Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kugaragara umubare munini w’abicwa n’indwara ya Cholera, kuva mu byumweru bibiri bishize habarurwa abanduye basaga 579 mu gihe 29 bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024, nibwo komiseri ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Lagos, Prof. Akin Abayomi yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi bishwe na Cholera ariko bikaba birimo guterwa n’uko bari kugezwa mu bitaro batinze, cyangwa se bakazanwa bamaze gupfa.
Uyu muyobozi yongeyeho ko kugeza ubu ubwandu bwa Cholera butari bwagera mu mashuri. Ubwo hari tariki 11 Kamena uyu mwaka, Prof. Abayomi Akin yaburiye abaturage ko hari kugaragara abantu benshi bafite ibibazo bijyanye no munda.
Prof. Akin Abayomi, yahishuye ko ubwandu bwinshi ahanini buri kugaragara mu bice biri hafi ya Eti-Osa, Ikorodu, Kosofe ndetse no ku kirwa cya Lagos.
Ahanini iyi ndwara ya Cholera irangwa n’impiswi ikabije, ituruka ku kuba umuntu yariye ibyo kurya byanduye cyangwa se yanyoye ibinyobwa byanduye. Cholera iterwa na bagiteri ya ’Vibrio Cholerae’ ikaba ikunze guturuka ku isuku idahagije nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu buzima.
Isuku nkeya ku biribwa, kuba abaturage batita ku isuku y’ibyo barya, kuba nta mazi asukuye aboneka, no kutagira ubwiherero cyangwa se n’ubwiherero buhari bugakoreshwa nabi ni bimwe mu bitiza umurindi ubwiyongere bw’iyi ndwara.
Iyi ndwara ya Cholera iri mu zica vuba cyane iyo itavuwe hakiri kare. Umuntu wagaragaje ibimenyetso byo gutakaza amazi menshi mu mubiri biturutse ku mpiswi, aba akeneye ubutabazi bw’ibanze aho ahabwa imiti ituma adakomeza kuremba.
Ishami ry’Umuryamgo w’Abibumbye ryita ku buzima riherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara abantu benshi bandura Cholera, ndetse abandi batazwi umubare bagahitanwa nacyo. Kugeza ubu hari inkingo zitangwa bityo bikagabanya ibyago byo kuzahazwa n’iyi ndwara.
Iyi raporo ya OMS ivuga ko kandi hari bimwe mu bihugu bihisha ko byatewe n’icyorezo, mu rwego rwo kwanga ko byahungabanya ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo buhakorerwa. Abagera ku bihumbi 472 697 bo mu bihugu 44 banduye Cholera, mu gihe 2349 bapfuye muri 2022.
Tanga igitekerezo