Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ahangakishijwe n’uburyo umubano w’igihuhu cye n’u Burundi wari utangiye kuba mwiza nyamara icyo gihugu baturanye kikaba gikomeza kuvugwa ko giha intwaro abatera u Rwanda.
Prezida Kagame yabibwiye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa. Iyo nkuru yashyizwe ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibitero byabaye mu karere ka Rusizi, mu Bweyeye.
Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko abateye bavuye kandi bagahungira mu Burundi.
Ariko Uburundi bwabihakanye bwivuye inyuma, buvuga ko butashyigikira umuntu uwo ari we wese waba afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi ni inkomyi mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa n’impande zombi hagamijwe kunoza umubano wazambye kuva mu 2015.
FLN: Rushorera mu mubano w’ibihugu byombi
Ikibazo cyo kuba FLN iri kugaba ibitero ku Rwanda ariko ibihugu byombi ntibivuge kuri iki kibazo mu buryo bumwe, bizatuma aba barwanyi baba ikibazo gikomeye muri kariya gace babarizwamo.
Abarwanyi ba FLN ubwabo bavuga ko bari mu Rwanda, u Rwanda rwabwiye rubanda ko baturutse i Burundi.
Ubu haribazwa icyo u Rwanda rugiye gukora ngo ruhangane na FLN kuko nirwo yagabyeho ibitero. Ese ibihugu byombi biraza kurebana bite kuri iki kibazo? Bigaragara ko izi mpande zombi zitari guhuza ku buryo wavuga ngo zavugutira hamwe umuti wo guha FLN.
Kuba bimeze bityo ariko ntibikuraho ko FLN ihari kandi ishobora kugaba ibitero ahandi ahari ho hose mu Rwanda n’ubwo RDF nayo iryamiye amajanja.
Kugeza ubu FLN yamaze kuba agatotsi ku byakorwaga ngo impande zombi zikomeza gutera intambwe ijya mbere. Birasaba ko impande zombi zemeranya aho FLN iri bityo urwumva biruraje ishinga rufate iya mbere, ruyihate ikibatsi cyangwa mu rwego rw’ubushuti bwiza, bafatanye gushakisha abo barwanyi bavuga ko intego ari ugukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
1 Ibitekerezo
Ruhunga Jacques Kuwa 30/05/21
Ibibera iwacu ni urujijo. Uburundi buti Red Tabara yoherezwa n’Urwanda gutera Uburundi ariko Urwanda ruti FLN itera iturutse mu Burundi! Ese ibyo bihugu byombi birihimura? Hakwiye kubaho gushyikirana no kubwizanya ukuri. Ikindi kandi kigaragarira buri wese nuko igihe cyose Niyombare wiyemeje guhungabanya ubutegetsi bw’Uburundi azaba agishyizwe kw’ibere i Kigali, umubano uzagorana! Nyamara Urwanda rwo ntirurerekana aho FLN ifite ibirindiro mu Burundi. Ndetse abasesenguzi basanga ikibazo gisa n’iki kizavuka hagati y’Urwanda na Kongo kubera ba Nkunda, Makenga, n’abandi biyemeje guhungabanya Kongo biyicariye i Kigali? Njye numva tutari dukwiye kuba indiri y’abagizi ba nabi!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo