Iturika rihambaye kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Ukuboza nyuma gato ya saa sita z’ijoro, mu bubiko bwa peteroli i Conakry, ryateje inkongi y’umuriro mwinshi hejuru y’icyambu cyo mu murwa mukuru wa Guinea. Ibijyanye n’abapfuye cyangwa abakomeretse ntibirasobanuka.
Urusaku rw’uko guturika rwunvikanye kugera kure cyane mu nkengero za Conakry. Iturika ryabaye nyuma ya saa sita z’ijoro, ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, hafi y’icyambu cya Conakry rikurikirwa n’umuriro ukomeye. Abatuye mu karere ka Coronthie, kibasiwe cyane, basobanuye uko guturika nk’imperuka, aho ngo ibisenge by’inzu byavuyeho, amazu amwe arasenyuka. Ikibatsi kinini cy’umuriro n’umwotsi bizamuka mu kirere cy’umurwa mukuru wa Guinea.
Ijoro ryose, inkeragutabara zaraye mu rujya n’uruza hagati y’Ibitaro bya Donka n’agace ka Coronthie, mu bwinjiriro bw’umwigimbakirwa wa Kaloum, centre ya politiki y’umurwa mukuru wa Guinea, ahabarizwa perezidansi na za minisiteri zitandukanye. Minisiteri y’ubuzima yashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana abarwayi bakozweho n’iri turika ry’ububiko bwa peteroli.
Kuri za brancards hagiye hagaragara abarwayi bafite ibikomere by’ubushye, abakaswe n’ibintu n’ibindi bikomere.
Kugeza ubu nta mubare w’abantu bakomeretse cyangwa bapfuye uraboneka ariko amakuru ava kwa muganga n’abatangabuhamya avuga ko hakomeretse benshi nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Guhunga
Benshi bahisemo kuva muri ako gace mu gihe abasirikare bashinze za bariyeri kugira ngo babuze abantu kugera Kaloum kandi bemerera gutambuka gusa inkeragutabara n’abayobozi. Abantu babarirwa mu bihumbi baraye bagenda bajya mu kindi cyerekezo berekeza mu nkengero z’umujyi.
Kwimuka kwa benshi kwabaye mu mahoro. Mu bahungaga ariko harimo abantu bakomeretse, nk’umugore wari uhetswe n’ingimbi cyangwa umugabo wagaragaye n’akaguru karimo kuva amaraso menshi.
Aka gace kabereyemo iri turika kazwiho kubamo ububiko bumwe rukumbi bw’ibikomoka kuri peteroli bw’igihugu, bucungwa na African Petroleum Terminal (APT). Abaturage basabye imyaka myinshi ko bwimurirwa hanze yumujyi.
Tanga igitekerezo