Umunyazambiya uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica, Lieutenant General Humphrey Nyone, yagaragaje ko yanyuzwe n’uko abasirikare b’u Rwanda bitwaye mu gace kari karafashwe bugwate n’inyeshyamba.
Uyu musirikare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ubutware budasanzwe. Ati: “Dukorera mu bigoye, ariko nabonye abasirikare b’u Rwanda ari zimwe mu ntwari zirusha izindi.”
Yasobanuye ko muri Nyakanga 2023, agace ka Sam Ouandja kegereye Sudan kari kugarijwe n’umutekano muke bitewe n’imitwe yitwaje intwaro myinshi yari yaragafashe. Icyo gihe ngo yafashe icyemezo cyo kukimuriramo abasirikare b’u Rwanda, bagaruramo umutekano mu gihe gito.
Ati: “Twagize ikibazo muri Sam Ouandja muri Nyakanga, ni agace kegereye umupaka wa Sudan. Twari dufite umutekano muke cyane muri ako gace. Hafashwe icyemezo cyo gutabara kugira ngo turinde abasivili.”
Lt Gen. Nyone, nk’uko The New Times yabitangaje, yakomeje ati: “Nka Komanda w’ingabo, twakuye muri Bria itsinda ry’intambara ry’Abanyarwanda, mu gihe cya ntacyo, baragoboka. Hari urujya n’uruza rw’imitwe myinshi y’abanzi yari yarafashe umujyi wose. Ariko Abanyarwanda bagiyeyo.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri Werurwe 2005. Muri Centrafrica ho ruhafite n’abandi rwohereje hashingiye ku masezerano y’ibihugu bibiri, bakaba baragize uruhare rukomeye mu gusubiza inyuma imitwe yitwaje intwaro yashakaga gufata Bangui mu 2020.
1 Ibitekerezo
Jacques Kuwa 23/11/23
Mukosore, ingabo z’urwanda zatangiye kujya CAF muri werurwe 2015 not 2005.
Murakoze gukosora
Subiza ⇾Tanga igitekerezo