Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, barenga ibihumbi 3, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima, kuko bibasaba gutega ubwato na moto ngo bagere ku kigo nderabuzima, basanganwe ivuriro rito ritagira abaganga bahoraho (Poste de Sante), bagasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima.
Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na Bugarura bavuga ko baibasaba urugendo rurerure ngo bagere kuri serivisi z’ubuzima, ibyo basanga bishobora gutuma batakaza ubuzima.
Nyirasinamenye Jeanette, na bagenzi be batuye ku kirwa Bugarura basaba ko Ubuyobozi bwabibuka nabo bakegerezwa ikigo nderabuzima.
Ati "Kubona serivisi z’ubuzima biratugora, iyo umubyeyi afashwe n’inda mu ijoro agiye kubyara bisaba kwiruka kubaza kumwambutsa mu bwato, twagera hakurya bikaba ngombwa kumutegera moto, urumva ko atindijwe ashobora no kubura ubuzima ariyo mpamvu dusaba ko twakwegerezwa Ikigo nderabuzima."
Akomeza avuga ko ivuriro rito basanganwe rigira abaganga ariko badahoraho, ndetse batanga serivisi nkeya kuzo bakenera.
Mukeshimana Fillete, ati "Kubona serivisi z’ubuzima biraduhenda kandi biratugora, niyo mpamvu dusaba ko twazegerezwa, maze Posite de Sante bakaba abyongerera ubushobozi mu gihe bataraduha ikigo nderabuzima."
Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira umuti urambye, ku murongo wa Terefone mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com.
Ati "Ikibazo turakizi kandi turi kugikoraho, kuko basanganywe ivuriro rito kandi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turi kuryongerera ubushobozi ngo ribe Ikigo nderabuzima, natwe bumve ko biduhangayikishije tutaryama ngo dusinzire abaturage babayeho nabi."
Akomeza avuga ko kubera ubushobozi iki kibazo kizambukiranya umwanya w’ingengo y’imari ariko ko kitazarenza utaha.
Imibare y’abagore bapfa babyara mu Rwanda yaragabanutse iva mu bagore 1,071 ku bagore 100,000 mu mwaka w’i 2000, ugera ku bagore 203 ku 100,000 mu 2020. U Rwanda rufite intego yo gukomeza kugabanya uyu mubare ukagera ku bagore 126 bitarenze uyu mwaka wa 2024.
Tanga igitekerezo