Abaturage bo mu mirenge igize Umujyi wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu barasaba inzego zirimo iz’umutekano kubatabara, zikabakiza abazi nk’Abuzukuru ba Shitani’ bamaze igihe babajujubya.
Abuzukuru ba Shitani ni agatsiko gasanzwe kiganje cyane mu mirenge irimo uwa Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero
Abazi aka gatsiko bavuga ko kagizwe n’ibyiciro bitandukanye, kuva ku bana bakiri bato (bari hagati y’imyaka irindwi na 12), insoresore ndetse n’abuzukuru bakuru.
Kayihura Félix utuye mu mudugudu wa Muduha ho mu kagari ka Kivumu ko mu murenge wa Gisenyi, ni umwe mu baturage bemeza ko Abuzukuru ba Shitani bamaze igihe babagirira nabi.
Ati: "Bambuye abantu amatelefoni banagerageza kubatera ibyuma, ibikorwa byabo bibi ni byinshi. Biba imyenda, baca aha ngaha batwaye ibintu bibye cyane nko mu masaha y’igitondo, umuntu aca aha ngaha bakamwaka telefoni bagahita barengera hano haruguru, urumva ni ikibazo gikomeye."
Kugeza kuri ubu nta wuzi aho Abuzukuru ba Shitani baturuka, gusa bikekwa ko abenshi muri bo baturuka mu mirenge y’icyaro iri hafi y’Umujyi wa Gisenyi.
Abagore n’abakobwa bari mu bakunze kwibasirwa na kariya gatsiko gakunze kubambura amasakoshi na Telefoni.
Kayihura wemeza ko ari mu bibwe na kariya gatsiko, avuga ko "iyo [Abuzukuru ba Shitani] bakubonye ufite telefoni ihenze bahita bayitwara, kugira ngo rero uzayibake biba bigoye kuko baba bafite ibyuma bashobora guhita babigutera."
Niyobyose Yves Diverien, ni undi muturage uri mu basobanura neza urugomo rukorwa n’Abuzukuru ba Shitani, binajyanye n’uko ari mu bigeze gukomeretswa na bo.
Uyu musore usanzwe ari manager w’imwe muri motels zikorera mu mujyi wa Gisenyi, asobanura ko "Abuzukuru b’abana batangira abagore n’abakobwa, abakuru bagatangira abagabo."
Niyobyose asobanura uko yigeze gukomeretswa n’abuzukuru ba Shitani yagize ati: "Nari ndimo kugenda banyaka telefoni, bamaze kuyinyaka nkurikirana uwari uyinyatse ndamufata. Twararwanye abonye murushije imbaraga telefoni arayimpa, amaze kuyimpa nteye intambwe nko muri metero eshanu antera ibuye."
Uyu musore ubwo yaganiraga na BWIZA TV yari agifite igikomere yasigiwe n’iryo buye yatewe.
Niyobyose na bagenzi be bahuriza ku kuba nta munsi washira mu mujyi wa Gisenyi hatumvikanye umuntu wibwe cyangwa uwakomerekejwe n’abagize kariya gatsiko.
Nshimiyimana Emmanuel usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, na we ari mu bigeze kwamburwa n’Abuzukuru ba Shitani banashoboraga kumugirira nabi, gusa arokorwa no kubatakambira.
Yabwiye BWIZA TV ko mu mpera z’umwaka ushize Abuzukuru ba Shitani bamutangiriye bafite intwaro gakondo zirimo imipanga n’ibyuma; bamukangisha ko bagiye gutemagura igare rye.
Icyo gihe ngo yarabatakambiye, binaba ngombwa ko ahagarika imodoka ebyiri ngo abari bazirimo bamutabare ariko bahitamo kwikomereza kubera ko ngo n’abashoferi batinya cyane bariya buzukuru.
Nshimiyimana avuga ko nyuma y’igihe kirekire atakamba Abuzukuru ba Shitani bamusabye kumanika igare yari afite bakamusaka, hanyuma bamutwara Frw 700 yari afite.
Inzego z’umutekano zitungwa agatoki mu kutagira icyo zikora ku kibazo cy’Abuzukuru ba Shitani
Mu busanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’Abuzukuru ba Shitani, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo kohereza abazwi nk’inkeragutabara mu duce bavugwamo cyane mu rwego rwo kuhacunga umutekano.
Abaturage cyakora bashinja izi nkeragutabara kuba ntacyo zibafasha, bijyanye no kuba hari benshi bibirwa mu maso yazo bikarangira nta n’icyo zibikozeho.
Niyobyose yabwiye BWIZA TV ati: "Inkeragutabara rimwe na rimwe hari n’igihe ugira ngo bakorana na bo. Hari igihe ibyo biba bicaye nka hariya hepfo, wabahamagara bakakubwira bati ’twe ntabwo dukora umudugudu wose’. Muri rusange Inkeragutabara n’inzego za Polisi ntabwo badufasha, kuko ugereranyije, niba ibyo biba rimwe, kabiri cyangwa gatatu twabitabaza ntibagire icyo badufasha; ni ikibazo kabisa."
Icyo dukeneye ni umutekano: Abanya-Rubavu
Abaturage b’i Rubavu basaba ko inzego zibishinzwe zakora uko zishoboye kugira ngo umutekano muri kariya gace ugaruke.
Nka Kayihura avuga ko "Turifuza ko hano haboneka umutekano, nta mutekano uhari. Ubungubu urawubona kubera ko ari ku manywa, ariko nimugoroba usanga [Abuzukuru ba Shitani] ari benshi bateze nk’aho bateze imodoka, kandi bikorwa ku buryo bashobora kukwambura n’abantu bareba bajya kugutabara bagahita babatera amabuye, kugira ngo ubone umuntu ugutabara ni ikibazo. Iyo bagutwaye iyo telefoni cyangwa amafaranga, nta muntu wagufasha ngo agutabare."
Nshimiyimana mu byifuzo bye, we yagaragaje ko bibaye byiza Abuzukuru ba Shitani bafatwa bakongera gufungwa.
Ni nyuma yo kugaragaza ko aho ubuyobozi burekuriye abari barafunzwe bagarutse mu kazi kabo, ari na bo bagira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntibwemera ko hari Abuzukuru ba Shitani bakabamo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye BWIZA TV ko ikibazo cya bariya bagizi ba nabi nta cyo azi.
Yavuze ko ibyo kuba hari Abuzukuru ba Shitani bajujubya abantu "ntabwo ari byo, kubera ko abo dufashe durabahana tugakora n’ubukangurambaga, twebwe ntabwo dufite itsinda ryitwa Abuzukuru ba Shitani mu karere."
Meya Mulindwa yasabye abaturage "kwitwararika" mu rwego rwo kwirinda guhura n’abashobora kubambura; ariko bakanagurira icyizere inzego z’ubuyobozi ashimangira ko ntacyo zidakora kugira ngo zibahe ubufasha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, na we yavuze ko Polisi izi ko "mu Rwanda nta mutwe uhari w’abagizi banabi bitwa gutyo [Abuzukuru ba Shitani]."
SP Karekezi avuga ko Polisi iyo itabajwe itabara, bityo akibutsa abaturage ko guhererekanya amakuru bifasha ibibikorwa bitandukanye bya polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse nizindi nzego.
Yavuze ko iyo amakuru atanzwe habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura nk’ubuvugwa i Rubavu, bagashikirizwa ubugenzacyaha.
Yunzemo ati: "Icyo dusaba abaturage ni ukudahishira umunyacyaha bagatanga amakuru, kugira ngo ukoze icyaha afatwe cyangwa kikaba cyanaburizwamo."
1 Ibitekerezo
Uwiringimana Kuwa 09/01/24
Umva abo buzukuru ba shitanin.ibitabwehocyane bibayebyiza uwo inzego zibishinzwe zifashe zakagiye zimwicya nawe kuko ibi birarenze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo