Umutwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, EACRF, watangaje ko iza nyuma zizava muri iki gihugu mu mwaka utaha.
Ingabo za Kenya zigera kuri 300 ni zo zabimburiye izindi, zirataha, hashingiwe ku byemezo abakuru b’ibihugu by’akarere bafatiye mu nama yabereye i Arusha tariki ya 24 Ugushyingo 2023.
Ubutegetsi bwa RDC bwifuzaga ko izi ngabo ziba zavuye muri Kivu y’Amajyaruguru bitarenze tariki ya 8 Ugushyingo. Bwabishingiye ku kuba izi ngabo zitararwanyije umutwe witwaje intwaro wa M23 nk’uko bwari bubyiteze.
EACRF kuri uyu wa 8 Ukuboza yatangaje ko hashingiwe ku byemezo byafatiwe mu nama y’abagaba bakuru, bikagezwa kuri ba Minisitiri b’ingabo, guhera uyu munsi izi ngabo zirahagarika ibikorwa byazo.
Yagize iti: «Inama y’abagaba bakuru yemeje icyemezo cya RDC kandi yamenyesheje ba Minisitiri b’ingabo ko EACRF izahagarika ku mugaragaro ibikorwa byayo guhera kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023.»
Uyu mutwe w’ingabo wasobanuye kandi ko uyu wa 8 Ukuboza urarangira ingabo za Sudani y’Epfo 287 zitashye ariko ko iza Uganda n’iz’u Burundi zirahaguma, iza nyuma zizatahe ku ya 7 Mutarama 2024.
EACRF yagize ati: «Noneho, ingabo zizasigara zirimo iza Uganda n’iz’u Burundi zizakomeza gutaha no gucyura ibikoresho zikoresheje ikirere n’umuhanda guhera kuri uyu wa 8 Ukuboza kugeza ku wa 7 Mutarama 2024. Icyiciro cya nyuma kizataha ni ikiba ku cyicaro cya EACRF.»
Ubutumwa bwa EACRF burahagarara mu gihe imirwano y’ingabo za RDC, umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje mu bice bitandukanye by’iyi ntara.
Tanga igitekerezo