Umutwe witwaje intwaro wa FDLR-FOCA urwanya Leta y’u Rwanda uravugwaho kubyuka wihorera, wica abasivili b’Abanyekongo, nyuma y’urupfu rwa Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda wari komanda w’abarwanyi kabuhariwe bayo bazwi nka ‘CRAP’.
Urupfu rwa Col. Ruhinda rwamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2023. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko uyu murwanyi yapfiriye mu bitaro bya Hill Africa biherereye mu mujyi wa Goma, azize ibikomere.
Ni amakuru yemejwe na Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23, umutwe ufata FDLR nk’umwe mu banzi bahanganye. Yagize ati: “Colonel Ruhinda Gaby (Protegene Ruvugayimikore) yapfuye neza, umurambo we uri mu bitaro Hill Africa bya Goma.”
Maj. Ngoma yatangaje ko umuyobozi mukuru wa FDLR, Général Ntawunguka Pacifique uzwi nka ‘Omega’ ndetse na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Gen. Maj. Peter Cirimwami bagiye gufata umurambo wa Col. Ruhinda.
Mu gitondo cy’uyu wa 4 Ukuboza 2023, Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ribarizwamo na FDLR ryabyutse rigaba ibitero mu bice bitandukanye bya Masisi birimo Kilolirwe, Karenga na Rumeneti mu masaa kumi n’imwe.
Kanyuka yatangaje ko abatuye muri ibi bice bari kunyura ‘mu kuzimu’ guhera saa kumi n’ebyiri z’iki gitondo kuko abarwanyi ba FDLR ngo bari kubica. Ati: “Guhera saa 6:00, abaturage bari kunyura mu kuzimu, FLDR iri kubica umuryango ku wundi, yihorera ku rupfu rw’umuvandimwe wishwe ejo, izwi nka Colonel Ruhinda.”
Colonel Ruhinda yishwe n’ibisasu byamuturikanye mu buriri bwe ubwo yari avuye kongerera akanyabugabo abarwanyi ba FDLR ku rugamba. Niba yagambaniwe n’abarwanyi be, niba yabitezwe n’uruhande bahanganye ntabwo biramenyekana.
Uyu murwanyi wavukiye mu yahoze ari Segiteri Karago mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda ni umwe mu bo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika byari biherutse gufatira ibihano, bibashinja ibyaha bitandukanye birimo iby’intambara.
Umutwe wa CRAP Col. Ruhinda yayoboraga ni uruhande rufite imbaraga FDLR yasigaranye, ndetse rwagiye ruvugwaho kugirana imikoranire ihoraho n’igisirikare cya RDC, rimwe na rimwe ukagiha imyitozo, ukanifashishwa aho urugamba rukomeye.
Tanga igitekerezo