Ntibisanzwe, kumva cyangwa se kubona umuntu w’igitsina gabo yambaye ijipo kandi ntacyo bimubwiye! kuri ubu ari abameze gutyo babonetse mu gihugu gituranye n’u Rwanda kirimo ibwiriza rivuga ko abahungu baryigamo bagomba kujya bambara amajipo nk’impuzankano bahuriyeho n’abakobwa bigana. Gusa uyu mwihariko w’iri shuri wakunze kunengwa na benshi.
Ni ishuri riri mu gihugu cya Uganda, ryitwa ’Nyakasura Secondary School’, ni rimwe mu mashuri yisumbuye yo muri icyo gihugu harimo abanyeshuri biga bataha ndetse n’abacumbikirwa. Ubusanzwe mu mashuri menshi tumenyereye ko abahungu bambara imyenda idahuye n’iy’abakobwa ariko aha ho ibyabaye agashya ni uko umuhungu uryigamo wese asabwa kwambara ijipo mbere yo kwinjira ngo atangire amasomo.
Guhitamo kwambika abahungu baryigamo amajipo byatangiye guhera mu mwaka wa 1926, ubwo iri shuri ryashingwaga na Ernest William Calwell, umwe mu bogezabutumwa b’abakoroni bakomokaga mu gihugu cya Scotland.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cya Swift Daily News, ivuga ko aba bahungu bambara amajipo batangarije itangazamakuru ko badaterwa ikibazo cyangwa se isoni no kuba bambara amajipo buri munsi, banemeza ko byabaye umuco kuko bigishijwe neza amateka y’ikigo cyabo bigamo. Amateka y’iki kigo cy’ishuri asobanura neza inkomoko y’imyambarire y’abahungu yajyanishijwe n’iy’abakobwa.
Ibikomerezwa byo muri Scotland byambaraga amajipo agera ku mavi nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’ikuzo ry’abakurambere babo. Kugeza na magingo aya uramutse ugeze muri iki gihugu giherereye mu bwami bw’Abongereza, utungurwa no kubona hakiri abagabo bambara gutya. Iyi myambarire ni kimwe mu birango byihariye muri iki gihugu.
Frank Manyindo, umuyobozi muri iri shuri yatangaje ko ubu abahungu uko bambara babifashe nk’ibisanzwe ikindi kandi ngo ntibita kubabavuga uko bishakiye ati "Kwambara amajipo byabaye umuco w’iri shuri rya Nyakasura Secondary School". Uyu muyobozi yongeyeho ko imyambarire y’aba banyeshuri b’abahungu ituma biyumvamo icyizere no kuzavamo abayobozi bakomeye.
Bwana Ernest William Calwell, ubwo yashakaga ko ubwami bwa Buganda bukurikiza umuco w’igihugu cya Scotland, icyo gihe ntabwo byamuhiriye kuko umwami wari uyoboye ubwo bwami yahise amwirukana shishi itabona, agenda atareba inyuma.
Nyuma gato nibwo abamisiyoneri bo muri Scotland baje kwakirwa muri Nyakasura bahita bahafungura ishuri, ibi nibyo byatije umurindi gukwirakwiza umuco wabo muri iki gihugu basaga nk’aho bigaruriye. Iri shuri ryubatswe n’aba bamisiyoneri ryabaye ikimenyabose muri Uganda kubera imyambarire yaryo yaje ihabanye cyane n’iyo mu y’andi mashuri asanzwe muri Afurika.
Iri shuri kuba ryigwamo n’abanyeshuri bose, hari abavuga ko bigorana cyane kumenya umuhungu cyangwa se umukobwa, mu gihe waba urisuye bwa mbere bitewe n’imyambarire yabo. Gusa ariko abahungu akenshi amajipo yabo aba afite udufuka duto babikamo ibikoresho byabo nk’amakaramu cyangwa udutambaro, bityo bikaba byakoroha kubatandukanya.
Nairobi News yo yatangaje ko hari benshi mu banyeshuri biga muri Nyakasura Secondary School bagiye bahura no gutukwa cyane n’abandi banyeshuri bo mu bindi bigo babaziza ko bambara imyenda y’abakobwa. Ariko bo baricecekeraga kuko ntacyo kwambara amajipo bibatwaye.
2 Ibitekerezo
Experience Kuwa 13/03/24
Umuconkuwo mu rwanda ntukatubemo puuuuuu!!!!
Subiza ⇾Future Kuwa 13/03/24
Umuco
Subiza ⇾Nkuwo
Mu
Rwanda
Ntukatubemo
Erega
Buriya
Umuco
Umuco
Nuhigamire
Uburenganzira
Imiconkiyo
Irakagende
Ubusa
Puuuuu!!
Tanga igitekerezo