Abenshi mu bashakanye bumva ko ikosa ryo gucana inyuma ari rimwe mu yakomeye cyane, ashobora gutuma ako kanya umwe muri bo atekereza kujya gusaba gatanya. Mbese, kwa kundi ufatira mu cyuho umugore cyangwa umugabo wawe asambana n’undi.
Uretse no gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana, hari ugendera ku mabwire, ya magambo y’abantu asenya ingo nyinshi, akarahira akavuga ko aramutse bumvise uwo bashakanye avugwaho kumuca inyuma, nta kindi yakora keretse kwihutira gusaba gatanya.
Ariko se gatanya irihutirwa ku bashakanye? Ifasha iki imiryango keretse kuyisenya, byarimba nabi bikagira ingaruka ku buzima bwose bw’umwe muri bo cyangwa amashami yabashibutseho?
Umuryango Family Means utanga ubujyanama ku mibanire yo mu ngo ugira uti: “Gatanya ishobora kuba ibihe bikomeye ku muryango. Ababyeyi ntibahura n’uburyo bushya bwo kubaho, bituma bagira n’uburyo bushya bwo kurera abana babo. Iyo ababyeyi batandukanye, ingaruka za gatanya ku bana ziba nyinshi. Bamwe mu bana babibona mu buryo busanzwe kandi bakabyumva, abandi bakagira ibihe bikomeye by’impinduka.”
Gatanya si ngombwa
Kubaho mu buzima bwa wenyine, ku buryo udashobora gushaka umugore cyangwa umugabo biragorana cyane. Abasore biyumva ko bageze mu gihe cyo gushaka, ariko ntibabikore kubera zimwe mu mpamvu zirimo ubushobozi buke bashobora kuba abahamya babyo.
Birashoboka ko bake batandukana n’abo bashakanye cyangwa abibana kubera izindi mpamvu bashobora gukomeza kubaho mu buzima bwa bonyine, ariko abenshi iki kizamini kirabatsinda, bagatekereza gushaka abandi babuzuza.
Bivuze ko mu gihe ufashe umwanzuro wo gutandukana byemewe n’amategeko n’uwo mwashakanye kubera ko yaguciye inyuma, akenshi umutima ugukururira kongera gushaka undi, ukaguha icyizere cy’uko byibuze we ashobora kuzakubera ’Malayika’.
Yego. Birashoboka ko wazabona ‘Malayika’ wifuza, ariko se mu gihe byaba aka ya mvugo ngo “Wirukana uguguna igufwa, ukazana urimira bunguri”, wazongera gusaba indi gatanya. Watekereza ku ngaruka byakugiraho mu buzima bwawe, ziherekejwe no kwicuza? Watekereza uko urubyaro rwawe rwabaho?
Ku Isi nta mwere ubaho, gatanya si iyo kwihutira kuko si igisubizo kidakuka, kandi ni icyago ku bana.
1 Ibitekerezo
Kuwa 16/02/24
ESE KO ATAKIMARAHO ICYONSANZE YASIZE CYAZANSHAJISHA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo