
Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, yabagambaniye, yohereza ingabo zo kuwugabaho ibitero.
Bisimwa mu kiganiro M23 yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko amagambo ya Ndayishimiye yumvikanishaga ko ashyigikiye impamvu yatumye abarwanyi b’uyu mutwe begura intwaro.
Yagize ati: “Perezida Ndayishimiye yerekanye ko yumva impamvu yacu, kandi ko inzira yaciwe na Afurika y’iburasirazuba ari yo ikwiye, ariko ku bw’ibyago twaje gutungurwa n’ibibera ku kibuga. Njyewe wagiyeyo nagowe no kwizera uburyo ingabo z’u Burundi zahindutse abanzi, nagowe no kumva ukuntu u Burundi buyobora uru rugendo ari bwo bwahindukiye, bukarurengaho.”
Bisimwa yakomeje agira ati: “Ntabwo umutima wanjye ubasha kumva ibyo bwadukoreye kubera ko igihe najyaga kureba Perezida w’u Burundi, nabonye asa n’umunyamahoro, asa n’ushakira akarere amahoro, ushaka guhuza abantu, ntabwo nigeze nsoma muri Ndayishimiye umugambi wo gutera M23 ariko uyu munsi naratunguwe.”
M23 muri Werurwe 2023 yashyikirije ingabo z’u Burundi ibice yagenzuraga muri Masisi, hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere, gusa nyuma ziza kubishyikiriza uruhande rw’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Kurenga kuri ibi byemezo byabayeho nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi wa RDC bavuguruye amasezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi byari byarasinye mu mwaka ushize, yakurikiwe no kongera umubare w’ingabo muri Masisi ngo zirwanye rwihwishwa M23.
2 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 20/11/23
Ahubwo ndayishimiye mbaye ntabya ishimwe niwe nariha muri EAC,kuko ntashigikiye inyeshyamba.
Subiza ⇾Alias Kuwa 24/11/23
Mureke Umushingantahe nawe ibyo abaturage be bamukorera kubera abahungu babo bashiriye muri drc nta n’icyo barwanira hejuru ya miliyoni 20$ yahawe uraje ubibone. Ubundi umwana ujya iwabo ntawumurwanya ngo amushobore. M23mwabyitwayemo neza ndetse n’aho abarundi batanze urebye hose mumaze kuhagaruza. Drc mushatse mwakwakira m23 ahubwo mukanayireka ikaba ari yo iyobora igisirikari kuko igaragaza imbaraga zirenze. Bashingantahe umuriro mwakije ngira ngo mwarawose muri kumva ubushyuhe. Gusa turashaka amahoro. Ba bihemu ibihembo byabo birahari. Rwose barundi ibyo murimo mwitege ibizakurikira, ariko mwagiye mwibuka namwe iyo muvuye mugashaka ineza ya bose. Umwanzi arakaba mu buhungiro.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo