Igisirikare cy’u Burundi, FDN, cyatangaje ko cyamaganye cyivuye inyuma amagambo ya Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, wagishinje kwifatanya n’uruhande rwa Leta ya RDC mu mirwano iri kubera muri teritwari ya Masisi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, Bisimwa yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC muri RDC zinjiye muri uru rugamba, zirasa ku birindiro bya M23 no ku basivili.
Yagize ati: “Mu bitero ihuriro rya Leta ya Kinshasa ryadushojeho, ingabo z’u Burundi zibarizwa muri EAC ziyunze n’imitwe y’igisirikare cy’u Burundi, FDN iri mu masezerano y’u Burundi na RDC. Guhera ubu, ingabo z’u Burundi zose ziri mu ihuriro rya Leta ya Kinshasa, riri kurwanya ARC/M23.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, na we yemeje aya makuru, agira ati: “Turamenyesha akarere, abenegihugu n’abanyamahanga na EAC ko: ingabo z’u Burundi n’Abarundi bari muri EACRF ko bihurije mu mutwe umwe n’ihuriro rya Leta ya Kinshasa ririmo FARDC, FDLR, abacancuro n’insoresore, bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage.”
Igisirikare cy’u Burundi, mu butumwa cyatambukije ku rubuga rwa X, cyatangaje ko ibyatangaje na Bisimwa ari ibinyoma kuko abasirikare bacyo bari mu butumwa bwa EAC batigeze batandukira ubutumwa boherejwemo. Kiti: “FDN iramagana amagambo y’ibinyoma yatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, avuga ko Abarundi bari muri EACRF binjiye mu mirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru.”
FDN yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zibarizwa muri EACRF zagumye mu birindiro byazo kandi ngo ni ukuri kwigaragaza. Yongereyeho ko M23 ikomeje kuzishotora, bityo ko hari ubwo yazafata ingamba. Iti: “Abasirikare b’u Burundi baracyari munsi y’ubuyobozi bwa EACRF. Nko muri ibi birego bya M23, ikomeje kugaragaza imigambi mibi kuri izi ngabo kandi zizafata ingamba zikwiye mu gihe haba ubushotoranyi.”
Tariki ya 9 Ugushyingo 2023, FDN na bwo yihanangirije M23, isobanura ko abarwanyi bayo batangiriye imodoka zari zigemuriye ingabo zayo zibarizwa mu butumwa bwa EAC. Icyo gihe yateguje ko izafata ingamba mu gihe iki gikorwa yise urugomo rwasubira.
Tanga igitekerezo