![Dore abantu 10 utagomba kwizera](local/cache-vignettes/L1000xH666/these-are-the-5-types-of-people-_2_-53c05.jpg)
Hari abantu bagarukwaho cyane ko atari abo kwizerwa ahanini bitewe n’ukuntu bitwara, ndetse n’ibyo bakorera bagenzi babo cyangwa se bo ubwabo. Ingaruka nyinshi kandi zikunze kubagarukaho. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu icumi buri muntu wese agomba gushidikanyaho ntapfe kubizera buhumyi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Human mind readers.
1. Abantu batajya bemera amakosa yabo
Akenshi aba bantu bashobora kutizerwa kuko badakunda gufata inshingano zabo, ndetse baba banashobora gusubiramo amakosa amwe n’amwe batayigiyeho ikintu nta kimwe, ngo babe bakwisubiraho. Abantu bafite iyi myitwarire bakunze kurangwa cyane no kwihagararaho, rimwe na rimwe bagatsimbarara no ku binyoma baba bihimbiye.
2. Abantu batagufasha mu gihe ubibasabye
Buri wese akenera ko igihe yifuza ubufasha yabubona kandi bitamugoye, ibaze iyo usabye ubufasha umuntu wakabaye agufasha hanyuma akaguca amazi nk’aho mutanaziranye. Abantu birengagiza gutanga ubufasha ntabwo ari abo kwizerwa rwose. Ntibashobora gushyira imbere ibyo ukeneye, cyangwa kwiringirwa mu gihe gikenewe, kuko barahinduka bidasanzwe.
3. Abantu basebanya cyangwa basakuza cyane
Nubwo tubana n’abantu benshi twita inshuti, ariko inshuti z’ukuri buriya usanga wazibara. Abantu bakunda gusebya abandi cyangwa bakavuga amagambo menshi ntibashobora no kubaha ibanga, cyangwa kwizerana. Birashoboka cyane gukwirakwiza ibihuha no kwangiza umubano kubera kuvuga amagambo menshi aba adakenewe. Ugomba kwitondera abantu bitwara gutya.
4. Abantu biyoberanya cyane
Mu buzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu yigira uko atari kugira ngo bamubone neza wenda, cyangwa se yisanishe n’abandi. Nyamara, hari ubwo bihinduka nk’ingeso, aho umuntu abaho yiyoberanya kugeza ku mpera y’ubuzima bwe. Abakora ibintu bitandukanye mu bandi bashobora kwerekana ubunyangamugayo budahagije, cyangwa kutagira ukuri, bikagorana kwizera imigambi yabo.
5. Abantu batigera bababazwa n’imyitwarire yabo idahwitse
Ibi bigaragara akenshi nk’iyo umuntu yihandagaje agatuka mugenzi we ntacyo amutwaye, cyangwa akagaragaza indi myitwarire ihabanye na sosiyete arimo. Abantu nk’aba batajya bigaya ubwabo, usanga badashobora no guha agaciro ibyiyumviro byawe cyangwa kwerekana impuhwe, biganisha ku mikoranire idahwitse ibaranga iyo bari kumwe n’abandi cyangwa biyerekana ku mbuga nkoranyambaga.
6. Abantu bakubwira amabanga y’abandi
Ibi bivuze ko ibanga aba ari ibanga; mu Kinyarwanda babisobanura neza uburyo ibanga aba ari irya babiri, ndetse no kurimena biba ari ubugwari no gutatira igihango. Ukwiye rero kwitondera abantu barangwa no kumena amabanga y’abandi hanze. Uburyo bitwaramo bigaragaza ko badashishoza cyane kandi banashobora kuguhemukira bakangiza icyizere cyawe ejo hazaza.
7. Abantu bavuga nabi abo batandukanye
By’umwihariko bavuga nabi cyane abahoze ari abakunzi babo, birashoboka ko baba bari guhura na bimwe mu bibazo bitakemutse igihe bari bari kumwe, cyangwa se bikanerekana ingaruka mbi bahuye nazo mu mibanire yabo n’abo bahoranye mbere yawe. Kwizera aba bantu rero bisaba kudahubuka kuko baba bagifite ibikomere ku buryo isaha n’isaha bahinduka uko utabitekerezaga.
8. Abantu bagirira nabi abandi kugira ngo bumve ko ari beza
Aba bantu ubwabo bagaragaza imyitwarire mibi cyane isa nk’uburozi, kandi bakunda gushyira imbere kunyurwa kwabo kuruta imibereho y’abandi. Guha icyizere cyawe abantu badaha agaciro ibyishimo by’abandi, icyo gihe uba urengeje umupira izamu. Niba ushidikanya ku myitwarire nk’iyi ku muntu gerageza unitondere kumwizera ngo umarireyo, hato utazisama wasandaye.
9. Abantu bagirira ishyari intsinzi y’abandi
Kubona intsinzi y’undi muntu ubundi ntibyakabaye ikibazo, ahubwo byakabaye isomo. Abantu bashobora kugira inzika n’umutekano mucye, ibyo bikaba byabaviramo umubano mubi cyangwa kurushanwa. Abantu bababazwa no gutsinda kw’inshuti zabo ugomba kutabaha rugari ngo bayoyore icyizere wabagiriye.
10. Abantu bahora bahuze n’igihe ubakeneye
Mu gihe ubakeneye ntibashobora gushyira imbere umubano mufitanye. Akenshi biterwa no kuba muri bo badashyira imbere kumva ko gufasha nabyo biba ari ingenzi igihe bishoboka batitaye ku rwego runaka bariho cyangwa se ibyo bagezeho. Ntugomba no kwizera aba bantu ubona bataguha umwanya buri gihe iyo ubitabaje, burya banagutenguha urebye nabi.
Ingeri z’aba bantu bose twagarutseho muri iyi nkuru ni zimwe mu zibanzweho cyane, ariko hari n’abandi bantu ushobora kuba wagenzura uburyo bitwaramo butandukanye, ukaba wafata icyemezo cyo kubizera cyangwa se ukabitondera. Abahanga mu by’imibanire y’abantu bemeza ko ’aho kugira inshuti nyinshi zitagufasha nta gato, wagira nkeya zifite icyo zisobanuye mu mibereho yawe’.
Tanga igitekerezo