Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko kiri kwigengesera ku gukura M23 muri santere ya Mushaki iherereye muri teritwari ya Masisi bitewe n’uburyo ituwe.
M23 yafashe Mushaki kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’amezi hafi 9 ihashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Umuvugizi w’uyu mutwe witwaje intwaro mu rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yemeje aya makuru, agira ati: "Intare za Sarambwe zabohoye Mushaki, umwanzi yakwiye imishwaro, yataye intwaro nyinshi n’amasasu, yapfushije benshi."
Ni mu gihe Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko we yatangaje ko abarwanyi ba M23 bacengeye muri Mushaki, kandi ko igikorwa cyo kubakuramo gikomeje.
Lt Col. Ndjike yasobanuye kandi ko bitewe n’uko Mushaki ituwe cyane, FARDC iri gukoresha uburyo bushoboka bwatuma hatagira abaturage bahuriramo n’ibyago.
Yagize ati: “Turi kurwanya umwanzi mu misozi ikikije Mushaki kandi turi gukoresha uburyo bushoboka bwose, duhiga umwanzi wacengeye Mushaki. Muri Mushaki hari abaturage kandi hari uburyo turi gukoresha kugira ngo tudateza ibyago mu baturage bacu."
Ingabo zari zaragiye mu butumwa bw’amahoro bwa EAC zatangiye gusubira mu bihugu zaturutsemo tariki ya 3 Ukuboza, bikaba byarateganyijwe ko zizasimburwa n’iz’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC. Icyo gihe M23 yateguje ko izasubirana ibice byose yari yarazisizemo ngo zibigenzure.
Tanga igitekerezo