Komanda w’ingabo za Uganda zirwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, Maj. Gen. Dick Olum, yatangaje ko imihanda banyuramo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibangamira ibikorwa byazo.
Umunyamakuru wa The Daily Monitor yafashe amashusho y’uburyo ibinyabiziga bigorwa no kunyura mu mihanda yo mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’uko yuzuyemo icyondo.
Aya mashusho agaragaramo abasirikare ba Uganda bakorera muri RDC batanga ubufasha bwo gusunika ibinyabiziga, kugira ngo bishobore kuva muri uyu muhanda w’isayo.
Muri uyu muhanda hagaragara imashini ikora ikanatunganya imihanda, ikaba ari imwe mu zo ingabo za Uganda zajyanye muri RDC kugira ngo zijye zizifasha kunyuza ibinyabiziga ahagoranye.
Maj. Gen. Olum yatangaje ko imwe mu mbogamizi ziri kubangamira ibikorwa by’ingabo ayoboye byo kurwanya ADF harimo imihanda mibi kuko ituma kugeza ibikoresho aho byateganyijwe bigorana.
Yagize ati: "Imbogamizi turi guhura na zo ni imihanda iteye nabi. Tubaye tuvuye aha hantu habi cyane, twatwara ibikoresho, tukajyana abasirikare bacu aho dushaka hose."
Uyu musirikare yabajijwe niba hari gahunda yo gukora iyi mihanda, asubiza ko nta makuru abifiteho, ariko ngo ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Uganda buzi ko iyi mbogamizi ihari.
Tanga igitekerezo