Impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Me Richard Gisagara, yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, Me Gisagara yavuze ko kuba Kabuga atazongera kwitabira urubanza bisobanuye ko ubutabera budatanzwe.
Ati: “Birababaje kubona birengagije igihe byatwaye kugirango afatwe, bakirengagiza amafaranga yakoreshejwe kugira ngo bamufate, ntibamufatire ku gihe ngo (...)
ubutabera
-
Me Gisagara yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha Kabuga
7 June, by Byungura Cesar -
Byemejwe ko Kabuga atazongera kuburana
7 June, by TUYIZERE JDUrukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwanzuye ko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri.
Uru rukiko ku rubuga rwarwo rwagize ruti: “Urukiko rwasanze Bwana Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe.” Kandi ngo nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza.
Abacamanza b’uru rukiko basobanura ko batavuga ko urubanza rwa Kabuga ruhagaze, ahubwo ngo bari gushaka (...) -
Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Maj. Karangwa atazoherezwa mu Rwanda
7 June, by TUYIZERE JDUrukiko rw’ikirenga rwo mu Buholandi rwashimangiye icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Major Karangwa Pierre-Claver.
Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Gushyingo 2022. Rwasobanuye ko bitewe n’uko Karangwa ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abaye yoherejwe i Kigali, ashobora kutabona ubutabera.
Leta y’u Buholandi yamutaye muri yombi muri Gicurasi 2022 yashakaga kumwohereza mu (...) -
Dosiye ya Biselele ushinjwa gukorana n’u Rwanda yabuze
7 June, by TUYIZERE JDUrukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwabuze dosiye ya Fortunat Biselele ushinjwa n’ubutegetsi bwa Repubulila ya demukarasi ya Congo gukorana n’u Rwanda.
Radio Okapi yatangaje ko dosiye ya Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi yabuze mu bubiko bw’urukiko kuri uyu wa 6 Kamena 2023.
Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ari uko iyi dosiye yabonetse.
Biselele yirukanwe ku mwanya w’ubujyanama wa Tshisekedi muri Mutarama 2023, (...) -
Ushinja Rutunga yasabye kurindirwa umutekano mu rukiko
6 June, by Byungura CesarUmutangabuhamya wahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari iyobowe na Rutunga Venant mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano kugira ngo atamenyekana.
Uyu mutangabuhamya kandi yanatanze ubuhamya, ubwo muri iki kigo cya ISAR Rubona bibukaka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yari yarahungiye muri iki kigo mu gihe cya Jenoside. Icyo gihe yagize ati: “Aho nari nihishe, numvanye abashumba ko Dr Rutunga yategetse ko (...) -
U Rwanda rwasabye Malawi benshi rukekaho gukora jenoside
5 June, by TUYIZERE JDGuverinoma ya Malawi yatangaje ko iy’u Rwanda yayisabye Abanyarwanda 55 ikekaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagezwe mu butabera.
Nk’uko ikinyamakuru Barrons kibitangaza, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere muri Malawi, Ken Zikhale Ng’oma yahishuye aya makuru kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Lilongwe.
Minisitiri Ng’oma ati: “U Rwanda rwasabye guverinoma yaa Malawi kurufasha kumenya abantu 55 bihishe muri Malawi. (...) -
Arashinjwa kumutera inda, yarangiza akamutwika
5 June, by Byungura CesarUrukiko rwo mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha umusore ushinjwa gutera inda umukobwa w’umunyeshuri, yarangiza akamutwika kugeza ashizemo umwuka.
Kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ni bwo uyu musore yatangiye kujya imbere y’ubushinjacyaka kugira ngo abazwe ku byaha ashijwa byo gutera icyuma ndetse no gutwika umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko, bikaba binavugwa ngo yari yaranamuteye inda nk’uko inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ibivuga.
Uyu musore yari afite imyaka (...) -
Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa
5 June, by TUYIZERE JDUrukiko Rukuru rwongeye gusubika urubanza rw’ubujurire rw’ubushinjacyaha kuri Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri kaminuza, umunyapolitiki, akanayobora ikinyamakuru The Chronicles.
Dr Kayumba tariki ya 22 Gashyantare 2023 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya undi ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri cyo, ubushinjacyaha bujurira busobanura ko hari ibimenyetso byirengagijwe.
Tariki ya 4 Gicurasi 2023, Dr Kayumba yagiye kuburana mu rukiko rukuru, (...) -
Mwangachuchu yahawe intwaro z’intambara: Umunyamategeko we
5 June, by TUYIZERE JDUmunyamategeko w’umushoramari Edouard Mwangachuchu ufite ibirombe muri teritwari ya Masisi, Me Thomas Gamakolo Mputu, yamenyesheje urukiko rukuru rwa gisirikare ko Leta yakoze ikosa, imuha intwaro z’intambara, aho kuba iz’ubwirinzi.
Me Gamakolo yasobanuye ko Mwangachuchu yahawe izi ntwaro, hashingiwe ku ruhushya yahawe na Richard Muyej Mangez wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere.
Ariko abashinjacyaha n’abacamanza bo bagaragaje ko Minisitiri w’umutekano w’imbere adafite ububasha (...) -
Mwangachuchu w’imyaka 70 ararembye
4 June, by BWIZAEdouard Mwangachuchu watawe muri yombi kuva ku ya 1 Werurwe ashinjwa ubutasi hamwe no gukorana na M23, ararembye.
Mu gihe abakurikiranira hafi dosiye “Mwangachuchu” bavuga ko bishobora kurangira akatiwe igifungo cya burundu, abamwunganira mu by’ amategeko bakomeje gusaba ko yarekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima.
Mwangachuchu avuga ko afite ubu indwara y’umutima imuteza ububabare bukabije ndetse akaba anafite ubumuga bw’umubiri, yagaragaye mu rukiko agendera ku mbago, kuko (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email