Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu usanze u Rwanda ruhagaze neza mu bipimo byo ku kirwanya, aho ruza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba, babifashijwemo no kuba nta kiguzi uwanduye iyi ndwara acibwa, mu gihe cyose agiye kwivuza.
Ibi byagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu wabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Dufatanye turandure igituntu".
Yaba abarwaye igituntu n’abakirwaje bose baganiriye na BWIZA bashimira umuhate w’abajyanama b’ubuzima mu kwita kubanduye iyi ndwara, no kuba bitabwaho nta kiguzi bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda.
Uwurunaniye Dative, Umuturage wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero ho mu kagari ka Rwaza avuga ko yarwaje igituntu kandi cyavuwe kigakira nta kiguzi.
Ati: "Igituntu narakirwaje, abajyanama b’ubuzima bakajya baza kumufata bakamujyana kwa muganga, imiti akayimuzanira kandi umurwayi aza gukira, ibi byose byakorwaga nta kindi kiguzi ari nabyo twishimira cyane."
Akomeza avuga ko yabashije gusobanurirwa neza ibisabwa ngo kirwanywe bibanda ku isuku, ntibanasangirire ku miheha.
Undi muturage wigeze kurwara igituntu muri 2008, nawe wari witabiriye uyu munsi ahamya ko yavuwe agakira nta kiguzi, aho yafashe imiti mu gihe cy’amezi atandatu ayinywera kwa Muganga.
Asaba abaturage bose bumva ko bagize inkorora ikarenza ibyumweru bibiri ko bakwiriye kugana kwa muganga bakipimisha kugira ngo nibagisanganwa batangire gukurikiranwa.
Umuyobozi ushinzwe gukumira indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Albert Tuyishime wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yahamije ko igituntu kizahaza cyane ababana n’ubwandu bwa Virus itera Sida.
Ati: "Ababana n’ubwandu bwa Virus itera Sida nibo baza ku isonga mu kwandura no kuzahazwa n’igituntu, gusa kwisuzumisha no gufafa imiti neza bituma abakirwaye bakira vuba, dore ko na Misiteri y’Ubuzima yashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi bwa Leta nibyigenga, babaha amahugurwa mu gusuzuma no kuvura igituntu, aho Abarwayi basuzumwa ndetse bagahabwa imiti ku buntu."
Akomeza ashimira Abajyanama b’ubuzima ku mbaraga bashyira mu gukurikirana no gushakisha abarwaye igituntu ngo bavurwe.
Agaruka kuri uyu umunsi wizihirijwe mu karere ka Rubavu, yavuze ko ugomba gusiga umukoro wo kurwanya no kurandura ugituntu kandi ko bishoboka.
Raporo y’Umuryango w’abibumbye ya 2023 igaragaza ko muri 2022, abagera kuri Miliyoni 7.5 babashije kugana ibigo by’ubuvuzi, kwivuza igituntu abagera kuri Miliyoni 1.3 kikabambura ubuzima, aho abagera ku bihumbi 167 muri abo babanaga n’agakoko ka Virus itera Sida.
Tanga igitekerezo