Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo "ubushotoranyi bukomeye", nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Constant Mutamba yatangaje ayo magambo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga Mutamba yumvikanye aburira imfungwa zo muri iriya (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Slide
In Slide
Articles
-
U Rwanda rwise ’ubushotoranyi bukomeye’ amagambo ya Minisitiri wa RDC warahiriye kuzafunga P. Kagame
25 November, by BABOU Bénjamin -
Iyo hataba RDF, Bangui iba yarafashwe: Brig Gen Rwivanga
6 December, by BABOU BénjaminUmuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko iyo hatabaho umusada wa RDF kuri ubu imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yakabaye yarisubije ubutegetsi bw’iki gihugu.
Brig Gen Rwivanga yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA cyibanze ku rugendo rw’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Mu myaka 20 ishize u Rwanda rumaze (…) -
U Rwanda rwiteguye kuganira na Trump ku byo kwakira abimukira bo muri Amerika
5 December, by BABOU BénjaminLeta y’u Rwanda yemeje ko yiteguye kuganira n’abarimo Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri gahunda yo kuba rwakwakira abimukira.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi.
U Rwanda mu minsi ishize rwari (…) -
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Gén Doumbouya
4 December, by BABOU BénjaminPerezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye muri imwe muri Stade yo muri iki gihugu zikagwamo abarenga 50.
Ku Cyumweru gishize ni bwo bariya bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye bashyamiraniraga muri Stade ya N’Zérékoré nyuma y’icyemezo kitavugwaho rumwe cy’umusifuzi.
Imibare itangwa n’inzego za Leta iravuga ko abantu 56 ari bo bapfuye, mu gihe (…) -
Mukantaganzwa Domithilla yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
3 December, by Sam KaberaPerezida wa Repubulika yagize Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.
Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), avuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Perezida na Visi Perezida (…) -
Twaratinze cyane: Leta y’u Rwanda yatanze umucyo ku ku kuzamura umusanzu wa pansiyo
3 December, by BABOU BénjaminLeta y’u Rwanda yasobanuye ko yakabaye yarazamuye umusanzu wa pansiyo ku bakozi bayo mu myaka itanu ishize, gusa ikomwa mu nkokora n’impamvu zirimo ibyorezo bitandukanye ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Byagarutsweho mu kiganiro inzego zirimo RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo bahaye itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024.
Ni ikiganiro gikurikira icyemezo cyo kongera (…) -
Perezida Kagame yasabiye ibihano ibihugu bya EAC birimo RDC n’u Burundi
2 December, by BABOU BénjaminPerezida Paul Kagame yagaragaje impungenge zo kuba hari bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidatanga imisanzu; asaba ko byajya bifatirwa ibihano.
Umukuru w’Igihugu yabigaragaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri Tanzania haberaga inama isanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC.
Nta mwanya munini Perezida Kagame yamaze muri Tanzania kuko yahavuye yerekeza i Doha muri Qatar, aho ku Cyumweru we (…) -
RSSB yakubye 2 umusanzu wa pansiyo ku bakozi ba Leta
29 November, by BABOU BénjaminIkigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2025 amafaranga y’umusanzu w’Ubwiteganyirize abakozi ba Leta bajyaga bishyura azikuba kabiri.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024.
Mu busanzwe hashingiwe ku tegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana, igipimo rusange cy’umusanzu umukozi wa Leta yatangaga cyanganaga na 6% (…) -
Nta gihugu na kimwe nigeze mbona gisabwa kuganira n’Abanazi - Nduhungirehe kuri FDLR
6 November, by Denis NsengiyumvaMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mu kiganiro yahaye BBC yongeye kwamagana ibivugwa n’Umuryango w’Abibumbye ko rufite ingabo zigera ku 4000 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari gufasha umutwe wa M23 ubu umaze kwigarurira igice kinini aha hantu, yongera gushimangira ko u Rwanda rutazigera rugirana imishyikirano na FDLR.
Ni nyuma y’uko mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba Wagner, nawe wari (…) -
RDC yarunze inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina hafi y’umupaka w’u Rwanda
30 November, by BABOU BénjaminGuverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yararunze inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN hafi y’umupaka w’u Rwanda; ibyo igaragaza nk’imwe mu mpamvu zerekana ko idafite gahunda yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yemereye RBA ko yagaragarije bagenzi be iki kibazo, ubwo bari mu nama ya (…)