Umuhanzikazi ukomoka mu Bwongereza Rita Ora yabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga nyuma yo guseruka mu gitaramo Girls Aloud concert yambaye ikanzu ibonerana aho bimwe mu bice bye by’ibanga byari hanze.
Rita Ora yiyeretse abafana be we ubwo yaserukaga yambaye ikanzu ibonerana ndetse ntiyakita no kwambara akenda k’imbere gahisha amabere kazwi nk’isutiye.
Mu ijoro ryo ku wa Kabari tariki ya 2 Nyakanga nibwo mu Bwongereza habaye igitaramo Girls Aloud aho cyari cyatumiwemo ibyamamare bigiye bitandukanye.
Ubwo yazaga muri iki gitaramo, Rita Ora yaje atambaye isutiye ndetse arenzaho no kwambara ikanzu igaragaza amabere ye ku buryo abapaparazi bo mu Bwongereza bahise bamufotora batangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Rita Ora w’imyaka 33 yari yasohokanye n’umugabo we Taika Waititi w’imyaka 48, ubwo barebaga abahanzi nka Cheryl, Nadine Coyle, Nicola Roberts na Kimberley bari gutaramira abitabiriye icyo gitaramo.
1 Ibitekerezo
Kuwa 06/07/24
IMPANVUKI YAMBAYE IKANZU RITA ?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo