Abaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe kugira amakenga mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kikaba cyabahungabanyiriza umutekano.
Babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ubwo kuri uyu wa Kabiri bwaganirizaga abatuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana yose ihana imbibi na RDC.
Ni RDC by’umwihariko imaze igihe irangwamo umutekano muke, kubera intambara imaze igihe isakiranya ingabo zayo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kinshasa imaze igihe igaragaza ko ifite umugambi wo gutera u Rwanda ikaruhungabanyiriza umutekano, bijyanye no kuba irushinja kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe kugeza ubu ugenzura ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni umugambi kandi Leta ya Congo ihuriyemo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, yabwiye itangazamakuru ko gusaba abaturage kugira amakenga biri mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabaca mu rihumye aturutse hakurya akaba yahungabanya umuutekano w’igihugu.
Ati: "Twababwiye kugira amakenga kugira ngo uwo babona batazi bagire amakenga, bifuze kuba bamubaza ngo ’uragenzwa n’iki, uri uwa he, uturuka he?’ Ayo makenga ni ngombwa nk’abantu baturiye Congo, tuzi ibibazo biri muri Congo, tuzi intambara iri muri Congo ishobora no kugira ingaruka ku mutekano wa hano iwacu, turagira rero ngo bagire amakenga bumve ko uwo babonye batazi bagomba kumenya ikimugenza."
Guverineri Dushimimana yasabye abanya-Rubavu kandi kudakuka imitima ahubwo bagakomeza imirimo yabo, bijyanye no kuba umutekano w’igihugu urinzwe neza.
Musafiri Ildephonse uri mu baturage bitabiriye biriya biganiro, yabwiye itangazamakuru ko nk’abaturage biyemeje "gukaza amarondo", mu rwego rwo gufatanya n’inzego zirimo iz’umutekano kurinda igihugu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.
Yunzemo ati: "Umwanzi wacu mu bigaragara tumaze iminsi twumva abyigamba, ari we muyobozi w’igihugu cya Congo umaze iminsi avuga ko ashaka kudutera, kandi aduteye aho yanyura byoroshye ni hano mu gace dutuyemo. Ni yo mpamvu rero twe nk’abayobozi n’abaturage hasi tuba tugomba kuganira tugakaza umutekano, kuko nta muntu n’umwe dushaka ko yatumenera umupaka ngo aze asenye iterambere tumaze kugeraho."
Ndayisenga Jean Pierre uyobora umudugudu wa Muti wo mu murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko we n’abaturage be bahora bari maso ku buryo iyo hari ikidasanzwe babonye bahita bamenyesha Ingabo z’u Rwanda kugira ngo zihite zitabara.
Yavuze ko izi ngamba ziri mu rwego rwo kwirinda "umwanzi w’igihugu FDLR" yaturuka hakurya akaba yahungabanya umutekano.
Yunzemo ati: "Iyo uturiye uruzi uba uzi ko isaha n’isaha wageramo ukarohama. Twe dutuye ku mupaka rero amakenga turayahorana, isaha n’isaha tuba tuzi ko umwanzi yatwinjirana akaba yahungabanya umutekano. Nk’uko Guverineri rero yabivuze, turi maso n’ingabo ziri maso, ku buryo iyo hari ikidasanzwe tubonye turagikumira."
Mu bindi abaturage ba Ruubavu basabwe harimo gukumira ubucuruzi butemewe bwiganje mu mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukumira ibiyobyabwenge.
Tanga igitekerezo