Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
28 August 2021, by BABOU Bénjamin -
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)
12 June 2021, by BABOU BénjaminIteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda.
Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.
Ingingo ya 28 muri ririya teka iteganya ko "ubusumbane mu mirimo ya gisirikare bushingira ku ipeti", ibishyira ipeti rya (…) -
Tshisekedi yirukanye umujyanama we wihariye nyuma yo kuvuga ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na P. Kagame
16 January 2023, by BABOU BénjaminPerezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo.
Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga).
Ejo ku Cyumweru ikinyamakuru Jeune Afrique cyari cyatangaje ko Biselele na Pacifique (…) -
Uko ruswa ituma abo muri ruhago bataha barira, abandi bagaseka
4 February 2020, by BABOU BénjaminUmupira w’amaguru usigaye usa n’uwabaye ifunguro ku benshi mu bafana bawihebeye, gusa hari byinshi bidakunze kuvugwaho rumwe muri iyi siporo ifatwa nk’iya mbere ikunzwe ku isi kurusha izindi abantu batabona, ariko bikabagiraho ingaruka.
Intego ya mbere ruhago turabizi ko ari uguha abakunzi bayo ibyishimo, n’ubwo hari abarebye kure bagahitamo guhindura uyu mukino ubucuruzi, intego ari ugukirigita ifaranga.
Iri faranga ryatwaye imitima ya benshi, rituma umwana yica cyangwa akagambanira (…) -
Rusizi: Umuhanda mushya wa Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi watwaye hafi miliyari 4 watangiye kwangirika
4 August 2022, by Bahuwiyongera SylvestreAbaturage b’imirenge 8 y’akarere ka Rusizi ikoresha cyane umuhanda Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi bafite impungenge z’uko nta gikozwe, vuba aha bashobora gusubira mu bihe bibi bahozemo igihe wari warangiritse cyane utari nyabagendwa, kuko nubwo bivugwa ko wakozwe, wongeye kwangirika bikomeye, aho batanahwemye kugaragaza ko wasondetswe ubuyobozi bw’akarere bwariho icyo gihe bukabacecekesha, ukuri ngo kukaba kwaratangiye kwigaragaza hatarashira n’amezi 6 bawushyikirijwe.
Uyu muhanda ufatiye (…) -
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
4 January 2022, by TUYIZERE JDKuri uyu wa 4 Mutarama 2022, mu mujyi wa Ruhango, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yatwitswe, abaturage bari hafi aho bagoboka itarangirika.
Uwamenyesheje Bwiza iby’aya makuru, yavuze ko byabereye hafi ya B.K mu masaa kumi y’umugoroba, bikorwa n’umuntu wari kuri moto. Ngo uyu yaje arambika ingofero (casque) hafi y’iyi modoka, ayisukaho peteroli, arasiraho ikibiriti, arangije yatsa iyi moto, arahunga.
Uyu yavuze ko ukekwaho ubugizi bwa (…) -
Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yitabye Imana
18 May 2020, by TUYIZERE JDProf. Laurent Nkusi yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, i Kigali mu rukerera rw’uyu wa 18 Gicurasi 2020 azize uburwayi.
Prof. Nkusi yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (1976-2000) yigisha indimi n’ubuvanganzo. Yabaye Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije (2000-2003) aba na Minisitiri w’Itangazamakuru (2003-2008).
Yabaye kandi umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya INATEK kuva mu 2009 kugeza mu 2011, icyo gihe ajya mu Nteko Ishingamategeko, umutwe wa Sena (…) -
Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
22 December 2020, by BABOU BénjaminAbanyarwanda bakoresha Imbuga Nkoranyambaga, bifatiye ku gahanga abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda babanenga kubaza ibibazo biciriritse Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’uko yari amaze kugeza ku Banyarwanda ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze.
Ni ikiganiro cyanagizwemo uruhare n’abaturage bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Bijyanye n’ibihe bya (…) -
Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo
31 July 2020, by BABOU BénjaminAbahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc (…) -
Gatsibo: DASSO yemeye kurera uruhinja rw’iminsi ine rwatowe mu gishanga
4 September 2020, by TUYIZERE JDUwihagurukiye Sylvia ukorera urwego rwa DASSO mu murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo tariki ya 20 Kamena 2020 yemeye kurera uruhinja rw’iminsi ine y’amavuko, rwari rwatoraguwe mu gishanga kiri ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Kabeza.
Ubu ngubu uru ruhinja rwahawe izina rya Ishimwe Ganza Silva rufite amezi arenga abiri y’amavuko nk’uko DASSO Uwihagurukiye Sylvia yabitangarije Bwiza.com kuri uyu wa 4 Nzeri 2020
Uyu DASSO yavuze ko abatoye uru ruhinja mu gishanga, barujyanye ku biro (…)