Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje mu ijoro ryacyeye Ingabo zari ku burinzi zarashe mu cyico umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abandi babiri bafatwa mpiri.
Byabereye murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, umudugudu wa Rutagata.
RDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko "mu ma saa saba z’urucyerera abasirikare batatu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bambutse umupaka binjira mu karere ka Rubavu baturutse muri RDC."
Itangazo rikomeza rivuga ko "babiri mu basirikare, Sgt Asman Mupenda Termite (w’imyaka 30) na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien (w’imyaka 28) batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF bufashishwe n’irondo."
Umusirikare wa gatatu nk’uko RDF yabisobanuye "yarashwe mu cyico ubwo yarasaga ku burinzi."
Babiri mu basirikare batawe muri yombi bafatanwe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazine enye z’amasasu 105, ikote rimwe ridatoborwa n’amasasu ndetse n’amasashe yarimo urumogi.
Hari amakuru avuga ko bariya basirikare "bari basinze barenga umupaka kuko bari bahawe prime (agahimbazamusyi)."
RDF nyuma yo kubafata yahise yiyambaza urwego rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu byombi (EJVM) kugira ngo hakorwe iperereza rigomba kugaragaza icyabagenzaga.
Tanga igitekerezo