
Ni kenshi amatangazo ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko umuyobozi yahagaritswe, yakuwe mu kazi, impamvu zibitera ntizigaragazwe cyangwa se bigasobanurwa ko yazize imyitwarire idahwitse, kutuzuza inshingano ndetse n’amakosa aremereye, bya bindi bidatanga igisubizo gitomoye ku babyibazaho.
Ha mbere aha humvikanaga umuyobozi w’akarere runaka, umwungirije cyangwa se undi mukozi yandika ibaruwa y’ubwegure, agasobanura ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko bamwe muri bo baba babitegetswe n’abagize inama njyanama, nyuma yo gusanga barakoze amakosa mu kazi.
Gusa ubu ho hari igisa n’icyahindutse, ariko na cyo kitavanaho impuha zikurikira ihagarikwa ry’abayobozi, cyane ko hejuru y’impamvu zisobanurwa n’itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’Intebe, abagerageza gusaba imbabazi bavuga bati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nsabye imbabazi aho ntabashije kuzuza inshingano uko bikwiye” nk’aho na bo batazi icyo baba bazize.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2023 Perezida Kagame yaraye akuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’intara y’Uburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka. Mukamasabo Appolonie wari Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke na we yegujwe n’Inama Njyanama yanenze imyitwarire ye mu kazi yari ashinzwe.
Mukamasabo kuri uyu wa 29 Kanama yasabye imbabazi Perezida Kagame agira ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amahirwe mwampaye yo kuyobora akarere ka Nyamasheke. Mboneyeyo gusaba imbabazi aho ntabashije kuzuza izi nshingano uko bikwiye. Nkaba nzakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.” Gusa ibitekerezo by’abantu bigaragaza ko hari urujijo ku cyaba cyamweguje.
Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Mukamasabo harimo uwitwa Mukunzi Fabrice wasabye abayobozi kujya bavuga imbogamizi baba barahuye na zo. Ati: “Muge munatubwira imbogamizi mwagize zituma mutuzuza inshingano, wenda wasanga ziba zumvikana. Hato n’undi uzashyirwaho arazahura na zo. Ubu se turamenya usabye imbabazi mu byerekeye iki?”
Uzwi nka Kemnique ku rubuga rwa X na we yasubije Mukamasabo ati: “Dore nkawe ubu ushobora gusanga ari abakozi mukorana bakunanije ukaba wirukanwe, mujye munavuga imbogamizi mwahuye nazo ntago umuntu apfa kunanirwa akazi gutyo ntacyabaye, mutinyuke mujye muvuga n’ubundi muba mwirukanwe.”
Uzwi nka Byukavuba kuri uru rubuga we yagaragaje ko yaba azi impamvu imwe mu zaba zatumye Mukamasabo yegura, agira ati: “Ntabwo wari kuzuza inshingano uko bikwiye uteza inyuma Kibogora ngo uzamure Kabeza aho ufite imitungo.”
Impamvu zimenyekanye, ni iki cyapfa?
N’ubwo amatangazo n’amabaruwa y’ubwegure adasobanura izi mpamvu, hari abayobozi bagiye bakurwa ku kazi, bahagarikwa cyangwa beguzwa [biterwa n’uko wabyumva] bitewe n’umwuka uhari. Urugero rwa hafi ni ibirori by’iyimikwa ry’umutware w’abakono byabereye mu karere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023.
Ibi birori ku ikubitiro, byatumye Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Visi Meya w’akarere ka Musanze yegura, we asobanurira radiyo y’igihugu ko nyuma yo gusanga ataragombaga kubyitabira, yasanze yarakoze ikosa rikomeye ritatuma akomeza kuyobora abaturage. Hari tariki ya 24 Nyakanga, agira ati: "Nk’umuyobozi wacyitabiriye [igikorwa], nasanze rwose bidakwiye ko nakomeza kuyobora nk’umuyobozi w’akarere wungirije."
Keretse Rucyahana weguye, abandi bo mu ntara y’Amajyaruguru birukanwe mu kazi, bazira kunanirwa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, bigendanye no kuba barananiwe gucagagura udutsiko dushingiye ku moko twari twariremye aho bayobora. Imbarutso yo kumenyekana kwabyo yabaye ibirori by’umutware w’Abakono.
Kambogo Ildephonse wayoboraga akarere ka Rubavu yegujwe n’inama njyanama muri Gicurasi 2023. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasobanuye ko uyu yazize kuba atarakoze inshingano ze neza mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye abaturiye umugezi wa Sebeya muri uko kwezi.
Mu beguye bakanagaragaza impamvu kandi harimo Dr Mbonimana Gamariel wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, weguye mu Gushyingo 2022, akiyemerera ko yabitewe n’ubusinzi bukabije yavuzweho na Perezida Kagame. Yasabye imbabazi, asezeranya Umukuru w’Igihugu ko acitse ku nzoga. Ati: “Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga.”
Kubera ko imirimo nk’iyi ikorwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, ntacyo byakwica mu gihe impamvu zituma abayobozi birukanwa zashyirwa ahabona kuko byatuma impuha zihagarara, kandi byaha buri wese, atari ababasimbura gusa, isomo rifatika, akaba yamenya icyo gukora n’icyo kwirinda mu gihe yahabwa inshingano nk’izi.
Ingero z’abivugiye impamvu z’ubwegure bwabo n’abo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze ibisobanuro ku kweguzwa kwabo zirerekana ko no ku bandi bose zigiye zigaragazwa ntacyo byakwica, ahubwo umucyo waba mwinshi muri gahunda yo kubaza abantu inshingano cyangwa kubaryoza amakosa baba barazikoreyemo (accountability).
Tanga igitekerezo