Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC n’indi mitwe, zataye muri Karenga na Kilolirwe izindi ntwaro nyinshi mu gitondo cy’uyu wa 22 Ugushyingo 2023.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu masaa kumi n’ebyiri y’iki gitondo iri huriro ry’ingabo ryagabye igitero muri utu duce tubiri duhereteye muri teritwari ya Masisi, rirasa ibisasu ku birindiro byabo.
Bisimwa yagize ati: “Irasa ritagira icyo rititayeho ryabaye nyuma y’itangazo rigenewe abanyamakuru ry’iri huriro ryasabaga guhagarika imikoranire hagati y’abofisiye ba FARDC na FDLR. Ni ikimenyetso cy’uko iri tangazo ntacyo rihindura ku bibera ku kibuga.”
Muri ubu butumwa Bisimwa yatangaje saa moya n’iminota 7, yasobanuye ko M23 iri kwirwanaho kinyamwuga, inarinda abaturage b’abasivili bari muri ibi bice igenzura.
Nyuma y’isaha n’igice, Bisimwa yongeye gutangaza ko M23 yirukankanye ihuriro ry’ingabo za Leta, ibambura n’intwaro nyinshi. Ati: “Ingabo zacu za ARC/M23 zirukankanye ihuriro ry’abasirikare kabuhariwe rya Kinshaa ryagerageje kurasa ntacyo ryitayeho muri Karenga na Kilolirwe. Zataye intwaro zifatika.”
M23 yaherukaga gutangaza ko yafatiye intwaro nyinshi mu mirwano yabereye muri teritwari ya Nyiragongo mu gitondo cya tariki ya 26 Ukwakira 2023.
2 Ibitekerezo
yambabariye Kuwa 22/11/23
Nge narumiwe ubwo tsisekedi ari kwerekeza he ayo mafaranga agura intwaro yayubakishije igihugu
Subiza ⇾yuhi Kuwa 22/11/23
Iyisi M23 irikurwana ahubwo DRC ifite abagambanyi nuko itabimenya,nibaze SADEC niyo izarimbura M23 naho EAC ntacyo yabamariye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo