Hari ibyiza byinshi bitangaje iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo bikamufasha gusinzira neza, kandi akagira ubuzima butarimo ibizazane.
Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka nziza bigira ku mikorere y’igifu iyo umuntu aryamiye uruhande rw’ibumoso, nubwo bimeze gutya ariko ku muntu ufite ibibazo by’umutima agirwa inama yo kuryamira uruhande rw’iburyo nk’uko tubikesha inyandiko ya dovepress.com.
Ikinyamakuru cya HealthLine cyandika inkuru zicukumbuye ku buzima, cyatangaje ko kuryama ureba ibumoso bifasha umubiri mu buryo butandukanye, nko kuba birinda ko ibinyabutabire byo mu gifu bizamuka, ahanini birinda kuribwa mu gifu ndetse no kugira ikirungurira.
Binatangazwa ko abagore batwite bakwiye kuryama bareba ibumoso kuko bigabanya ibyago byinshi byo kubabara umugongo, ikindi kandi bituma amaraso atembera neza, ava ku mubyeyi agera ku mwana uri munda.
Kuryamira ibumoso bifatwa nk’umuti ku bantu bakunda kugona cyane iyo baryamye! Bifasha mu gutuma inzira z’ubuhumekero zifunguka, ndetse umuntu akabasha kwinjiza umwuka akanawusohora bitamugoye mu gihe asinziriye.
Nubwo bitangazwa ko hari ibyiza byinshi byo kuryamira ibumoso, ariko ntibikuraho ko hari n’ibyiza byo kuba umuntu yaryamira iburyo, umugongo cyangwa se akubika inda iyo bitamubangamiye. Byemezwa ko 16% by’abantu bose baryama bubitse inda bikabakururira kurwara umugongo udakira.
Tanga igitekerezo