Abaturage bo mu karere ka Gasabo basabye umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ko mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu yabaha amazi meza ndetse n’umuhanda wa kaburimbo, kuko biri mu byo bakennye kurusha ibindi.
Dr Frank Habineza yabisabwe ubwo yari mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Bweramvura ho mu murenge wa Jabana; aho kuri uyu wa Gatandatu yatangiriye urugendo rwe rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Ni urugendo kandi Habineza yari aherekejwemo n’abakandida 50 bazahagararira ishyaka Green Party mu matora y’abadepite.
Ikibazo cy’umuhanda w’ibilometero 14 uherereye muri kariya gace wuzuyemo ivumbi muri ibi bihe by’impeshyi, abaturage bavuga ko kiri mu bibahangayikishije kuko ribasanga mu nzu ntibabashe guhumeka.
Ni ikibazo bagaragaje ko kibugarije mu gihe indi mihanda baturanye irimo kaburimbo.
Ikindi kibazo abaturage bagaragarije umukandida wa Green Party ni icy’uko amazi meza ari mu baturage bake.
Umwe muri bo yabwiye abanyamakuru ati: "Ibyo yatubwiye twabishimye cyane rwose, ariko turamwifuzaho umuhanda wa kaburimbo n’amazi meza igihe yaramuka atowe kuko turababaye cyane rwose.’’
Yakomeje yibaza ati: "Kuki abandi muri uyu mujyi ibyo babifite twe kuki tutabifite? Wagira ngo twe ntituba mu mujyi wa Kigali. Natorwa icya mbere tumwifuzaho ni icyo.’’
Ku bibazo byugarije aba baturage, Dr Frank Habineza yavuze ko atari aha biri gusa kuko hari n’ibindi bice by’igihugu abibonamo, yiha intego yo kuzabikemura mu gihe azaba atowe.
Ati: "Uyu muhanda natwe twawujemo twawubonye. Ni mubi cyane pe! Dufite gahunda yagutse y’ibikorwa remezo, ko imihanda nk’iyi n’ubwo itajyamo kaburimbo igomba gutsindagirwa neza ivumbi ntiryice abaturage gutya. Ibe nyabagendwa n’inzira z’amazi zikorwe neza, ibibazo nk’ibyo bikemuke.’’
Ku kibazo cy’amazi meza yagaragaje ko "na cyo ni ikibazo gikomeye cyane n’aho dutuye ajya ahabura ugasanga bibabaje cyane. Na cyo tugifitiye ibisubizo birambye kuko ntiwavuga ko umuturage afite ubuzima bwiza igihe anywa amazi mabi.’’
Mu bindi Dr Habineza yijeje abaturage, harimo gukemura ikibazo cy’abafungwa iminsi 30 y’agateganyo imyaka igashira indi igataha kandi wenda banarengana, ibibazo by’ubutaka birimo kubukodesha kandi ari ubwabo, ibyo kwihaza mu biribwa bikiri ingume, indwara nka kanseri ziterwa no kurya ibiribwa bitujuje ubuziranenge cyangwa byahinduriwe bimwe mu bibugize, kurushaho gukaza umutekano bimwe mu bihugu by’amahanga bikareka gukangisha u Rwanda ko bizarushozaho intambara, n’ibindi.
Igikorwa cyo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza cyanaranzwe no guha ijambo abaturage babaza ibibazo bitandukanye, undi akagenda abasubiza.
Biteganyijwe ko uri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena Dr Habineza akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo.
1 Ibitekerezo
cyuma Kuwa 22/06/24
Ko atavuga ikinyarwanda uyu mugande ashaka iki kweli?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo