Umunyarwenya Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeriya wiyise izina ry’ikinyarwanda [Ntakirutimana] yerekanye urukundo akunda Perezida Kagame, ubwo yagaragaraga mu mwambaro wa FPR-Inkotanyi.
Uyu munyarwenya usanzwe akora urwenya acisha ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ubwo buryo maze agaragaza ukuntu Perezida Kagame ariwe mukandida abanyarwanda bagomba gutora mu matora ateganyijwe muri uku kwezi.
Mu mashusho yashyize hanze agaragara yambaye imyenda amenyerewe iyo ari gutera urwenya ndetse anafite igikapu akunda gukoresha, agaragara abwira abanyarwanda ko ari kubagira inama y’uwo bagomba gutora.
Yagize ati: ”Bavandimwe banyarwanda maze iminsi nakira ubutumwa, abantu bambaza Ntakirutimana tubwire uwo dukwiriye gutora muri aya matora.”
Akomeza agira ati: ”Ubundi nkajya mbabwira kuki mfite kubabwira uwo gutora mumbonamo umunyapolitike ntabwo ndi umunyapolitike kandi ntabwo byaba ari byiza kuza kubabwira uwo gutora.”
Asoza agira ati: ”Mwakabaye muzi uwo gutora nk’abanyarwanda beza kuko ni ahazaza hanyu ni ahazaza h’igisekuru cyanyu rero mukwiriye kumenya uwo mukwiriye gutora.” Asoza agira ati”Niba rero mutazi uwo gutora nk’abanyarwanda beza ntabwo muzi ibyo murimo mufite gutora umukandida mwiza mundebe sinababwira uwo gutora.”
Tanga igitekerezo