![Itabi ryahawe ubuziranenge na 'OMS' gute?](local/cache-vignettes/L1000xH666/image-11_1_-1336e.jpg)
Abantu miliyari 1 n’ibihumbi 300 ku isi banywa itabi. Ni kenshi abantu bibaza ku ngaruka itabi rigira, by’umwihariko ku buzima bw’ababaswe naryo, utanaretse abo babana cyangwa se bakorana. Ese ubundi byagenze gute ngo itabi ’isegereti’ rihabwe intebe yaba hano mu Rwanda n’ahandi?
Muri iyi nkuru ya BWIZA, turagaruka ku mpamvu zituma itabi ryemerwa nyamara bizwi neza ko rifite ibibi byinshi ku mibereho y’abatuye isi. Turareba ku ruhande rw’ubuzima, ndetse n’ubukungu.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ’OMS’ rivuga ko habarurwa abantu miliyoni 6 bicwa n’itabi buri mwaka. Binateganywa ko iyi mibare ishobora no kuzamuka cyane ikaba yagera kuri miliyoni 8 z’abantu bapfa kubera gukoresha itabi muri 2030.
Mu gihe nta gikozwe, umubare w’impinja zipfa kubera kuvuka zitagejeje igihe, nawo uzakomeza gutumbagira, aho 80% by’impinja zivutse zitagejeje igihe zizajya zicwa n’indwara zitandura, bitewe n’ubwiyongere bw’abakoresha itabi mu bihugu biri gutera imbere.
Inyungu nyinshi ziri mu mafaranga y’imisoro itabi ryinjiriza za leta
Ese itabi ryahawe intebe na OMS mu ruhando rw’ubucuruzi? Hari raporo y’uyu muryango ureberera ubuzima bw’abatuye isi, itangaza ko itabi rigomba gusoreshwa menshi cyane nka bumwe mu buryo bwo gukumira ko abantu bakomeza kurigura ari benshi, ariko bisa nkaho ntacyo byatanze; buri munsi imibare y’abanywa itabi iriyongera. Birashoboka ko haba hakenewe izindi ngamba nshya.
OMS yatangaje ko bigoye kuvana ku isoko itabi, ngo ahubwo amafaranga arivamo ajye ajya muri leta abe yakwifashishwa mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi, n’ubukungu ubusanzwe riba ryahungabanyije. Byemezwa ko ikoreshwa ry’itabi riteza ubukene bukabije, n’impfu nyinshi mu bihugu bisanzwe bikennye.
Buri mwaka hapfa abantu barenga ibihumbi 41 bazira itabi kandi nyamara batarinywa. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amafaranga asaga miliyari 600 z’amadolari atakara ku kwita ku bantu batewe ibibazo no gukoresha itabi mu mwaka umwe. Hirengagizwa buri gihe ingaruka karundura itabi riteza mu bidukikije.
Impamvu zituma abantu benshi bakomeza kunywa itabi, harimo kuba ryifitemo ibinyabutabire bituma uwarinyoye aba imbata yaryo. Hari abavuga ko ribavura umunaniro uterwa n’akazi, abandi bakarinywa byo kwishimisha, ndetse hakaba n’abagendera mu kigare. Byemezwa ko kureka itabi biba bitoroshye iyo wabaswe naryo.
Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, FDA, ubwo cyageragezaga gushyiraho amategeko akumira ikoreshwa ry’itabi na ’nicotine’ (ikinyabutabire rukumbi gituma uwanyoye isegereti ahinduka umugaragu waryo), hari mu 1996, icyo gihe babamaganiye kure.
Mu 1998, urukiko rukuru rw’ubujurire muri Amerika rwanzuye ko FDA idafite uburenganzira bwo gukumira, cyangwa se kugena imikoreshereze y’itabi.
Hari raporo igaruka ku bidukikije, iherutse gutangaza ko amashyamba menshi ku isi ashya agakongoka buri mwaka biturutse ku mikoreshereze y’itabi, ibi bikaba intandaro y’ubutayu ndetse no guhumana kw’ikirere bidafite iherezo.
Tanga igitekerezo