Hari abaturage bo mu karere ka Karongi basaba ko bakizwa insoresore zashinze umutwe w’ubugizi bwa nabi wiyita "Abametere".
Aba baturage bashinja abagize uyu mutwe kubakubita, kubakomeretsa ndetse ngo babajujubije ku buryo urengeje saa moya z’umugoroba atarataha ashaka abamuherekeza.
Uyu mutwe ibikorwa byabo bibi babikorera mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu i santere y’ubucuruzi ya Bupfune.
Uyu mutwe w’abagizi ba nabi wiganjemo insoresore zigize ibihazi, zihora zifungwa zigafungurwa dore ko mu kigo gitwarwamo abantu by’igihe gito (Transit Center ya Tongati nta numwe utaragikandagiramo), abandi banyuze ku Kirwa cya Iwawa barahagororerwa ariko bameze nk’abatarigeze bahinduka nkuko abaturage babivuga.
Abatuye muri aka gace baganiriye na BWIZA bose icyo bavuga ni uko uyu mutwe utaramara amezi atatu ushinzwe, ariko ngo abo umaze kwambura ntibabarika.
Umwe yagize ati "Ntibaramara amezi atatu bashinze uyu mutwe, kuko nibwo batangiye kujya batega abantu bakabatera iminigo ngo babambure, nubwo bari basanzwe biba."
Akomeza avuga ko iyo saa moya z’umugoroba zimusanze muri iyi santere ya Bupfune, ashaka umuntu umuherekeza kuko bigeze kumutega bakamwambura telefone, ariko akaba ababazwa no kubona bidegembya.
Hari undi wagize ati "Baherutse gutega uriya mugabo wogosha bamwaka ibyo yari afite byose, aryumaho kubera ko yanze ko bazamugirira nabi nyuma yo kubavuga. Turasaba ko Leta yabadukiza."
Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko ntawizeye umutekano we ku buryo yatanga amakuru mu buryo bw’amashusho ni amajwi, kubera ko bose bamaze kubikwamo ubwoba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saina yatangarije BWIZA ko ikibazo cy’izi nsoresore bakizi, ndetse barimo kugishakira umuti.
Ati "Si abo mu Bupfune gusa, kuko harimo n’abo mu Kayenzi, aba bose ababahagarariye urutonde rwabo twarushyikirije Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa kane kugira ngo tubafate bajye kugororwa."
Akomeza avuga ko iby’aba biyita Abametere atabizi, gusa ko abateza umutekano muke bose nta mwanya bakwiriye gukomeza guhabwa muri Sosiyete nyarwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi, aherutse gutangariza Bwiza ko Polisi izi ko "mu Rwanda nta mutwe uhari w’abagizi ba nabi, bitwa izina rizwi."
SP. Karekezi avuga ko Polisi iyo itabajwe itabara, bityo akibutsa abaturage ko guhererekanya amakuru bifasha ibikorwa bitandukanye bya polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego.
Icyo gihe yavuze ko iyo amakuru atanzwe habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura, bagashikirizwa Ubugenzacyaha.
Imirenge ya Bwishyura na Rubengera muri aka karere, abayituye ni kenshi bavuga ko bazengerezwa n’abagizi ba nabi ba bakomeretsa, ariko bajyanwa mu bigo ngororamuco ntibatindeyo, ariyo mpamvu abenshi bahisemo kujya bamburwa bakabiceceka.
Tanga igitekerezo