyu muhanzikazi amaze iminsi mike ari mu bitangazamakuru avuga ko ateganya gushyira hanze alubumu nshya.
Harebwe muri uyu mujyo, Knowless asanzwe azwi kuri rubanda nyarwanda n’ahandi. Gusa mu bijyanye n’Itumanaho, birazwi ko hashobora kwifashishwa amwe mu mayeri atuma umuntu agaruka cyane mu mboni z’itangazamakuru na rubanda (Attracting attention) hakorwa ikintu nk’iki kidasanzwe.
Akabarore ni umuhanzi Dr Jose Chameleone we bifata n’indi ntera akavuga ko yatandukanye n’umugore we, Daniella nyamara agamije kongera kuba ingingo igarukwaho aho abakurirana ibya muzika baherereye. Ibi byagiye bimugoboka mu bitaramo yagiye akorera za Lugogo.
Hitegerejwe neza uko ikibazo giteye, iki kirego iyo Knowless nk’umuntu uzi icyo brand, public image, icyo ari cyo, iyo aba adashaka ko kigera ku rwego rwa RIB, aba yaragicecekesheje hakiri kare. Azi icyo bivuze, azi uburyo bwo kubikora nta gushidikanya niba atari we wabyishakiye (art of manipulations of public opinion).
Ntabwo byumvikana neza ko uwagiye kumurega atabanje kumumenyesha kuko na we akwiriye kwirinda ko abakunzi b’uyu muhanzi bamureba ikinnyori bavuga ko yashatse kwandagaza umuhanzi bakunda.
Umurega, Munezero Rosette avuga ko yashatse kumwegera ngo bagikemura, Knowless agaragaza ubushake buke. Byumvikana ko yiteguye ko hazamo uruhande rwa gatatu wenda kuko asanga yaba arenganye aramutse yishyuye cyangwa akabigira nkana kugira ngo agarukweho cyane.
Muri tekiniki za PR (Public Relations) birasanzwe ko hari uburyo bwifashishwa, icyari kuba icyasha kigahindurwamo ahubwo ikintu gishobora kugirwa cyiza ku bantu cyangwa kompanyi zifite ba PR na ba Communication Officers bazi neza Crisis Management (kwitwara neza mu gihe cy’ibibazo).
Niba atari uguhirika ikibuye, ubutabera bukore akazi kabwo
Uregwa yemera ko azitaba RIB ku byo aregwa. Ni intambwe nziza kandi ntakabuza buri ruhande ruzahabwa ubutabera bukwiriye nk’uko n’abandi bose bivugwa ko ari uko bibagendekera.
Ubusanzwe iki kibazo ntikiba gikwiriye kubaho mu gihe umuhanzi yitegura gukora igikorwa gikomeye nko gushyira hanze alubumu. Kuba biriho, nta gikuba cyacitse, ba nyir’ubwite twizeye ko bazabyitwaramo neza, ubukwe bugataha, ibyabaye bigafatwa nk’intorezo yabugezwe Mama Or akanyurana umucyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo