
Umudiyakoni k’Umudugudu wa Nyakagezi, Paruwasi Gashenyi, Ururembo rwa Muhoza, Rwanziyekare Jean Baptiste, yandikiye Umuvugizi wa ADEPR ibyifuzo 62 we avuga ko byakemura akavuyo mu miyoborere ya ADEPR mu Rwanda haba ku mudugudu na paruwasi.
Mu ibaruwa ye yahaye BWIZA, akayohereza n’Umuvugizi wa ADEPR avuga ko hari ibyo abona byakosorwa ku mududgudu no mu zindi nzego ku ngingo y’imikorere kugira ngo umurimo w’Imana ugende neza.
Uyu usanzwe ari n’umurezi mu ishuri ryisumbuye, avuga ko ahanini iyi baruwa ye igamije kugira ibitekerezo itanga ku miyoborere ya ADEPR, ngo bisuzumwe nk’inyunganizi ku mikorere myiza.
Ati " Ibyifuzo Mirongo itandatu 62 nifujeko mwabirebana ubushishozi mukabikorera ubugororangingo aho bishoboka. Ni mu rwego rwo gufatikanya kuzamura itorero ryacu ryakunze guhura n�ibibazo by�imiyoborere. Nk�uko mwari mwasabye abakristo gutanga ibitekerezo." Abaheburayo.1:9
I. IBITEKEREZO KU MIYOBORERE Y�UMUDUGUDU (YEREMIYA3:15).
1. Byaba byiza umudugudu wemewe ugize abakristo ijana (100) umudugudu utabagejejeho ukitwa ishami. Murwego rwo gukemura ibibazo bijyanye n�imicungire y�ingengo y�imari.
2. Umudugudu ntugomba kurenza amashami atatu(3) akurikirana kandi agomba kuba awegereye.
3. Umuyobozi w�umudugudu yagombye kugira amashuri atandatu yisumbuye A2 mu mashuri ya Leta, Akaba afite umuhamagaro kuburyo buzwi kurwego rwa paruwase, kuba kandi afite amahugurwa ya E.T.D
4. Ishami rizayoborwa n�umuntu ufite ubunararibonye mu miyoborere y�itorero n�umuhamagaro kuburyo Buzwi kurwego rwa paroisse aho bishoboka yaba afite ubushobozi nk�ubwumuyobozi w�umudugudu wuzuye.
5. Umuyobozi w�umudugudu wuzuye niwe uzahabwa agahimbaza musyi k�umushahara wa buri kwezi(salaire) uzagenwa n�ururembo.
6. Umuyobozi w�ishami yazaba umukorerabushake w�umuhamagaro uhabwa agahimbaza musyi(wages)mugihe Cy�igihembwe(3months)bizagenwa n�ururembo.
7. Buri mudugudu wuzuye wazagira umuyobozi wungirije ari na we munyamabanga n�umubitsi w�umudugudu, akaba ashinzwe no gukurikirana imyakirire y�abashyitsi biranga umuco mwiza wa ADEPR.
8. Umuyobozi wungirije k�umudugudu agomba kuba afite umuhamagaro,ajijutse,yarize ETD akaba ashobora guhabwa agahimbaza musyi mu gihe cy�amezi(6).
9. Aba bazashyirwaho n�inteko rusange yaguye ya paroisse,abo kandi bagomba kuba bari abadiyakoni basengeye.
10. Umuyobozi w�ishami ndetse n�umuyobozi w�umudugudu babaye barize iby’iyobokamana byaba ari akarushyo ni ukuvuga afite A2 muri theologie,ariko hakarebwa cyane ku muhamagaro.
11. Uyobora agomba kuba amaze nibura imyaka(5) mu gakiza kandi akaba amaze imyaka (3)asengewe k’ubudiyakoni.
12. Inteko rusange y�umudugudu n’abakristo bose bagize umudugudu kucyicaro no kwishami ,ariko iy�ishami Ishobora guterana murwego rwogukusanya ibibazo nyobozi ikazabijyana munteko y�umudugudu mugihe Cy�inteko rusange.
13. Umuyobozi wungirije ku ishami agomba kuba ari umwe mu bafite umuhamagaro,w� umudiyakoni kandi agahabwa agahimbaza musyi mugihe cy�umwaka(12months).
14. Uduhimbaza musyi n�imishahara bigenwa n�ururembo,hakurikijwe ubushobozi bw�ururembo mumitangire y�Icyacumi,n�amaturo, kandi hagashingira kubiciro biri kw�isoko,mukarere ururembo ruherereyemo muri rusange.
15. Ku mudugudu byaba byiza hasigaye 20%-30% by�amaturo n�icyacumi azakoreshwa.
i. Mu guhemba umuzamu.
ii. Gukemura utundi tubazo twihutirwa ku rusengero.
iii. Kugura umuriro na essance bikoreshwa
iv. Ubwishingizi bw�urusengero
v. Ibindi bikoresho nkenerwa ku rusengero.
16. Abadiyakoni ntibagomba kurenga 15% by’aba kristo bagize umudugudu cyangwa ishami icyakora umudiyakoni azakora agaragaza umuhamagaro ahariho hose mu rurembo.
17. Umujyanama (intumwa y�itorero) byaba byiza abaye 1 kuri buri rwego abagabo 1 abagore 1,urubyiruko(abahungu1,abakobwa1) ni umuntu ufite umuhamagaro kandi aba muri nyobozi. �kuri buri mudugudu cyangwa ishami.
18. Hashingiwe kubushobozi bwabakristo bo mu Rwanda paruwase yemewe yagombye kugira nibura imidugudu 15 icyakora ntirenze 20 hatabariwemo amashami.
19. Umuyobozi wa paroisse yakagombye kugira nibura AO mubindi cyangwa A2 muri theologie na A2 ya LETA (MUBINDI) kubigeze kuyobora ama paroisse cyangwa akarere ari abashumba.
20. Umuyobozi utarize theologie ufite umuhamagaro agomba guhabwa igihe cyo kwiga kitarenze imyaka (5) mu mashuri yemewe na LETA ndetse UNESCO n’itorero rya ADEPR.
21. Mu ngengo y’imari ya paroisse hagomba kugaragaramo nibura 20%yogufasha abatishoboye,abakene,bantahonikora,imfubyi na abapfakazi,indushyi n� abatagirakirengera zaburi41:1-4, matayo25:34-40
22. Byaba byiza uru rwego ruhaye uburenganzira abakristo bafite ubushake,umuhate cyangwa umuhamagaro wogufasha bakazajya babikora bakoresheje ubutunzi bwabo bongeyeho iyo 20%y’ingengo y’imari ya paroisse (abashakamugisha) paroisse igakurikirana ko byakozwe kandi ikaba umufatanyabikorwa wa mbere. Luka6:38, yakobo2:17
23. Umuyobozi w’inama y’iterambere ya paroisse agomba kuba mu bakuru b’itorero kuko hari inama ahezwamo bityo bikabangamira iterambere n’imicungire by’umutungo wa ADEPR.
24. Umuyobozi w’inama y’iterambere agomba kuba afite iterambere rifatika mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka kandi nawe afite nibura A0 cyangwa MS ahobishoboka,abaye ari theologie byaba ari akarusho.
25. Umuyobozi wungirije wa paroisse n’umukuru w’itorero uzaba akora ku cyicaro cya paroisse,ni ukuvugako ashobora guhinduka igihe cyose habayeho impinduka.
26. Kuri paroisse hazaboneka umukozi ushizwe ubunyamahanga,agacunga imari n’umutungo ufite nibura A2 mu icungamari kandi afite umuhamagaro abaye ari umudiyakoni byaba ari akarusho.
27. Kuma paroisse afite ibinyabiziga bizatwarwa n’umwe mu bakozi bakora muri iyo paroisse bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga iyo atabonetsemo,umushumba wa paroisse yakwishakira utwara icyo kinyabiziga akamwihembera cyangwa agashaka umunyamuhamagaro udakeneye ibihembo.
28. Abandi bakozi bemewe ni umuzamu uhembwa kimwe nabo ku yindi midugudu,hakiyongeraho ushizwe isuku n� amatungo ku bayafite, aho bishoboka yahembwa na paroisse.
29. Byaba byiza habonetsemo abakuru bitorero bakora batagamije umushahara,aribo bita abakorera bushake (volonteers past) kugirango imirimo yorohe, aha hazarebwa kubafite umuhamagaro bagasengerwa aho batari,kandi hakarebwa niba bakenewe muri iyo paruwase.
30. Umukuru w’torero ushaka gukora mu buryo bwogukora kubushake(past volunteers) uyu yabyemererwa, ariko bigaragayeko ashobora kwivanga mubindi bigatukisha izina ry’imana yahagarikwa,akamburwa inshingano.
31. Umuyobozi wese (umudiyakoni,umuvugabutumwa,umukuru w’itorero,umushumba) uwo ariwe wese wijanditse mubyangwa n’amaso y’imana mugihe cya COVID-19yatumizwa nurwego rumukuriye akagirwa inama mu ibanga rwasanga adashobora kwisubiraho, agatangwa raporo ku rwego rwisumbuye, byabangombwa akamburwa inshingano ku mirimo yakoraga, (2abakorinto6:3-4).
32. Ururembo nirwo ruzagena imishahara yabakozi kumashami,kumidugudu,kuri paroisse,rumaze kubigishamo inama n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR. Byaba byiza hashingiwe kubiciro biri ku isoko n’ubushobozi bwa buri mukozi (amashuri n’ubunararibonye) murwego rwo gufata neza abakozi kandi hakirindwa ubusumbane bukabije. (Yesaya26:7).
33. Impapuro z’imitungo na dosiye z’abakozi zizabikwa kuri paroisse copies zabyo zoherezwe kururembo ziriho umukono wa notaire. (abakorosayi4:1-4).
II. IBITEKEREZO KU MIYOBORERE YA PAROISSE. (Abakolosayi4:1-4).
34. Umuyobozi w’ururembo byababyiza abaye afite impamyabushobozi murwego rwa A0 theologie cg MS mubindi kuba afite umuhamagaro.
35. Kururembo hazaboneka umuyobozi w’ururembo wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere afite nibura A0, MS aho bishoboka bibaye ari theologie byaba ari akarushyo.
36. Kururembo hazaboneka undi muyobozi wungirije ushizwe imibereho n’ubuzima bwa abakristo nawe afite impamyabushozi nk’izavuzwe haruguru.
NB. Aba babiri bavuzwe haruguru bagomba kuba barabaye abadiyakoni nibura mumyaka 5 ishize kandi bafite umuhamagaro uzwi kurwego rwama paroisse yabo. Kubatarigeze kuba abashumba.
37. Kururembo hazaboneka (driver) ufite nibura A0 na category B mugutwara, byaba ari akarushyo abaye ari umudiyakoni, aba bazatoranwa n�inteko rusange ya paroisse bakore ikizamini.
38. Ku rurembo hazaboneka umukozi ushizwe umutungo ufite nibura A0 mu icungamutungo, economics, finance n�ibindi bisa nabyo, aho bishoboka yagira MS, agomba kuba afite umuhamagaro wogukorera Imana. Uyu yazakora ikizamini.
39. Kururembo hazaboneka abazamu babiri ba bagabo (abasore) n’ushizwe isuku akaba ashizwe nokwakira abashyitsi (castormer care) agombakuba afite nibura A2 mumashuri ayo ariyo yose,byaba byiza babaye ari abadiyakoni basengewe.
40. Umwanditsi yazaba umukuru w’itorero ukorera uku cyicaro cy’ururembo,uyu yandika inama z’abakozi bose ndetse n’inama z’abakuru b’itorero, akanashingura inyandiko.
41. Byaba byiza abakozi bo kururembo bahembwe na ADEPR kurwego rw’igihugu kimwe n’abakozi bakora muri ADEPR kucyicaro nindi mirimo y’itorero hirya no hino kandi hakirindwa ubusumbane bukabije kuko bose umwami bakorera ari umwe (abagaratiya3:26-28.)
42. Kubinjyanye n’imodoka zizakoreshwa uko ziri hataguzwe izindi,aho bishoboka zimwe zizabikwa murwego rwo kwiteganyiriza, bizagenwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bumaze kugisha inama abatekanisiye binzobere mubyi imodoka, aho bishoboka izo modoka zitari gukoreshwa zagurishwa amafaranga akishyurwa amadeni yafashwe mbere ya COVID-19.
43. Kubari abakuru b’itorero bagifite umuhamagaro wagenzuwe bakemererwa kuyobora imidugudu igihe barengeje imyaka 50 ya amavuko,naho abandi bakishurirwa na ADEPR amashuri kugeza kurwego rwa A2 mubigo bya LETA ,kimwe n’abari abashumba barengeje imyaka 55 y’amavuko bahabwa amahirwe yo kuyobora paroisse abandi bakemererwa kwiga amashuri yo mu rwego rwa A2 na A0 A1 (IPRC) aho bishoboka cg kimwe muri ibyo, barangiza bakagaruka mu mirimo ku babishaka.
44. Kubari abavuga butumwa(EV)bafite hejuru y’imyaka 45 y�amavuko bazemererwa kuba abungirije ku midugudu yuzuye cg bakayobora amashami aho bishoboka, abandi bakoherezwa ku mashuri kubabishaka bakiga mu mashuri atanga A2 ya LETA,theologie,cg imyuga(TVT). (kuri iyi ngingo niyayibanjirije hazarebwa nishirwa muzabukuru ry�abakozi kubo bishoboka).
45. Ibinjyanye n�amadeni yafashwe mbere cg nyuma ya covid-19,buri rwego ruzagerageza kwishyura amadeni rufite rutagurishije imitugo rutunze ya ADEPR kuburyo buzwi. (1abakorinto15:58).
46. Aho binaniranye kwishyura amadeni urwego rwafashe ideni ruzifashisha urwego rwisumbuye murwego rw’ubujyanama n’ubufasha aho bishoka.
47. Urwego rwazahajwe n’ikibazo cy’ideni bitewe n’ibibazo byavutse bigaragara nyuma ya covid-19, rushobora kwifashisha urundi rwego biri kurwego rumwe (paraller) murwego rwo gufashanya nkuko biri mumuco wa ADEPR.
48. Igihe habuze ikindi gisubizo aho bishoboka imwe mumitungo y’urwego runaka yagurishwa kugirango hishyurwe amadeni byemejwe n’inteko rusange ya ADEPR ururembo.
49. Byababyiza abayobozi bose batojwe umuco wokurwanya ruswa, gutonesha n’icyenewabo byaranze bamwe mu bayobozi ba ADEPR mugihe cyo gutanga imyanya nokuzamura abantu muntera.ibi byokorwa binyuze mu mahugurwa n\ijambo ry’Imana cyangwa k�ubundi buryo bwashakishwa n�abayobozi.
50. Gusenga mu buryo bwimbitse kw’abayobozi bose basengera mukuri no mumwuka mugihe cyose cyangwa mugihe runaka basaba ko Imana yaha agkiza bamwe mu bakomeye mu gihugu cyacu murwego rwoguhesha itorero ryacu agaciro.( ibi bigakorwa nibura rimwe mu mwaka).(1petero2:9.)
51. Abavugabutumwau b’ubushake,abahanzi n’abahanuzi bagomba kugira umurongo bahabwa na ADEPR,bakagira n�urugaga bakoreramo ndetse na komite izwi kurwego rw’igihugu (buri wese akabanza kugaragariza urugaga ibyo yahawe n’Imana akerekana impano ye ikagenzurwa. (yeremiya5:30-31)
52. Abakristo batanze ikigega SCICCO babifitiye inyemezabwishyu bagombye gusubizwa amafaranga yabo kugira ngo bakomeze kugirira icyizere itorero nk’umubyeyi wabo, abakristo kandi byababyiza basobanuriwe ibya DOVE Hotel(kigali) na GICUMBI (NORD) n’izindi.
53. Abakristo bacu bagomba gusenga, bagakora umurimo w’Imana bubahiriza umuhamagaro wabo ariko bagakora n’imirimo ibatunga mu buzima busanzwe kandi bigakurikiranwa n’abayobozi bakuriye itorero kuri buri rwego. (Yesaya3:10).
54. Gusura kw’abayobozi b’imidugudu, amashami ndetse na paruwasi aho bishoboka basura abakristo mu ngo zabo babatoza gusenga n’ijambo ry’Imana bigatangirwa raporo.
55. Byaba byiza abayobozi bose bagiye bakorera ku mihigo bahigiye imbere y’abayobozi babakuriye kandi ikagenzurwa ,bityo bikaba byashingirwaho mukuzamurwa mu intera mu kazi no kumushahara ariko hakirindwa igitsure n�itegeko (Dictatorship) byaranze bamwe mu bayobozi kubijyanye no kugera ku ntego y�icyacumi n�amaturo.
56. Kuberako bigaragara ko ADEPR yasigaye inyuma mu bikorwa by’amanjyambere ,buri rurembo byaba byiza buri myaka 5 rugaragaza igikorwa rwakoze cy’iterambere kikaba mu mihigo (financial plan).
57. Amahame shingiro ajyanye n’imyambarire y’abakristo ba ADEPR kubagabo n’abagore agomba gushimangirwa k’uburyo bwimbitse, kuberako hari bamwe batangiye kwishushanya n’imyambarire y’andi madini n�amatorero (Amapantalo arekuye, (kubagabo), amajipo maremare, kwitega mu mutwe(kugitsina gore). Ibindi byarebwa n�ubuyobozi bukuru bwa ADEPR.
58. Hagombye kubaho umugenzuzi mukuru w’imari ya ADEPR Ku rwego rwa buri ururembo, ururembo narwo rukagenzura, ama paruwasi n’imidugudu, mu rwego rwo kwirinda ibyabaye mu bihe byatambutse.( Abalewi 22:9).
59. Byaba byiza ingengo y’imari igiye igira nibura imishahara y’abakozi yatangwa mu gihe cy’amezi atandatu (6) kugeza kuri cumi na biri (12) buri mwaka (Reserve) Ayo mafaranga akaba yakoreshwa mu gihe cy’amage, ni ukuvuga igihe abakristo badashoboye gutura uko bikwiye bitewe n’impamvu.
i. Impamvu z’intambara.
ii. Impamvu z’indwara z’ibyorezo.
iii. Impamvu z’imihindagurikire y’ibihe ishobora gutera inzara.
60. Byaba byiza hashakishijwe uburyo ADEPR yagirana umubano wihariye na Kaminuza zo hanze cyangwa mu gihugu, zigisha Theologie n’imiyoborere y’amadini n’amatorero kugira ngo itorero ryacu rigire ingufu mu miyoborere (Gimelage) (Luka 22:28).
61. Kubijyanye no guhindurirwa aho gukora nta muyobozi wari ukwiye guhindurirwa aho ayobora munsi y’umwaka, keretse igihe byemejwe na muganga cyangwa kwegura kubushake, kugira ngo agaragaze imihigo, icyo gihe iyo ananiwe ubuyobozi bugomba kumufasha mu buryo bwose bushoboka,cyangwa agasezererwa.
62. Hashingiwe ku mashuri bize, abayobozi bakuru ba ADEPR n’ab’ururembo ntibemerewe guhindurirwa imirimo bamanurwa mu ntera (shifting) ahubwo bakorerwa intambuke n’impagarike byakwanga bagasezererwa nta mpaka. Ariko umuyobozi wa paruwasi we yayobora umudugudu bibaye ngombwa.
Yeremiya2:13, yobu36
Umwanditsi: Rwanziyekare j.BAPTISTE
Tel. 078339507
Email:[email protected]
Rwanziyekare ni muntu ki?
Rwanziyekare ni umuturage w’imyaka 44 wo mu Mudugudu wa Buturuba, Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Imirimo ye mu itorero
– Umudiyyakoni /kumudugudu wa nyakagezi
– Umuririmbyi/muri chorale Tubwamamaze
-Perezida w�iterambere muri Paruwasi ya Gashenyi
Mu buzima busazwe: Umurezi ku Ishuri ryisumbuye E.S Nyacyina
Amashuri:A0 management+PGDE from ULK and KIE (Kigali),A2 TTC Ruhengeri.
Irangamimerere:Arubaste afite abana(6); abahungu (3),abakobwa(3)
\
IBINDI akora:Perezida w�inama njyanama y’Akagari ka Rutabo /Gashenyi
Abaroma:15:7
6 Ibitekerezo
UWITONZE Gentil Franco Kuwa 27/03/21
Ibitekerezo by’uyu muvandimwe ndabishimye pe. Cyane cyane icya 21,22 na 56. Gsa hari aho tutahuje cyane ku cya 57.
Subiza ⇾Nge ku giti cyanjye, numvaga abakristu bagahawe uburenganzira busesuye bwo kwambara ibyo bashaka, kwikorera machiage uko babyumva ndetse no kunywa ibyo bashaka. Ahubwo wenda bakagirwa inama yo kujya kubikora babanje kumenya ibyo Imana ikunda. Kuko ahenshi byagiye bigaragara ko uko babibuzwa cyane, babikora rwihishwa ndetse ugasanga havuyemo ingaruka mbi kurusha uko bahabwa uburenganzira bwo kubikora ahubwo bakigishwa ikibi n’ikiza cyabyo hanyuma ubikoze akabikora utabikoze na bwo akabireka ariko nta bintu byabayeho bisa nko kubuzwa uburenganzira runaka. Murakoze.
Nafashwa n’uko iki gitekerezo "BWIZA" mwakingereza ku bayobozi ba ADEPR.
Ndabashimiye.
mazina Kuwa 27/03/21
Mugabo we,menya ko KUVA ADEPR yashingwa muli 1940,iteka yaranzwe n’amatiku,irondabwoko no gukunda amafaranga kugeza n’uyu munsi.Niyo mpamvu abayobozi bayo bashyirwaho na Leta (RGB).Nyamara bo bakavuga ko bashyizweho n’imana.Birababaje.
Subiza ⇾Kuwa 27/03/21
Reka nange ntange igiterezo kumiyoborere y’itorero ryacu kuko ndabizi iyinkuru iratuma benshi babasha gusoma ibyo twandika cyane cyane abayobozi Bacu:
Subiza ⇾1.kugira ubufasha bagenera imidugudu cg paruwasi ziba zirikubaka insengero(kubagurira ikibanza,nokubaha nisakaro)byose ntibibazwe abakristo
2.kusuzuma gahunda yogucuruza murusengero ibyatuwe kd harimo abakene baburaye,ugasanga ntibitanga isura nziza
3.gushyiraho comite cg amabwiriza ajyanye nogutanga akazi mubigo bitandunye bya ADEPR(urugero:ibigo byamashuri,ibigo nderabuzima,ibitaro,ibigo by’imari,hoteli)kuko habamo icyenewabo gikomeye kd bagakwiye kwita kubakristo babo bamazemo igihe kandi bafite ubuhamya bwiza.
Ngayubwiko Augustin Kuwa 17/04/21
Bazamuhe umwanya mu mirimo mishya. Akomeze ababere umujyanama.
Subiza ⇾Ngayubwiko Augustin Kuwa 17/04/21
Bamuhe mo imirimo
Subiza ⇾ezechiel ntibibuka Kuwa 24/04/21
nanjye pfite igitekerezo
Subiza ⇾ariko mbere na mbere rekanshimire uyu mudiyakoni watanze iki gitekerezo kiwe
ari najye mbaze
TWUBAKA IKICARO CYA ADEPR KU GISOZI ABAKIRISITO TWARITANZE DUTANGA IBYASABWAGA KUGIRANGO
GISOZI YUZURE.
NONE KO YUZUYE KDI KO NTANKUNGA NIMWE TURABONA IGENEWE ABAKENE IVUYE KU GISOZI?
KDI KO TUZIYUKO ARI HOTELI IFITE UBWOGERO BWINJIZA AMAFARANGA MENSHI ARIKO NTANKUNGA Y’UMUKENE
TURUMVANGO ITURUTSE KUGISOZI
NONE AMAFARANGA YINJIZA AJYA HEHE?AKORA IBIKI?
KDI KO MU MIDUGUDU BADUSHISHIKARIZA GUTURA MENSHI NGO IMIDUGUDU ITAZABA IYANYUMA?
MUZATUBARIZE
MURAKOZE
Tanga igitekerezo