Rayon Sports WFC yateje ingaru muri Ferwafa ibasubiza igikombe cy’Amahoro nyuma y’uko cyangiritse bakimara kugiha iyi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yasubije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Igikombe cy’Amahoro yegukanye nyuma yo kwangirika rugikubita.
Ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2024 nibwo Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka, inyangiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0.
Bakimara gutsinda bashyikirijwe igikombe gusa cyaje gutandukana ubwo bari bari mu byishimo maze bahita bagisubiza.
Ibyo bikimara kuba Ferwafa yabasabye kukiyisubiza ikazabazanira ikindi cyitatandukanye.
Gikundiro ivuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko no mu mwaka ushize ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ariko byagenze ubu ikaba itunze igikombe gisudiriye.
Tanga igitekerezo