Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Niger mu mezi cyangwa ibyumweru biri imbere.
Ibi Macron yabitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 nyuma y’igihe gito atangaje ko u Bufaransa budashobora kubahiriza icyifuzo cy’abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum basabye izi ngabo kuva mu gihugu cyabo.
Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse kuvuga ko ingabo z’u Bufaransa zageze muri Niger hashingiwe ku masezerano igihugu (...)
umutekano
-
U Bufaransa bwemeye gukura ingabo zabwo muri Niger
25 September, by TUYIZERE JD -
Icyihebe cya ADF cyacuze umugambi w’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda cyishwe
24 September, by TUYIZERE JDPerezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko Meddie Nkalubo wari mu barwanyi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ari umwe mu biciwe mu gitero cy’indege ingabo z’iki gihugu cyagabye ku birindiro byawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo tariki ya 16 Nzeri 2023.
Iki gitero cyo mu ntera y’ibilometero biri hagati y’100 n’150 cyifashishije indege z’intambara za Sukhoi-30. Ni kimwe mu bigize operasiyo Shujaa igamije kurandura ADF, kikaba cyariciwemo abandi barwanyi (...) -
Igihe RDC yihaye cyo gucana umuriro kuri M23 cyageze
24 September, by TUYIZERE JDIgihe ntarengwa, tariki ya 24 Nzeri 2023, ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 ngo ube warekuye ibice wafashe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyageze.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko uyu munsi nugera M23 itarekura ibi bice, izacanwaho umuriro.
Lutundula yasobanuye (...) -
Nyiragongo: Havutse umutwe witwaje intwaro uvuga ko ugiye kwirukana M23
24 September, by TUYIZERE JDMu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo havutse umutwe witwaje intwaro witwa UFPC (Union des Forces Patriotiques du Congo) ugizwe n’urubyiruko rukomoka muri terirtwari ya Nyiragongo iherereyemo umujyi wa Goma.
Nk’uko Umuvugizi wawo, Muhabura Nicolas, yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 23 Nzeri 2023, bafite gahunda yo gufasha igisirikare cya RDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bavuga ko ukorera Leta y’u Rwanda.
Muhabura yagize ati: “Turi umutwe w’urubyiruko (...) -
M23 iravugwaho kongera gusatira Goma
22 September, by TUYIZERE JDUmutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uravugwaho kongera gusatira umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Jean Claude Mambo Kawaya uyobora sosiyete sivile muri teritwari ya Nyiragongo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 yatangarije umunyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa radiyo wa VOA ko M23 iri kongera abarwanyi bawo muri gurupoma ya Kibumba, mu bilometero bibarirwa muri 20 ujya i Goma.
Kawaya yagize (...) -
Perezida Kagame yatabarije abaturage bakomeje kuzira intambara
21 September, by TUYIZERE JDPerezida Paul Kagame yatabarije abaturage bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kuzira intambara z’urudaca.
Ni mu gihe yavugiraga ijambo imbere y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Nzeri 2023.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Uyu munsi nta kimenyetso cy’uko intambara zikomeje ziteze kurangira vuba. Nta n’ubwo tubona icyizere kiva mu bafite ijambo rikomeye (...) -
Gen. Chaligonza yabujije Abanyekongo kunenga FARDC
20 September, by TUYIZERE JDGénéral Major Jacques Nduru Chaligonza wari warahawe inshingano ya guverineri w’inzibacyuho w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije Abanyekongo kunenga igisirikare cy’igihugu, kuko ngo nta handi biba.
Uyu musirikare yavuze ibi ubwo yashyikirizaga inshingano Gen. Major Peter Cirimwami mu muhango wabereye ku biro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 19 Nzeri 2023.
Gen. Maj. Chaligonza yagize ati: "Nta kindi gisirikare muzagira kiruta iki. Murasabwa (...) -
Abasirikare b’u Burundi barasaniye n’Imbonerakure ku ruzi rwa Rusizi barafunzwe
19 September, by TUYIZERE JDAbasirikare b’u Burundi 5 mu baturuka mu birindiro bya Ruhagarika, baherutse kurasanira n’urubyiruko rw’Imbonerakure hafi y’uruzi rwa Rusizi, bafungiwe mu ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu.
Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko amakuru rwahawe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko aba basirikare bafungiwe muri kasho ya Polisi yo ku rwego rw’intara ya Cibitoke guhera tariki ya 13 Nzeri 2023.
Gufungwa kw’aba basirikare barinda umutekano ku ruzi rwa Rusizi, (...) -
Leta y’u Burusiya ni yo iyobora ibikorwa bya Wagner muri CAR nyuma y’urupfu rwa Prigozhin
19 September, by TUYIZERE JDUbutegetsi bw’u Burusiya ni bwo buri kuyobora ibikorwa by’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), nyuma y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye “mu mpanuka ikemangwa” y’indege mu kwezi gushize.
Ikinyamakuru Washington Post cyahawe amakuru n’abayobozi batandukanye, kiravuga ko muri uku kwezi Minisitiri w’Ingabo wungirije w’u Burusiya, Yunus-bek Yevkurov na Gen. Maj. Andrei Averyanov uyobora urwego rw’ubutasi basuye CAR, bamenyesha Perezida Faustin-Archange (...) -
Gen. Cirimwami ‘wafashaga’ Wazalendo agiye gusubizwa muri Kivu y’Amajyaruguru
18 September, by TUYIZERE JDGen. Maj. Peter Cirimwami uvugwaho gufasha imitwe yitwaje intwaro ihuriye muri Wazalendo agiye gusubizwa ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Cirimwami yahawe iyi nshingano n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen. Christian Tshiwewe, abitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi. Ni ko amakuru aturuka muri RDC abivuga.
Uyu musirikare arasimbura kuri iyi nshingano Lt Gen. Constant Ndima wari unasanzwe ari (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email