Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo aherutse kwakira Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba uri barwanyi bakuru b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rifasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23.
Mulumba ukorera mu mutwe witwaje intwaro wa CMC/FDP yatangarije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 ko we na Héritier Ndangendange wo muri APCLS bahuye n’ ‘Umuzalendo mukuru Tshisekedi’.
Mulumba yatangaje ko Tshisekedi yabagaragarije ko yumva icyo Wazalendo barwanira kandi ko abashyigikiye. Ati: “Umuzalendo mukuru cyane yakiriye intumwa za Wazalendo, Jules Mulumba na Héritier Ndangendange, yumva amahame ya Mai Mai n’Ubuzalendo. Icyemezo cyafashwe, Congo ntizagwa.”
Imitwe ya Wazalendo yatangiye kwifatanya n’ingabo za RDC mu kurwanya M23 hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Pinga muri Gicurasi 2022. Ibi Mulumba yigeze kubivugaho, agira ati: “Twakoze icyicaro hariya i Pinga ku itariki 5 kugeza ya 9 Gicurasi 2022, dufata umwanzuro w’uko igihugu cyacu cyongeye guterwa, tugomba kureka ibyadutandukanyaga. Ni bwo twatangiye urugamba rwo kurwanirira igihugu cyacu.”
Ubufasha iyi mitwe ya Wazalendo yahaye ingabo za RDC bwatumye ubutegetsi bw’iki gihugu buyishyira mu nkeragutabara, kuko ngo ni urubyiruko rwiyemeje kwitangira igihugu.
Tanga igitekerezo