Duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe. Muri ubwo buryi hari ibinyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw’umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n’icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi.
Muri iyi nkuru ya BWIZA, tukaba turagaruka ku binyobwa ukwiye kwirinda, twayanditse twifashishije ubushakashatsi n’inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times Post.
1. Ibisindisha birimo alcohol (soma ’alukolo’) bishyirwa imbere mu byongera ibyago byinshi byo gusaza hakiri kare. Alcohol inyunyuza amazi aba ari mu ruhu bigatuma umuntu asa nk’uwumagaye, ibi bituma uruhu rusaza bityo bikanongera ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu.
Ikindi cyagaragajwe kandi burya ngo alcohol ituma ubwonko nabwo busaza, ari nabyo bituma umubiri udakora neza. Ibinyobwa byiganjemo ibisindisha nka alcohol bigira ingaruka ku rwungano ngogozi, ndetse bikanica n’urugingo rw’umwijima. Izindi ngaruka iki kinyobwa kigira harimo guhindura imikorere y’ubwonko, ndetse bigatuma umuntu ananirwa no gusinzira. Iyi mihindukire mu mikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri niyo ituma umuntu ashobora gusaza cyangwa akicwa no guhangayika imburagihe.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford, bakoze ubushakashatsi ku bantu barenga ibihumbi 200, aho bagaragaje ko uko umuntu anywa ingano nyinshi y’ibisindisha birimo alcohol aba yongera ibyago byo kwangirika kw’agace kitwa ’telomere’ kaba kagize ikitwa chromosome y’utunyangingo tw’umuntu, tunagenzura imikurire. Iyo utwo duce dukomeje kwangirika, tugenda tuba tugufi cyane, ibi bituma habaho kugwingira kw’uturemangingo bityo umuntu agatangira gusaza byihuse.
2. Soda, iza ku mwanya wa kabiri mu binyobwa bishobora kwangiza umubiri wawe. Wakwibaza uti iki kinyobwa gikundwa na benshi cyaba gifite ingaruka mbi giteza? Bitewe n’ingano nyinshi y’isukari iboneka muri ibi binyobwa bizwi ku izina rya Soda, bivugwa ko byongera igipimo cy’isukari mu mubiri w’umuntu uyinywa kenshi. Inzobere zigaragaza ko ibi biri mu biteza imikorere idasanzwe y’utunyangingo tw’umubiri, ari nabyo bishobora gutuma umuntu asaza atari abyiteguye.
3. Ikawa nayo igira uruhare runini mu gutuma uruhu rw’umuntu rusaza cyane bikanangiza umubiri muri rusange. Nubwo ikinyobwa cy’ikawa bikunze kugarukwaho ko kigira ingaruka nziza ku buzima harimo nko kuba gifasha ubwonko n’igogora gukora neza, nyamara burya ikinyabutabire cya caffeine kiyibonekamo kigira uruhare mu gukamura amazi menshi yo mu mubiri no mu ruhu. Uko umubiri w’umuntu utakaza amazi menshi ni nako asaza bikagaragara n’inyuma.
Abantu bakunda kunywa cyane ka kawa, bagirwa inama yo kujya bitoza no kunywa amazi menshi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’iki kinyobwa cya kawa, zirimo gutakaza amazi menshi y’umubiri.
Tanga igitekerezo