Umupagasi, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umunyamategeko, umunyapolitiki...ushatse umwite Depite cyangwa Minisitiri, uyu munsi ni umugororwa ariko urwandiko rwe ntirurasora (ntabwo ubuzima bwe� bwarangiye).
Mbere na nyuma y’ibyo bigwi bye byose, Bamporiki � ‰douard ni umurokore, birenzeho ni umugaragu w’Imana kandi amaze kuvugwaho gutatira igihango, yihutiye gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame ku byaha yaregwaga birimoÂ� kwakaÂ� ruswa.
Icyo gihe yasabaga imbabazi aciye bugufi, yavugaga ko atozengera na rimwe kurangwa n’imyitwarire mibi ndetse idakwiriye intore nyakuriÂ� yoÂ� kuÂ� ruhembe. Yagize ati: "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."
Perezida Kagame yumvishe amarira ya Bamporiki ariko yavuze ko uyu yagiye afatwa kenshi akosa ndetse anabisabira imbabazi ariko� ntahinduke. Yagize ati: "Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha."
Dusesenguye imvugo ya Perezida Kagame, dusanga ataranze guha imbabazi intore Bamporiki ahubwo yifuje ko ahanwa nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero mu budakemwa mu micoÂ� n’imyifatire.
Kumuhana
Umurengwe, kwirata, kwibagirwa vuba n’ibindi byinshi byavuzwe kuri Bamporiki wavuye kure akoresheje imitsi, ubwenge ndetse n’amahirwe amahirwe aramusekera, akundwa n’Umukuru w’Igihugu ariko nyuma amutenguha atya.
Tariki ya 23 Mutarama 2023, Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30. Yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Nta mvura idahita
Niba Bamporiki asenga by’ukuri ndetse akaba yarasabye imbabazi biturutse mu ndiba z’umutima, akemera kwihana bitari bya nyirarureshwa, azazihabwa, kuko imfura zihorana imbabazi n’amataÂ� kuÂ� ruhimbi.
Ntabwo Bamporiki ari uwa mbere cyangwa uwa nyuma Perezida Kagame yaba ababariye, gusa bizafata igihe kandi "Bucya� bwitwa� ejo."
Bamporiki azahabwa uwuhe mwanya?
Ku gitekerezo cyanjye, mu gihe chose Bamporiki aramutse ababariwe, agataha mu rugo yitwaye neza, ashobora kuzagirwa umuyobozi mukuru wa ADEPR ku rwego rw’igihugu kuko afite ubushobozi bwo gushyira iri torero ku murongo kuko ni ryo abereyeÂ� umuyoboke.
Namara guhabwa uyu mwanya, akabihagararamo neza, bizamugarurira icyizere gikomeye, bifashe abo muri iri torero kongera� kuba� umwe.
Gereza ni ishuri ku munyabwenge, ni igihano ku mupfapfa, kandi Umunyarwanda yagize ati: "Umugabo mbwa aseka imbohe.’’
Gaston� Rwaka
3 Ibitekerezo
hope Kuwa 14/06/23
Ngo ngwiki? Ngo akayobora ADEPR? Ariko ADEPR yasuzugurwa! Icya 1 si na Pasteur. Yayiyobora gute ataraba Pasteur? Icya 2 , yize Theologie ko mu bihe biri imbere abayobozi b’ amadini bagomba kuzaba barayize? Ikindi ni uko umuntu ukwiye kuyobora idini iri n’ iri aba agomba kuba arimazemo igihe kinini ndetse amaze n’ igihe kinini ari Pasteur. Ikindi Kandi hari ibindi birebwa (biri internal mu Itorero/Idini) birebana n’ ubuhamya bwa gikristo bw’ umuntu. Ese ubundi kuki wumva ko muri ADEPR ari ho abayobozi bakwiye kujyaho uko biboneye? Ibi byose mbivuze nshaka kugaragaza ko ndashigikiye na gatoya iki gitekerezo nk’ umuyoboke wa ADEPR ukunda idini ryanjye.
Subiza ⇾shema Kuwa 28/06/23
Ngaho iryodini wiratana ngo nkidini ryange nkunda? Hhhhhhh, sawa ngaho uzaricemo ubujura namacakubiri yaryaritsemo gusa Urarutanze, Bamporiki nibitaribyo yabiyobora esubundi yaba yabuze ibyakora ? Sha Uriya mugabo ntaho duhuriye muburyo bwose usibye Ubunyarwanda ark sinamucamazi numugabo kandi utarimbwa, ngewe ndamwera nafungurwa icyonzicyo azabahoneza
Subiza ⇾Kuwa 28/07/23
Nabazaga iyo uri umu ADPR ufite hotel ugacuruzamo inzoga biba byemewe munsobanurire
Subiza ⇾mukristo Kuwa 28/07/23
ADEPR yaragowe mwyihinduye ikimpoteri(poubelle)ubwo ubivuze har’icyo ubiziho.ntiriwe mvuga Amazina y’abashyizwemo gutyo bakoze inshingano neza kuko ibyo batumwe(kuyishwanyaguza)babikoze.ariko Yesu Kristo azaza murabeshya
Subiza ⇾Tanga igitekerezo