Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kurya chocolat yo mu bwoko bwa ’Theobromine’ bifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse bikanarwanya indwara y’ubwonko yo kwibagirwa vuba.
Nk’uko biri mu bushakashatsi bwa kaminuza yo mu Bushunwa yitwa Zhengzhou University mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Functional Foods, Theobromine yasanzwe muri chocolat ifite intungamubiri zigiye zitandukanye zishobora gufasha umuntu.
Muri Theobromine basanzemo cocoa beans igabanya umuvuduko w’amaraso, basanga ko kandi yifitemo kurwanya kubyimbirwa ndetse akarusho kayo ifite ubushobozi bwo kurwanya indwara ifata ubwonko yo kwibagirwa vuba.
Theobromine kandi ifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse inatanga umunezero wo mu bwonko aho irinda umuntu wayiriye guhura n’indwara y’agahinda gakabije izwi nka depression.
Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko kurya chocolat irimo Theobromine bifasha umubiri gutwika ibinture umuntu akaba yakwirinda umubyibuho ukabije ukomeje kwibasira isi.
Tanga igitekerezo