Prof. Harelimana Jean Bosco wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) yasobanuye iby’amajwi yagiye hanze yumvikanagamo avuga ko mu bubasha bwe, aha akazi abantu ashaka, akanirukana abo abatemeranya na we.
Muri aya majwi, Prof. Harelimana yumvikana asaba uwitwa Ngwizinkindi Charles gufasha mugenzi we ElizafanI wari umugenzuzi w’imbere muri RCA, kuri ‘version ya kabiri’ y’ubugenzuzi yakoze kuri koperative yitwa KIAKA. Ati: “Nk’umuyobozi ndi kugusaba ko wafasha Elizafani kuri (...)
ubutabera
-
Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we
29 September, by TUYIZERE JD -
Kutiteranya biri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina: RIB
28 September, by Biregeya JustinUrwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko ingeso yo kwanga kwiteranya iri mu bitiza umurindi ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi byavuzwe na Njangwe Jean Marie Vianney uyobora ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri RIB kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ubwo uru rwego rwakomezaga igikorwa cyo kwegereza ibiro ngendanwa abatuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga.
Ibi bikorwa biri mu rwego rwo kubakangurira kugana serivisi ya Isange One Stop Center (...) -
Muhanga: Ushinjwa kwiba toni 10 za sima yavuze ko yabitewe n’inzara
27 September, by TUYIZERE JDKabega Harindintwali Ignace uri imbere muri batatu bashinjwa kwiba toni 10 za sima mu ruganda rw’Abashinjwa rwa Anjia ruherutse gufungurwa mu Rwanda, yemeye ko yabikoze, asobanura yabitewe n’inzara.
Nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje, Kabega na bagenzi be (Habagusenga Uzzia na Kabanza Richard) bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, bashinjwa iki cyaha cyakozwe muri Kanama.
Kabega yasobanuye ko inzara afite yayitwe no kuba (...) -
Kazungu Denis yoherejwe mu igororero
26 September, by TUYIZERE JDUrukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera mu 10 afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akazajya aburana mu mizi ataha mu igororero (ryitwaga gereza).
Icyemezo cyo kohereza Kazungu mu igororero kirashingira ku buremere bw’ibyaha aregwa ndetse no kuba hari ibikomenyetso bikomeye bituma akekwaho kubikora, cyane ko na we yemereye mu rukiko ko yabikoze.
Kazungu yatawe muri yombi tariki ya 5 Nzeri 2023, nyuma y’aho mu mwobo uri gikoni cy’aho yari (...) -
Ngoboka yagaragaje ibyaha byinshi ahamya ko yageretsweho azira itangazamakuru
26 September, by TUYIZERE JDUmunyamakuru Ngoboka Sylvain wigeze kumara iminsi 45 mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi yagaragaje uburyo mu bihe bitandukanye yagiye “agerekwaho ibyaha”, azira uburyo yakoragamo umwuga w’itangazamakuru.
Ngoboka mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV 10, yasobanuye ko byatangiye ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Ati: “Njyewe baraje iwanjye, barankomangira, bambwira bati ‘Sohoka!’, mbona barantwaye. Bampereje ikarayi, ‘Yikorere’, (...) -
Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe
26 September, by TUYIZERE JDPerezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yahakaniye imbere y’itangazamakuru icyaha cyo kwakira ruswa kugira ngo akoreshe ububasha afite mu buryo buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 22 Nzeri 2023 ni bwo ubushinjacyaha bwa New York bwareze Menendez mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urwego rurishinzwe, FBI, guhera muri Kamena 2022.
Mu bimenyetso FBI yafatiye mu rugo (...) -
Ibyavuye mu isuzuma ku ’marozi’ abakozi ba APR FC bashinjwa gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports
24 September, by TUYIZERE JDMajor Uwanyirimpuhwe Jean Paul wahoze ashinzwe ibikorwa bya APR FC, Maj. Dr Nahayo Ernest wari umuganga wayo, Mupenzi Etto wahoze ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi na Bizimana Bilali bamaze amezi atatu bakurikiranwe n’ubutabera, aho bakekwaho gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports amarozi abaca intege.
Ikurikiranwa ry’aba bakozi ryamenyekanye mu mpera za Kanama 2023. Bakekwaho gukora iki cyaha ubwo APR FC yiteguraga gukina na Kiyovu Sports umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro (...) -
Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda yatawe muri yombi
23 September, by BABOU BénjaminUbutabera bw’u Bufaransa bwataye muri yombi Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kayondo wanigeze kuba Perezida wa Kibuye yafatiwe i Paris ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitabitangaje.
Uyu mugabo akekwaho gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa mu karere ka Ruhango y’ubu.
Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama, (...) -
Byinshi ku ikurikiranwa rya Senateri wa USA wahozaga u Rwanda ku nkeke
22 September, by TUYIZERE JDPerezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez hamwe n’umugore we, Nadine Menendez, barezwe mu rukiko muri New York kubera ibyaha bya ruswa bamaze igihe bakurikiranweho.
Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’umunyamategeko muri Leta ya New York, Damian Williams, n’umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe iperereza (FBI) muri iyi Leta, James Smith, rivuga ko ikirego kuri Robert Na Nadine hamwe n’abandi bashoramari batatu (...) -
Bozizé wayoboye Centrafrica yakatiwe imirimo y’agahato y’ubuzima bwose
22 September, by TUYIZERE JDUrukiko rwo muri Repubulika ya Centrafrica rwakatiye François Bozizé wayoboye iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2013, igihano cy’imirimo y’agahato mu gihe cyose mu buzima bwe.
Iki cyemezo cyasomwe na Perezida w’urukiko rw’ubujurire rwa Bangui, Joachim Pessire, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Uyu mucamanza yasobanuye ko Bozizé yahamwe n’ibyaha birimo kubangamira umutekano w’imbere mu gihugu n’ubwicanyi, bikomoka ku bikorwa by’ihuriro (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email