Ibishyimbo ni ikiribwa gikundwa na bose kandi kikaba ikimenyabose kubera intungamubiri gikizeho bituma gikundwa ndetse kikaba ifunguro rya buri munsi kubtari bake.Ikindi abantu badakunda kumenya n’uko abantu babyibushye bibafasha kubungabunga ingano y’umubii wabo.
Ikinyamakuru Medical News To day , kivuga ko niba kurya ibishyimbo ubigize ubuzima bwa buri munsi, birashoboka cyane ko ingano y’umubiri wawe itazahinduka ngo yiyongere ( nuburinganire bwumubiri (BMI).Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo bafite umubyibuho ukabije ku ndyo ikungahaye kuri poroteyine batakaza ibiro byinshi. Ibishyimbo bikaba biza ku isonga mu gutuma abagabo bagira intanga zitari ibihuhwe.
Dore akamaro gatandukanye dusanga mu kurya ibishyimbo
1.Ibishyimbo bikungahaye kuri Poroteyine ni ibyubaka umubiri ,igishyimbo kikaba kiza ku mwanya wa mbere ,mu biribwa bikize kuri poroteyine.
2.Ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa fer bugakoreshwa n’umubiri mu kubaka no gusana insoro zitukura dusanga mu maraso ,ibishyimbp bikaba ari isoko nziza y’ubu butare kandi bikaba bishobora kubonwa na buri wese yaba uwifashije n’umukene.
3.Ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri
Kurya ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri ihitana benshi, kuko bikungahaye ku ntungamubiri zigabanya kandi zikarinda ko habaho ivuka ry’uturemangingo dutera indwara ya kanseri.
4.Ibishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya ibishyimbo bigabanya ku kigero gishimishije ibyago byo kurwara indwara zifata umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso bitewe na ma fibers aboneka ku bwinshi mu gishyimbo kandi akaba agabanya ibinure bibi mu mubiri,aribyo ntandaro yo kurwara indwara z’umutima
Tanga igitekerezo