![Uganda: Imibare y'abandura virusi itera SIDA ikomeje gutumbagira](local/cache-vignettes/L1000xH666/home06pix_1_-0662e.jpg)
Mu gihe cy’amezi atandatu ashije habaruwe ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA ’HIV’ mu mujyi wa Mbarara wo mu gihugu cya Uganda. Abaturage bo bakomeje kugaragaza ko batewe impungenge n’ubu bwandu bukomeje guhitana benshi .
Umuyobozi mu kigo gishinzwe gukumira virusi itera SIDA mu mujyi, Dorcus Twinabeitu, yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2023 kugeza muri Gicurasi 2024 habonetse abantu bashya banduye barenga 1000, mu gace ka Mbarara honyine.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, hibanzwe cyane ku buryo ryakwifashishwa mu gutangaza ubutumwa bugaruka ku kurwanya iyi virusi ikomeje guteza impagarara cyane mu burengerazuba bwa Uganda.
Mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo irwanya SIDA, Twinabeitu yavuze ko abana b’abakobwa ari bo baza ku gasongero k’abari kwandura virusi itera SIDA muri iyi minsi ugereranyije na bagenzi babo b’abahungu.
Twinabeitu yanahishuye ibikubiye muri raporo yo guhera mu kwezi kw’Ukwakira 2023 kugeza muri Werurwe 2024, aho abakobwa basanzwemo ubwandu bwa virusi itera SIDA barenga 60% by’abasuzumwe bose. Imibare igaragaza ko abakobwa barengaga 600, mu gihe abahungu bari 400 gusa.
Uyu muyobozi yongeyeho ko abangavu n’ingimbi banduye ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bari mu kigero cy’imyaka 20-24 ari 185, mu gihe abanduye bafite imyaka 25-29 ari 158.
Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zituma ubwandu bukomeza kwiyongera mu mujyi harimo: ubukene, gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’ihohoterwa ryo mu miryango utaretse n’ibindi.
Nk’uko Komisiyo yo kurwanya SIDA muri Uganda (UAC) yabitangaje, mu mujyi wa Mbarara ubwiyongere bwa virusi itera SIDA buri ku gipimo cya 8.1%, hamwe na 5.1 mu gihugu hose. Ibintu byemezwa ko agace ka Mbarara kibasiwe cyane.
Kugeza ubu habarurwa abarenga miliyoni 1.5 banduye virusi itera SIDA muri Uganda, muri bo 10% banduye bayikomoye ku babyeyi bababyaye. Ubushakashatsi bwerekanye ko abasaga ibihumbi 500, 000 cyamaze kubahitana kuva cyadutse.
Raporo yashyizwe hanze n’urubuga rutangaza ibibazo byugarije Isi n’ibiza ’World Relief’ muri Kanama 2023, igaragaza ko 2022 yasize abarenga miliyoni 39 babana na virus itera SIDA. Byatangajwe ko abafite hejuru y’imyaka 15 babana na virus itera SIDA bangana na miliyoni 37.5 ku isi.
Iyi raporo mpuzamahanga inagaragaza ko miliyoni 1.5 bari munsi y’imyaka 14, naho 53% babana nayo ari abagore n’abakobwa. Ni mu gihe abanduye bashya muri uwo mwaka bageze kuri miliyoni 1.3 naho abapfuye barenga ibihumbi 630 000.
Na n’ubu ibihugu byinshi ku isi bikomeje gushyiraho ingamba zo gukumira virusi itera SIDA. By’umwihariko hibandwa ku kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.
Tanga igitekerezo