Bafite imiterere idasanzwe ya bimwe mu bice by’imibiri yabo. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu 10 badasanzwe ku isi. Uko bagaragara cyangwa se imiterere yabo ituma abahisi n’abagenzi babitangarira. Aba bantu ntabwo byizerwa na buri wese ko babaho, ariko amakuru yizewe kandi acukumbuye agaragaza ko bariho kandi badafite ikibazo na kimwe.
Hariho abibaza uburyo aba bantu bahindutse ikimenyabose bavugwa gake cyane nyamara imibereho yabo itangaje. BWIZA yifashishije inyandiko y’urubuga rwa Bright Side yaguteguriye urutonde rugaragaza byinshi byihariye ushobora kumenya kuri buri muntu waciye agahigo ndetse byemejwe ko umubiri we uteye bidasanzwe bikanamukururira ubwamamare.
Tumenyereye kumva ko imiterere idasanzwe ari ubwiza, n’ikimero, ariko uratungurwa no kubona aba bantu bateye mu buryo bwihariye. Ahanini bitewe n’ibibazo by’ubuzima bagiye bavukana bikabera amayobera abahanga mu kuvura, ibi byatumye babasha gukurana imiterere yihariye ku isi yose.
1. Umubiri we wuzuye ubwoya
Ubusanzwe umubiri w’umuntu hari ingano y’ubwoya cyangwa se umusatsi uba ugereranyije ku buryo bigaragara ko nta byacitse. Uwitwa Yu Zhenhuan, yavukanye imiterere idasanzwe, aho ku kigero cya 96% by’umubiri we bitwikiriwe n’ubwoya bwinshi. Byatangiye kugaragara neza ubwo yari afite imyaka ibiri y’amavuko, imiterere ye yamugize umuntu wa mbere ku isi waciye agahigo ko kuba afite umusatsi mwinshi ku mubiri we.
2. Bafite amenyo menshi bikabije
Hariho abantu bafite amenyo menshi ku buryo butangaje, kwiyongera kw’amenyo yabo bifatwa nk’uburwayi buzwi nka ’Hyperdontia’ aho umuntu azana andi menyo y’inyongera kuri 32 amenyerewe. Aya menyo aza yiyomeka inyuma cyangwa ku ruhande rw’andi. Akenshi ntabwo bisaba ko bavura aba bantu bafite iki kibazo, gusa ariko hari abisabira ko amenyo y’inyongera akurwamo bagasubirana imiterere isanzwe.
3. Amaso ye yibera hanze
Kim Goodman, ukomoka muri USA yavutse mu mwaka wa 1976 akaba atuye muri Chicago, amaso ye ashobora gusohoka akarenga uruhu ruyafunga hafi milimetero 12 z’uburebure. Abamubona benshi baterwa ubwoba n’ukuntu ateye, hari ubwo yayura abantu bakiruka babonye amaso ye n’ayo ahise asohoka. Ubu bushobozi bwo kubasha gusohora amaso n’imboni bwitwa ’proptosis’. Impano afite idasanzwe avuga ko yayivumbuye ubwo ikintu cyamuhondaga ku mutwe we.
4. Izuru rye ryamugize umunyabigwi
Nubwo abantu benshi bashobora guterwa ipfunwe no kuba bagira amazuru manini cyane birengeje urugero, kuri Mehmet Özyürek abibona bitandukanye cyane nabo. Izuru rye yemeza ko ari cyo kintu kidasanzwe afite ku mubiri we kandi ryanamugize icyamamare. Izuru rya Mehmet ripima uburebura bungana na centimetero hafi 9. Kuri we avuga ko nta na rimwe arigera atekereza cyangwa se yifuza guhindura izuru rye, ati "Buri gihe mporana ibyishimo kubera ryo [izuru]".
5. Ingohe zo ku maso ye zigera no ku matama
Uburebure bwazo [ingohe] ntibumutera ikibazo habe na gato, uyu mugore uvugwa ko afite imiterere idasanzwe, ingohe ze karemano zireshya na centimetero zirenga 12. Jianxia abona bimunyuze uko ateye. Hari abagore benshi bagira inzozi zo gukuza no kongera ingano y’ingohe zabo zikaba zaba ndende ngo bibongerere ubwiza bwo mu maso, ariko kuri madamu Jianxia we ntabwo bikiri inzozi kuko birasanzwe kuri we.
6. Uburebure bw’umunwa we butangaza benshi
Isaac Johnson yaciye agahigo ku kuba umuntu ufite umunwa munini cyane ku isi. Afite ubushobozi bwo kuba yahekenya pome yose icyarimwe mu kanwa ke. Iyo abumbuye igisenge cy’akanwa, abamwegereye bahita batungurwa n’uburebure burenga centimetero 10 yibitseho. Isaac yanditswe mu gitabo cya Guiness World Records, cyandikwamo abantu baciye uduhigo mu bintu bitandukanye ku isi.
7. Afite ururimi rurerure kurusha abandi
Ese waba warigeze kugerageza gukoza ururimi rwawe ku mazuru? Niba bitaragukundiye wabonye neza icyo bisaba! Uyu mukobwa yanditswe mu banyaduhigo kubera uburebure bw’ururimi rwe budasanzwe. Byemezwa ko uyu mukobwa uzwi ku mazina ya Tapper Chanel afite ururimi rurerure utasangana undi muntu uwo ari we wese. Ururimi rwe rufite uburebure bwa centimetero 9.75. Ashobora kurukoza hejuru y’izuru rye bitamugoye.
8. Ibirenge bye byabuze inkweto zabikwira
Uwitwa Jeison Orlando RodrÃguez Hernandez, yibitseho agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite ibirenge binini ku isi. Kuva akiri muto yagiye agorwa cyane no kubona inkweto zamukwira, akenshi ngo yiyambariraga za ’rugagi’ cyangwa se izo mu cyaro bakunze kwita rugabire’. Rugabire ni ubwoko bw’inkweto zambarwa ahanini n’abashumba, ziba zikoze mu mapine ashaje y’imodoka. Mu mwaka wa 2014 ibirenge bye byari bifite uburebure burenga centimetero 40.
Kugeza ubu Jeison arimo aravurwa ngo barebe uburyo bahagarika gukomeza gukura kw’ibirenge bye.
9. Uruhu rwe rurakweduka biteye ubwoba
Uruhu rwa Garry Turner rushobora gukweduka cyane ku buryo rureshya na centimetero 15.8 z’uburebure uvuye ku nda ye. Iyi miterere ye ntabwo isanzwe ari nabyo byatumye aza kuri uru rutonde. Uyu mugabo witwa Garry Turner, bivugwa ko yarwaye indwara yitwa ’Ehlers-Danlos syndrome’ ikunze kwibasira uruhu ndetse na zimwe mu ngingo z’amagufwa. Iyi ndwara ituma uruhu rutakaza ubushobozi bwo gukweduka ngo rusubire mu mwanya warwo.
10. Umunwa we ufite ubunini bwihariye
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Angola afite umunwa munini cyane ku buryo bigaragarira buri wese umubonye. Francisco Domingo Joaquim, afite umunwa ukweduka mu mpande zose. Umunwa we ushobora kwaguka hafi centimetero 17, icupa rya coca abasha kurijundika. Mu mwaka wa 2011 nibwo Guiness World Records yamushyize mu gitabo cy’abanyaduhigo.
Tanga igitekerezo